RUHAGOYACU.com

Minispoc yakiriye amakipe ya Taekwondo na Beach Volley yahigitse amahanga

Minisiteri y’umuco na siporo yaraye yakiriye ikipe ya Beach Volley yegukanye igikombe cya Afurika ndetse n’ikipe ya Taekwondo iheruka kwegukana umwanya wa mbere mu mikino nyafurika y’abafite ubumuga, mu mukino njyarugamba wa Taekwondo.

Uyu muhango wabereye kuri Lemigo Hotel kuri uyu wa gatanu witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahuriye na siporo, byumwihariko abo muri aya mashyirahamwe ya Volleyball na Taekwondo.

Umutoza Bitok wari kumwe n'abakobwa muri Beach VolleyUmutoza Bitok wari kumwe n’abakobwa muri Beach Volley
Kansime Vice Perezida wa FRVB ni umwe mu bitabiriye uyu muhangoKansime Vice Perezida wa FRVB ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Taekwondo yitwaye nezaTaekwondo yitwaye neza
Flavien Ndamukunda yari umwe mu bari bahagarariye u Rwanda muri Beach Volley gusa ikipe y'abahungu yatahanye umwanya wa gatanuFlavien Ndamukunda yari umwe mu bari bahagarariye u Rwanda muri Beach Volley gusa ikipe y’abahungu yatahanye umwanya wa gatanu
Minisitiri Uwacu asanga kwitwara neza kwa Denise Mutatsimpundu na Charlotte bishimangira Gender imaze gushinga imizi mu gihuguMinisitiri Uwacu asanga kwitwara neza kwa Denise Mutatsimpundu na Charlotte bishimangira Gender imaze gushinga imizi mu gihugu

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye aba bakinnyi ko Minispoc izakomeza gufasha amakipe atandukanye kandi ko bizera ko intsinzi begukanye izaramba. Uyu kandi yashimangiye ko kuba u Rwanda rwarashoboye kwitwara neza mu cyiciro cy’abagore n’abafite ubumuga ari ikintu cyo kwishimira cyane.

Uwacu yagize ati: “Ni umwihariko kugira intsinzi muri ibi byiciro bibiri abafite ubumuga ndetse n’abakobwa. Ni inkunga n’ubutumwa mweretse abandi bitinyaga wenda bakeka ko bidashoboka”.

“Ndashimangira ko Perezida wa Repubulika kuri ubu ntawe ukwiye gushidikanya ku murongo wa Politiki atuyoboyemo kuko nkuko bigaragara abagore barashoboye. Beach Volley yarabitweretse”.

“No muri Taekwondo, hambere kugira umuntu ufite ubumuga mu muryango byasaga nkaho ari igihombo nyamara kumugara ntabwo bivuze kubura ubushobozi.
Aba basore n’inkumi barahatanye baratsinda bivuze ko ubumuga bitavuze kubura ubushobozi”.

“Mwarakoze kuko mweretse isi afurika n’abanyarwanda ko byose bishobokoka”.

Africa Para Taekwondo yo muri Mata U Rwanda rwabaye u rwa mbere n'imidari ibiri ya zahabuAfrica Para Taekwondo yo muri Mata U Rwanda rwabaye u rwa mbere n’imidari ibiri ya zahabu
Taekwondo yahawe igikombe cy'amatwi manini nka kimwe cya Champions League y'iburayiTaekwondo yahawe igikombe cy’amatwi manini nka kimwe cya Champions League y’iburayi
Minisitiri Uwacu yasabye amashyirahamwe y'imikino gukomeza gukora cyane ngo intsinzi izarambeMinisitiri Uwacu yasabye amashyirahamwe y’imikino gukomeza gukora cyane ngo intsinzi izarambe
Umuryango wa Volleyball wahesheje ishema igihuguUmuryango wa Volleyball wahesheje ishema igihugu
Abakinnyi bashimiye uburyo MINISPOC idahwema kubatera inkunga basaba ko bajya bategurwa igihe mbere yo gukinaAbakinnyi bashimiye uburyo MINISPOC idahwema kubatera inkunga basaba ko bajya bategurwa igihe mbere yo gukina
Taekwondo!Taekwondo!

Muri Africa Para Taekwondo yabereye I Kigali mu ntangiriro za Mata, U Rwanda rwabaye u rwa mbere muri rusange runegukana imidari ibiri ya zahabu yatwawe na Jean de la Croix Nikwigize mu bagabo bari munsi y’ibiro 61 na Consolee Rukundo mu bagore bari munsi y’ibiro 59.

Ku rundi ruhande, ikipe yari igizwe na Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu batsinze ikipe ya Morocco amaseti 2-1, begukana igikombe cya Afurika yose mu mukino wa Volleyball ikinrwa ku mucanga, aho banahise babonera tike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Minisiteri y’umuco na Siporo iyobowe na Madame Julienne Uwacu, yatangije gahunda yo kujya yakira amakipe y’igihugu yitwaye neza mu mikino itandukanye, aho hambere hanakiriwe ikipe y’igihugu y’umukino w’Amagare nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda hamwe na Handball yari yatwaye igikombe cyo mu karere.

Amafoto Hardi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru