RUHAGOYACU.com

Ruslan Adamov umutoza wa Karate mu Rwanda

Nyuma y’igihe kinini dutegereje umutoza wo kuzamura urwego rwa Karate mu Rwanda hahuzwa techniques kugirango Karate yacu mu Rwanda ihuzwe n’urwego mpuzamahanga MINISPOC yabashije kubonera umwarimu FERWAKA mu gihe cy’imyaka 2.

Ruslan Adamov umutoza mushya

Uwo mwarimu akaba yaramaze kugera hano mu Rwanda nkuko twabitangarijwe na Rurangayire Guy ushinzwe tekiniki muri FERWAKA aho barimo barategura hamwe n’umutoza gahunda izabagezaho y’uburyo azajya atanga inyigisho rusange za Karate ndetse akazita by’umwihariko ku ikipe y’Igihugu.

Nkuko twakomeje tubibwirwa na Rurangayire Guy zimwe mu nshingano uyu mutoza afite akaba ari guhuza techniques z’abarimu ba Karate, kwita ku bana bakizamuka no gutoza ikipe y’igihugu.

Champion mu bana muri Kata , nawe akwiye kwitabwaho ari mu igero cy’abafite imyaka 8-12

Yakomeje adutangariza ko hateganijwe ko azatangira gutoza mu cy’umweru gitaha, akaba yaraboneyeho no gushishikariza abakinnyi bose ba Karate kuzitabira imyitozo bakamubyaza umusaruro uhagije muri icyo gihe azamara ino ndetse akaba anashimira MINISPOC uburyo ikomeje gutera inkunga FERWAKA by’umwihariko.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru