RUHAGOYACU.com

Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ryabonye umuterankunga w’ibihe byose

Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda ryabonye umuterankunga w’ibihe byose uzajya ufasha ikipe y’igihugu mu myiteguro, agafasha mu gutoza abakinnyi bakizamuka muri uwo mukino, ndetse ab’indashyikirwa akabafasha kubona amakipe y’ababigize umwuga.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare, ishyirahamwew ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda ryabonye Umuterankunga w’ibihe byose, IYF (International Youth Fellowship) bahita banashyira umukono ku masezerano, ibintu bibayeho bwa mbere kuva iri shyirahamwe ryabaho mu 2011.

icyo u Rwanda rusabwa ni ubushake bwo guteza imbere Taekwondo no kujya rwitwara neza mu marushanwa, ubundi IYF igatanga inkunga yafasha kubigerahoicyo u Rwanda rusabwa ni ubushake bwo guteza imbere Taekwondo no kujya rwitwara neza mu marushanwa, ubundi IYF igatanga inkunga yafasha kubigeraho

Ayo masezerano y’inkunga y’igihe kirambye akubiyemo ingingo zigamije gufasha Taekwondo y’u Rwanda kurushaho gutera imbere, ibi bikazafasha u Rwanda gukomeza kwesa imihigo mu ruhando rw’amahanga, ari na ko Taekwondo nk’umuco w’abanya Korea, yimakazwa hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yatangarije RuhagoYacu ko iyi nkunga ari inyongera ikomeye kandi izafasha kugera ku ntego bihaye mbere y’imikino Olempike ya 2020.

Ati “Ni inkunga tubonye izagira byinshi itwungura cyane cyane mu gutegura abakinnyi, aho bazabona amahirwe yo kujya bitozanya n’ikipe ya mbere ikomeye ku Isi muri Taekwondo.”

Yakomeje avuga ko mu masezerano bashyizeho umukoino harimo ingingo ivuga ko IYF izajya yirengeera ibisabwa byose igihe ikipe y’u Rwanda ibashije kujya muri Korea, yaba igiye mu marushanwa cyangwa mu mwiherero w’imyitozo, igihe cyose izamarayo ikazahaba yitabwaho n’uwo muryango.

Seong Hun Kim, Umuyobozi mukuru wa IYF mu RwandaSeong Hun Kim, Umuyobozi mukuru wa IYF mu Rwanda

Uretse ibyo, IYF izajya yohereza abatoza bakomeye b’abanya Korea baze gutoza no kwigisha amakipe yo mu Rwanda, haba mu Mijyi ndetse no mu cyaro, uwo muryango ukazajya ubahemba, ukabamenyera ibyo bakeneye byose mu gihe bazaba bari mu butumwa bw’akazi.

Ibyo kandi ngo bizanaherekezwa no kuba abakinnyi b’indashyikirwa mu Rwanda bazajya bashakirwa amakipe y’ababigize umwuga bajya gukinamo muri Korea cyangwa n’ahandi.

Ati “Ibi bizazamura urwego rwa Taekwondo yo mu Rwanda, atari mu ikipe y’igihugu y’abakuze gusa, ahubwo no mu bandi bakizamuka. Bizadufasha cyane kandi kuko muri iyi minsi dufite urugendo rukomeye rwo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike, kandi kuyijyamo bizaterwa n’umwaka wa 2019, kuko ari wo dufitemo shampiyona y’Isi ndetse n’imikino nyafurika (Alla African Games).”

Yakomeje avuga ko uburyo u Rwanda ruzitwara muri ayo marushanwa abiri akomeye ku Isi no muri Afurika, ndetse n’andi atandukanye bazakina, ari yo azagena niba u Rwanda ruzajya mu mikino Olempike ya Tokyo mu 2020.

“Aya masezerano nta gihe runaka azarangirira, yatamngiye uyu munsi, ariko nk’uko abiteganya, mu gihe haboneka igituma ashobora guhagarikwa, impande zombie zizahura zibiganireho.”

Bagabo Placide, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF)Bagabo Placide, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF)

Pastor Blaise Nyiribakwe, Umuyobozi w’ikipe ya Taekwondo ya IYF ishamikiye kuri uwo muryango utari uwa Leta yatangaje ko ikigamijwe ari ugufasha abanyarwanda gutera imbere muri Taekwondo bitewe n’ubushake bakomeza kugaragaza.

Ati “Iyi ni inkunga ikomeye ihawe Ikipe y’igihugu ya Taekwondo ndetse n’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri rusange, kuko ari n’imwe mu mashyirahamwe y’imikino make mu Rwanda yatoranyijwe kuzaseruka mu mikino Olempike.”

IYF ni umuryango utari uwa Leta ushingiye ku iyobokamana, ukaba ukomoka muri Korea, ukaba kandi ugamije gufasha urubyiruko guhindura imyumvire bityo rukirinda ibiyobyabwenge ndetse na SIDA.

Pastor Blaise Nyiribakwe, Umuyobozi w'ikipe ya Taekwondo ya IYF, Benon Kayitare, Kapiteni w'ikipe y'igihugu, Mugorewase, Visi Perezida wa RTF na Mbonigaba, Umunyamabanga mukuruPastor Blaise Nyiribakwe, Umuyobozi w’ikipe ya Taekwondo ya IYF, Benon Kayitare, Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Mugorewase, Visi Perezida wa RTF na Mbonigaba, Umunyamabanga mukuru

Benon Kayitare (hagati) kapiteni w'ikipe y'igihugu ya TaekwondoBenon Kayitare (hagati) kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Taekwondo

Intumwa za IYF mu RwandaIntumwa za IYF mu Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Theoneste

    Kuya 8-02-2018 saa 23:03'

    ntabwo ari international youth foundation ahubwo ni international youth fellowship.
    ikindi uriya si umuyobozi wa iyf mu Rwanda nk’uko mwabitangaje


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru