RUHAGOYACU.com

Lion Karate na Zen zahigitse andi makipe muri Ambassador’s Cup 2018

Lion Karate mu cyiciro cy’abagabo na Zen Karate mu bari n’abategarugori ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa rya Karate ryiswe Ambassador’s Cup, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’iyo mikino mu Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda.

Kuwa gatandatu tariki ya 10 Gashyantare wari umunsi amakipe 16 y’abagabo n’andi arindwi y’abari n’abategarugori yahuriye muri Petit Stade Amahoro i Remera ngo yesurane ahatanira igikombe cya Ambassador’s Cup 2018.

Mu cyiciro cy'imyiyerekano (Kata) ku makipeMu cyiciro cy’imyiyerekano (Kata) ku makipe

Nyuma yo kurushanwa mu myiyereko (Kata) ndetse no mu mirwano (Kumite), Ikipe ya Lion Karate ni yo yegukanye igikombe mu bagabo mu cyiciro cy’imirwano, ikaba yaratsinze Okapi B mu gihe APR yo yegukanye umudali wa Bronze imaze kwegukana umwanya wa gatatu.

Mu bari n’abategarugori ho, Zen club yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cya Kata, maze Mamaru iza ku mwanya wa kabiri mu gihe Nyamagabe ndetse na Kaminuza ya Nyagatare zaje ku mwanya wa gatatu.

Abafana bo ntibari benshiAbafana bo ntibari benshi

Mu cyiciro cy'imirwano (Kumite) mu bari n'abategarugoriMu cyiciro cy’imirwano (Kumite) mu bari n’abategarugori

Amanota agenwa n'abasifuzi bitewe n'ubuhanga umukinnyi akoresheje mu gutera igipfunsiAmanota agenwa n’abasifuzi bitewe n’ubuhanga umukinnyi akoresheje mu gutera igipfunsi

Ubuhanga mu gutera umugeri na bwo burarebwa mu gutanga amanotaUbuhanga mu gutera umugeri na bwo burarebwa mu gutanga amanota

Irushanwa ryahuje amakipe hafi ya yose yo mu RwandaIrushanwa ryahuje amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda

Abakarateka ngo bari banyotewe n'irushanwa rikomeye nk'iriAbakarateka ngo bari banyotewe n’irushanwa rikomeye nk’iri

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru