RUHAGOYACU.com

Mushambokazi muri 3 babonye Dani ya gatatu muri Taekwondo

Zura Mushambokazi ni umwe mu bantu batatu begukanye umukandara w’umukara wa gatatu (Dan) muri Taekwondo, akaba ari na we wa mbere mu mateka y’u Rwanda ugeze kuri urwo rwego muri uwo mukino mu bari n’abategarugori.

U Rwanda rwungutse abandi bakinnyi bo ku rwego rwo hejuru mu mukino njyarugamba wa Taekwondo, aho abakinnyi 10 bazamutse muntera bakabona umukandara w’umukara wa mbere (1st Dan), 16 bakabona uwa kabiri mu gihe 3 bo babonye Dan ya gatatu.

Umwari witwa Mushambokazi ni umwe muri batatu babonye Dan ya Gatatu, uyu akaba anamenyerewe muri uyu mukino, aho amaze kwegukana imidali itandukanye haba mu marushwanwa yo mu Rwanda ndetse n’andi mpuzamahanga yagiye ahagarariramo u Rwanda.

Mushambokazi asanzwe agaragaza ubuhanga bwihariye mu marushanwa atandukanye ajya ahagarariramo u RwandaMushambokazi asanzwe agaragaza ubuhanga bwihariye mu marushanwa atandukanye ajya ahagarariramo u Rwanda

Bimwe mu byakozwe mu isuzuma rigamije kuzamura mu ntera abo bakinnyi, harimo isuzuma ry’ingufu (Physical test) yakozwe mbere y’uko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi bakora ikizamini cyanditse, abagitsinze bagakora imyiyereko (Poomsae).

Ibyo byakurikiwe no kwerekana ubumenyi muri Tekiniki zo kwirinda, izo kurwana ndetse no Kumena ibintu bikomeye nk’imbaho cyangwa amatafari.

Abatsinze ibyo byose bakabasha kubona Dan ya gatatu ni Zura Mushambokazi, Iyumva Regis na Bimenyimana Pierre Celestin, aba bose bakaba banasanzwe bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye.

Muri rusange abakoze isuzuma ribazamura mu ntera bari bariho bari 33, hatsindamo 25. Muri abo bakoze isuzumwa hari harimo 12 bashakaga umukandara wa mbere w’umukara (Dan ya mbere), 16 bashakaga Dan ya kabiri na batanu bashakaga iya gatatu.

Kugeza ubu abakinnyi bari ku rwego rwisumbuye muri uwo mukino ni abantu batandatu bafite Dan ya kane, ari bo Mbonigaba Biniface, Bagabo Placide, Martin Koonce, Irene Bagire, Eugene Ntawangundi na Mwiro Patrick.

Babanje gukora ikizamini cyanditse ngo harebwe niba bafite ubumenyi bwo ku rwego rw'ikiciro bashaka kujyamo muri TaekwondoBabanje gukora ikizamini cyanditse ngo harebwe niba bafite ubumenyi bwo ku rwego rw’ikiciro bashaka kujyamo muri Taekwondo

Dan ya gatatu muri Taekwondo yabonaga umugabo igasiba undiDan ya gatatu muri Taekwondo yabonaga umugabo igasiba undi

Mushambokazi asanzwe ari we nomero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda ariko hari abandi barimo bamurya isataburengeMushambokazi asanzwe ari we nomero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda ariko hari abandi barimo bamurya isataburenge

Irene Bagire, Umutoza w'ikipe y'igihugu ni umwe mu bari bashinzwe gutanga amanotaIrene Bagire, Umutoza w’ikipe y’igihugu ni umwe mu bari bashinzwe gutanga amanota

Nyuma y'ikizamini cyanditse, abakinnyi bafashe umwanya wo kwitegura gukora ibizamini byakurikiyehoNyuma y’ikizamini cyanditse, abakinnyi bafashe umwanya wo kwitegura gukora ibizamini byakurikiyeho

Abakinnyi ba Taekwondo barimo 'kubyibushya' (kwiyibutsa mbere yo kujya mu kizamini)Abakinnyi ba Taekwondo barimo ’kubyibushya’ (kwiyibutsa mbere yo kujya mu kizamini)

Mushambokazi yigorora nyuma yo kurangiza 'Poomsae'Mushambokazi yigorora nyuma yo kurangiza ’Poomsae’

Martin Koonce bamwe bafata nka Papa wa Taekwondo mu Rwanda ni we wari uhagarariye icyo gikorwa cyo kuzamura abakinnyi mu nteraMartin Koonce bamwe bafata nka Papa wa Taekwondo mu Rwanda ni we wari uhagarariye icyo gikorwa cyo kuzamura abakinnyi mu ntera

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru