RUHAGOYACU.com

Ibihugu 5 biritabira irushanwa rya Gorilla Open muri Taekwondo

Martin Koonce(ibumoso) Directeur Technique muri Federation na SG Bagabo Placide mu kiganiro n'abanyamakuruMartin Koonce(ibumoso) Directeur Technique muri Federation na SG Bagabo Placide mu kiganiro n’abanyamakuru

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/1, kuri Petit Stade i Remera harakinirwa irushawa mpuzamahanga ry’umukino wa Taekwondo rirahuza abakinnyi batandukanye b’uyu mukino bava muri kano karere.

Ni irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kumenyereza abakinnyi basanzwe bakina uyu mukin mu Rwanda ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’umwaka wa 2013.

Amakipe aturutse mu bihugu bya Uganda, Burundi, Kenya na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo azaba ahatana n’ayandi azaba aturutse mu ntara zose z’u Rwanda nkuko twabitangarijwe na Bagabo Placide umunyamabanga muri iri shyirahamwe.

Irushanwa rizatangira ku wa gatandatu saa nbiri(8h00)ariko imikino yanyuma na kimwe cya kabiri izatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba,

“Twatumiye amakipe yose atandukanye y’ibihugu byinshi ariko ayamaze kutwemerera ni Uganda, Burundi, Kenya na Congo Kinshasa”.

“Ayo makipe yose azakina n’abakinnyi bacu bo mu Rwanda aho kugeza ubu tumaze kwandika abakinnyi 30 barimo abagabo ndetse n’abagore. Placide atangariza itangazamakuru”.

Umukino wa Taekwondo uracyari mushya mu gihugu dore ko uyu ari umwaka wawo wa gatatu ari nayo mpamvu bataragera ku rwego bifuza nkuko Placide yakomeje abitangaza gusa bakaba bizeye kuzagera ku ntego zabo cyane ko iyo barebye basanga bagenda bitwara neza ugereranyije n’amarushanwa mpuzamahanga bitabira.

Bamwe miu bakina umukino wa Taekwondo biyereka kuri Petit StadeBamwe miu bakina umukino wa Taekwondo biyereka kuri Petit Stade

Uyu mukino ufite itandukaniro n’indi mikino njyarugamba(Arts Martiaux) rituma unagaragara mu mikino Olympique. Taekwondo ikinwa umukinnyi afite ibintu bimurinze(Protection), ugakoresha imigeri byumwihariko ndetse n’ abakinnyi bakirinda kubabazanya cyane.

Uretse iri rushanwa rya Rwanda Open, ikipe y’igihugu ya Taekwondo izanitabira andi marushanwa mpuzamahanga arimo iry’akarere ka gatanu rizabera mu Rwanda mu kwezi gutaha, hakaza Dutch Open mu buholandi na Germany Open mu budage, Austrarian Open n’ayandi.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru