RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA
Ndacyayisenga, Umukobwa wa mbere muri Taekwondo mu karere, ni muntu ki?
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Izina Ndacyayisenga Aline ntiribyibushye kuko umukino wa Taekwondo utamamaye cyane, ariko ibikorwa bye bimaze kuba inganzamarumbo, aho yahigitse Abanyarwandakazi bagenzi be, yegukana umwanya wa mbere mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse yogoga amahanga, akura umudali muri shampiyona Nyafurika (African Championship).

Kuva mu mpera za 2016 kugeza ubu ni we nomero ya mbere mu bari n’abategarugori bakina Taekwondo mu Rwanda, aho irushanwa ategukanye ari iryo atitabiriye. Ibyo byatumye benshi bamwibazaho, dore ko bitari bizwi neza aho yavumbutse kugeza ubwo abonye itike yo kwitabira shampiyona y’Isi n’ubwo atashoboye kuyitabira, ibyo bikaba igikomere akirwaye kugeza ubu.

Yatsinze umukinnyi wabigize umwuga wo muri Algeria bahataniraga umwanya wa gatatu muri African ChampionshipYatsinze umukinnyi wabigize umwuga wo muri Algeria bahataniraga umwanya wa gatatu muri African Championship

Ibyo byatumye RuhagoYacu isura Ndacyayisenga iwabo mu Gashyekero, mu Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

RuhagoYacu: Ndacyayisenga Aline (N.A) ni muntu ki?

N.A: Ndacyayisenga Aline ndi umukobwa wavutse mu 1996, ndeshya na metero imwe na santimetero 75 (1,75M) ngapima ibiro 52,5 (52,5Kg), nkaba imfura mu bana umunani. Data yitwa Musabyeyezu François, Mama akitwa Dusenge Fortunée.

Nkina mu ikipe yitwa Deam Club yo mu Gatenga ari na yo mvuga ko navukiyemo nkanayikuriramo muri Taekwondo mu 2011.

RuhagoYacu: Winjiye ute muri Taekwondo?

N.A: Mbere narigaga gusa, Taekwondo sinari nyizi ahubwo nikiniraga umupira w’amaguru na Handball. Nyuma yo gusoza amashuri abanza ni bwo namenye Taekwondo ari uko mbonye abayikina baje ku ishuri nigagaho mu mashuri yisumbuye i Rwamagana, numva nkunze uwo mukino ntanatekereza ko hari icyo nawukuramo.

Ndacyayisenga Aline ku myaka ye 20 ngo anyotewe kuriza ibendera ry'u Rwanda mu marushanwa y'IsiNdacyayisenga Aline ku myaka ye 20 ngo anyotewe kuriza ibendera ry’u Rwanda mu marushanwa y’Isi

Nahise nywujyamo mu 2011, ntangira kwitoza birampira, ndetse mu mezi abiri gusa nari maze kubona umukandara w’ubururu. Icyakora mu 2013 naje kuwuhagarika kuko nabonaga ubangamirana n’amasomo. Ariko bigeze mu 2014 nabonye ko ndimo gupfukirana impano yanjye, maze ngaruka muri Taekwondo.

Utoza intore ikakurusha guhamiriza

Ndacyayisenga atangira gukina Taekwondo yari arebeye kuri Zura Mushambokazi, uyu akaba ari we wari nomero ya mbere muri Taekwondo kuva mu myaka yo hambere.

Ati “Ntangira Taekwondo nari nasuwe n’umukobwa witwa Mushambokazi Zura, mbonye ibyo akora mbona ni byiza numva ndabikunze, nkumva mwishimiye niyemeza kugera ikirenge mu cye.”

Umukino we wa mbere muri Taekwondo, Ndacyayisenga yawukinnye na Zura Mushambokazi.

Umuvuduko yari ariho mu iterambere rye muri Taekwondo, ryatumaga abakobwa bose bakinana abasiga, bituma ahitamo kujya yitozanya n’abahungu, none n’ubu ngo imyitozo imugendekera neza iyo yitozanya na basaza be, ku buryo bimworohera kumenya ko yateye imbere cyangwa yasubiye inyuma.

Umubyeyi wa Ndacyayisenga amushimira umurava no kwihangana, ariko ubushobozi bwo kumwitaho ngo azabe umukinnyi wabigize umwuga ntabwoUmubyeyi wa Ndacyayisenga amushimira umurava no kwihangana, ariko ubushobozi bwo kumwitaho ngo azabe umukinnyi wabigize umwuga ntabwo

Uyu mwari w’imyaka 20 avuga ko ubwo yari agarutse muri Taekwondo na bwo byamuhiriye, kuko ari na bwo yatangiye kwitabira amarushanwa akinirwa mu Rwanda, ahita anatangira kwegukana imidali, aho mu irushanwa rye rya mbere yegukanye umwanya wa gatatu, irya kabiri yakinnye yabaye uwa kabiri, maze aba aramenyereye atangira kwegukana imidali y’umwanya wa mbere ahereye mu irushanwa rye rya gatatu yakinnye mu 2015.

Uwo mwaka ni na wo yasohokeye u Rwanda bwa mbere nk’Umukinnyi w’Umukobwa wahize abandi, ajya mu myitozo mu Bufaransa hamwe na bagenzi be bitegura amajonjora y’imikino Olempike, ariko ibitero by’iterabwoba byagabwe i Paris bituma bahava imbura gihe, maze bahita bakomereza muri Morocco, aho yakinnye irushanwa bafataga nk’imikino ya gicuti ariko atsindirwa ku mukino wa nyuma.

Ndacyayisenga mu gitondo abyukira mu myitozo yaza agakubura imbuga nk'abandi bakobwa, agakomerezaho imirimo yo mu rugoNdacyayisenga mu gitondo abyukira mu myitozo yaza agakubura imbuga nk’abandi bakobwa, agakomerezaho imirimo yo mu rugo

Icyakora ngo ibyo bihe byaramufashije cyane kuko nyuma yo kubura amahirwe yo kwitabira amajonjora y’imikino Olempike bakurikijeho irushanwa rya Ambassador’s Cup ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba ryabereye muri Kenya mu 2016, yegukana Umudali wa zahabu, anatorwa nk’umukinnyi w’umukobwa wahize abandi (Best Player).

Yahise akurikizaho shampiyona Nyafurika (African Championship) yabereye mu Misiri, ati “Mu Misiri nagiye mfite icyizere cy’uko naba uwa mbere, kuko iteka mba numva mfite ishyaka ryo gutsinda. Narakinnye nitwara neza mbasha kubona umwanya wa gatatu (Bronze Medal).”

Aho ni na ho yakuye itike yo kwitabira shampiyona y’Isi (World Championship) irimo kubera muri Korea y’Epfo kuva kuwa 24 Kamena, ariko haza kuzamo ibibazo by’amikoro ntiyashobora kwitabira iryo rushanwa ryari kuba ari na ryo ryisumbuye yitabiriye mu buzima bwe bwa Taekwondo.

Aline yagiye yegukana ibihembo mu marushanwa menshi yitabiriyeAline yagiye yegukana ibihembo mu marushanwa menshi yitabiriye

Muri Nzeli uwo mwaka wa 2016 ni bwo Ndacyayisenga yongeye kwegukana umudali wa zahabu hamwe n’ikipe y’ishuri yakiniraga rya Ste Marie Reine y’i Muhanga mu irushanwa ryiswe ‘Ambassador’s Cup’ ryabereye i Kigali.

Kuva icyo gihe Ndacyayisenga nta rindi rushanwa yabonye ryo gukina, ariko yakomeje imyitozo, maze muri Gicurasi uyu mwaka wa 2017 yitabira ‘Ambassador’s Cup’ i Kampala muri Uganda hamwe na bagenzi be, ahakura umudali wa zahabu, yongera gushimangira ko ari we nomero ya mbere muri EAC, icyo gihe ikipe y’u Rwanda ibasha no kwegukana igikombe kuko abakinnyi 8 bari bayigize, barindwi beguikanye imidali ya zahabu.

RuhagoYacu: Ducire ku mayange umusaruro umaze gukura muri Taekwondo
N.A: “Taekwondo nakuyemo ibintu byinshi, icya mbere ni ukwigirira icyizere cy’uko hari ibyo nshoboye nk’umukobwa, ariko n’ubu sindyama ngo nsinzire, umutima wanjye uba uri kuri Taekwondo kuko nta bifatika mbona nari nageraho.”

Aline amaze kuba ubukombe mu mukino wa Taekwondo mu RwandaAline amaze kuba ubukombe mu mukino wa Taekwondo mu Rwanda

Abacantege bamwitaga igishegabo kubera ubuhanga bwe muri Taekwondo, abandi bakabifata n’uburara, ndetse n’ababyeyi be ntibabyumvaga.

Hari abo ashimira

Ndacyayisenga ngo nubwo byabanje kugorana ko ababyeyi be bamwumva kugeza ubwo yegukanye umudali we wa mbere bakabona kubisobanukirwa, abashimira uburyo kuva icyo gihe bamwitayeho, bamuba hafi ndetse bakamutera inkunga mu bushobozi bwa ntabwo.

Ariko kandi ngo ntiyabura gushimira Ntawangundi Eugene afata nk’umubyeyi we muri Taekwondo, atibagiwe na Irene Bagire Umutoza w’ikipe y’igihugu kuko yagiye amufasha mu buryo butandukanye.

Hari n’ibihe byamubabaje atazibagirwa

Ndacyayisenga avuga ko nta byinshi bibabaje arahura nna byo muri Taekwondo kuko atarayikina imyaka myinshi, ariko ngo ntazibagirwa ko yamenyeshejwe ko azitabira shampiyona y’Isi agakina mu batarengeje ibiro 53 kandi we afite ibiro 63, agahita akora imyitozo ikaze maze akabigabanya kugeza kuri 52.5, maze umunsi wo kugenda wagera akamenyeshwa ko urugendo rwasubitswe, icyo kikaba ari igikomere agifite ariko ngo nticyamuciye integer kuko n’ubundi akomeje imyitozo yitegura andi marushanwa ataha.

Intumbero ya Ndacyayisenga ngo ni umudali muri shampiyona y’Isi ndetse no kwitabira imikino Olempike, kuko ngo uwamutsinze muri African Championship yamurushije igice cy’inota kandi yari agiye mu mikino Olempike.

Imirimo yose yo mu rugo ayishyira ku murongo ku buryo idashobora kubangamira isaha ye y'imyitozo atangira saa munani z'amanywaImirimo yose yo mu rugo ayishyira ku murongo ku buryo idashobora kubangamira isaha ye y’imyitozo atangira saa munani z’amanywa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)