RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Karate : Club Kensei yabujijwe gukorera imyitozo muri KIE ku mpamvu zidafututse !!
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Muri iyi munsi mu mukino wa Karate hamaze iminsi havugwa ikibazo cya Club Kensei yirukanwe muri KIE aho yakoreraga imyitozo bamwe bakaba baremezaga ko bamwe mu bayobozi ba FERWAKA babigizemo uruhare.

Ruhagoyacu yaherageje kubakurikiranira hafi iby’iki kibazo maze ibasha kwegera buri ruhande kugirango ukuri muri iki kibazo kijye ahagaragara.

Uwitwa Nkubito Emile ariwe uhagarariye Club Kensei yadutangarije ko ibimaze iminsi bivugwa aribyo ko bahagaritswe aho bakoreraga imyitozo muri KIE na Dean of Student muri KIE.

Nkuko Emile uhagarariye Club Kensei yabidutangarije mu kiganiro twagiranye nawe kuri telefoni yatangaje ko bijya gutangira babanje kubabwira ko muri Club yabo harimo abantu batari abanyeshuli , ibyo byakurikiyeho kubaka ibyangombwa bibemerera gukora biturutse muri FERWAKA.

Nkuko Emile akomeza abidutangariza bitabaje telefoni icyo gihe maze bahamagara ushinze tekiniki muri FERWAKA atangaza ko mu rwego rw’amategeko iyo club batayizi muri federation , ibi bikaba byari biturutse kuko iyi club nta buzima gatozi yari yakabonye.

Ntibyatinze Emile yazanye ibyangombwa byo muri FERWAKA ariko biba iby’ubusa KIE binyuze kuri Dean of Student ikomeza kubahakanira.

Nyuma yo kubura icyumba bakoreragamo imyitozo byabaye ngombwa ko bitabaza minisiteri ngo ibashe kubaha umwanya kuri Stade , ibi byaje kwanga ubwo muri minisiteri bababwiraga ko batavugana n’ama club.

Hongeye kwitabazwa ubuyobozi bwa FERWAKA aho banabwiwe ko bidashoboka ko ibyo baka bitareba Federation cyangwa Minisiteri.

Byabaye ngombwa ko Emile ajya kureba ushinzwe ikibuga muri minisiteri amusaba kuzana ibaruwa ivuye muri FERWAKA ariko muri FERWAKA bamubwira ko bitashoboka ahubwo ko yakwandika bakamusinyira ko babonye urwo rwandiko.

Nyuma yaho twagerageje kuvugana n’ushinzwe teiniki bwana Guy maze adutangariza ko ibyabaye kuri iyi cluba ari uko yakiniraga muri KIE noneho baza kuyibwira uko amategeko ya KIE agenda ko nta bantu bo hanze bemerewe kwinjira mu kigo uko bishakiye , ibi bikaba byaraje bikurikiwe n’ibyemezo byari byavuye muri feseration byemeza ko iyi club yabonye ibyangombwa ariko KIE ikomeza kwangira iyi club gukora imyitozo.

Guy yakomeje adutangariza ko mbere nta byangombwa bagiraga ariyo mpamvu yari yavuze ko muri federation batabazi , ikindi kubwe yabonaga akaba ari akajagari kazaga mu gihe abakinnyi baza mu myitozo baje muri KIE kuko abenshi bazagamo baturukaga hanze.

Guy yakomeje adutangariza ko kubwe abona ikibazo nyamukuru cyajemo abona cyari amafaranga kuko igihe cyo kwishura cyari kigeze. Akaba yarakomeje adutangariza ko federation itagera mu bibazo by’imbere mu ma club , aha akaba yaranadutangarije ko federation idashakira club aho ikorera imyitozo.

Ruhagoyacu yagerageje kuvugisha Dean of student wa KIE ariko kugeza ubwo twinjiraga mu icapiro numero ye ntiyacagamo.

Abakinnyi ba club Kensei bakaba ubu baratatanyijwe mu yandi ma club abegereye kugirango bakomeze gukurikirana imyitozo yabo dore ko n’umutoza uzajya atoza ikipe y’igihugu ya Karate yamaze kugera inaha mu Rwanda nubwo ataratangira imirimo ye.

Joe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)