RUHAGOYACU.com

Mayweather vs McGregor, Umukino w’Amateka muri Boxing uteganyijwe muri Kanama

Floyd Mayweather wahoze ari we nomero ya mbere mu Iteramakofe ku Isi akaba yari aherutse gusezera muri uwo mukino, aracakirana na Conor McGregor we uzaba akina umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga, mu mukino ushobora kubahesha asaga Miliyoni 100 z’Amadolari buri umwe.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nnkoranyambaga Twitter, Floyd Mayweather w’imyaka 40 yatangaje ko azahura n’Umunya Ireland, Conor McGregor w’imyaka 28 kuwa 26 Kanama uyu mwaka, bagakinira i Las Vegas.

Floyd Mayweather yaherukaga guhura Manny Pacquiao mu wundi w'amatekaFloyd Mayweather yaherukaga guhura Manny Pacquiao mu wundi w’amateka

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko muri uwo mukino Floyd Mayweather na Conor McGregor buri wese ashobora kuzabonamo miliyoni 100 z’amadolari, ni ukuvuga Miliyoni 78.4 z’Amapawundi, uyu ukazaba ubaye umukino w’amafaranga menshi kurusha indi yabayeho ku Isi mu Iteramakofe.

Floyd Mayweather yasezeye ku mukino w’Iteramakofe nk’uwabigize umwuga mu 2015, nyuma y’imikino 49 yari amaze gukina ataratsindwa n’umwe.

Icyakora si bwo bwa mbere yari asezeye, kuko no mu 2008 yasezeye ku nshuro ya mbere nyuma y’imikino 39 yari amaze adatsindwa.

Conor Mcgregor ngo yiteguye gukubita Floyd Mayweather akamutsinda iminota itararangiraConor Mcgregor ngo yiteguye gukubita Floyd Mayweather akamutsinda iminota itararangira

Uyu uzaba ari wo mukino wa mbere McGregor akinnye nk’uwabigize umwuga nyuma yo kwerekeza muri the Ultimate Fighting Championship (UFC), uruhushya rwo gukina Iteramakofe nk’uwabigize umwuga akaba yararuhawe na Komisiyo y’Imikino ngororamubiri muri Leta ya California mu Ukuboza 2016, bityo aba yemerewe gukinira ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mayweather vs Pacquiao na wo n'undi mukino winjije akayaboMayweather vs Pacquiao na wo n’undi mukino winjije akayabo

Umukino byamenyekanye ko uzaba kuwa 26 KanamaUmukino byamenyekanye ko uzaba kuwa 26 Kanama

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!