RUHAGOYACU.com

Irushanwa rya Karate ryo kwibuka kunshuro ya 17 jenoside yakorewe abatutsi ryabaye ku Cyumweru.

Gisagara M.Dominique

Nkuko bimaze kumenyerwa ko ishyirahamwe ry’umukino wa karate mu Rwanda FERWAKA ritegura irushanwa ryitwa Never again,buri mwaka,murwego rwo kwibuka abakinnyi bakinaga karate by’umwihariko ndetse nabandi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri rusange.

Sainzoga ari kumwe na Perizida Ferwaka

Uyu mwaka ryabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 08/05/2011 kuri stade ntoya y’Iremera.

iryo rushanwa rikaba ryari tabiriwe nama kipe 13 aturutse mumpande zitandukanye zigihugu,ritangizwa na perezida wa Ferwaka bwana Uwayo Theogene,ndetse hakaba hari na bwana Sayinzoga Jean umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza ingabo zavuye kurugerero mu buzima busanzwe ndetse akaba ari numwe mubantu bakuru muri karate mu Rwanda dore ko afite umukandara wumukara na dan 5.

Byumwihariko komisiyo ayoboye ikaba ari nayo yateye inkunga irushanwa rya Never again yuyumwaka.

Ikipe ya Kaminuza nkuru y’U Rwanda

Aya marushanwa yabaye mu byiciro bitandukanye haba mu bana,b’abahungu,abakobwa babana ndetse nabakuru.

Hakaba harabaye icyo bita open mubana ndetse no mubakobwa bakuru,hanyuma kubangu(abagabo)bakaba barakinnye muma kipe.

Dore uko abarushanijwe bakurikiranye ndetse nuko bagiye bahembwa,ku mwanya wambere hatangwaga umudari wa zahabu,ku mwanya wa kabiri umudari wa argent,ku mwanya wa gatatu hagatangwa umudari wa bronze.

Kata Munsi y’imyaka 12 mubakobwa.

1st Mukundwa UNR

2nd Keza Tigre

3rd Kankindi UNR


Kata U-12 mubahungu

1st Mugabo Samurai

2nd Mazimpaka Mamaru

3rd Manzi UNR

Abari munsi y’imyaka 12 kumite abahungu

1st Mustafa mamaru

2nd mutabazi kamikaze

3rd kagiraneza kaisho

Kata abakobwa bakuru Aho bakinnye umuntu kugiti cye(OPEN)

1st Mukagatare olive UNR

2nd Mugabo ange Gso Butare

3nd Tuyishime julienne UNR

Kumite abakobwa bakuru(open)

1st Kabera rehema Samurai

2nd mutuyimana providence UNR

3rd Mukagatare olive UNR

Abari munsi y’imyaka 18 kumite abahungu(open)

1st shyirambere UNR

2nd Furaha mamaru

3nd nsabimana Tigre

Kata ikipe mu bagabo

1st mamaru

2nd Tigre

3rd UNR

Kumite ikipe mu bagabo

1st UNR

2nd Nyamata

3rd APR

Twabamenyesha ko uretse kuba harahembwe amakipe kuva kuya 1-3 ndetse no guhemba abantu kugiti cyabo kuva kuwa 1-3,hanatanzwe umudari wa zahabu wahawe komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero ushyikirizwa perezida wiyo komisiyo bwana Sayinzoga Jean mu rwego rwo gushimira iyo komisiyo kuba yarateye inkunga iryo rushanwa.

Ku cyumweru kandi perezida wa Ferwaka yaboneyeho umwanya wo kwereka abakinnyi ba karate mu Rwanda umutoza wikipe yigihugu bashakiwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco waje kubafasha mu gutegura ikipe yigihugu, akaba akomoka mugihugu cy’Uburusiya.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru