RUHAGOYACU.com

Taekwondo: Abakinnyi 8 bagiye guhagararira u Rwanda muri Uganda

Abakinnyi umunanini bo bahagurutse i Kigali berekeza i Kampala, aho bagiye guhagararira u Rwanda muri ‘Ambassador’s Cup’, irushanwa rihuza amakipe ya Taekwondo muri aka karere.

Umukino njyarugamba wa Taekwondo ni umuco w’abanya Korea nk’uko gushayaya no guhamiriza biba mu muco nyarwanda. Ni yo mpamvu igihugu cyose Korea y’epfo ifitemo Ambasade hategurwa irushanwa ryiswe ‘Ambassador’s Cup’.

Mu Rwanda, iryo rushanwa rikinwa muri Nzeri, mu gihe muri Uganda ho rikinwa muri Gicurasi ari na yo mpamvu ikipe (Club) ihagarariye u Rwanda yahagurutse mu mugoroba w’uyu wa kane tarikiki ya 25 Gicurasi yerekeza i Kampala ahazabera iryo rushanwa.

Mbere y’uko iyo kipe ihaguruka, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yatangarije RuhagoYacu ko abo bakinnyi babatumye imidali umunani ya zahabu izahita ibahesha igikombe.

Ati “Intego nyamukuru ni ugutsinda. Bagiye ari umunani n’abatoza babiri, icya mbere twabatumye ni igikombe. Twabasabye imidali umunani ya zahabu izabahesha igikombe. N’ubwo ari abagande bagiteguye ariko turashaka kuba ari twe tugitwara kikajya mu bubiko bwacu.”

Ambassador’s Cup muri Uganda izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi isozwe ku cyumweru tariki ya 28, ikazaba ikinwa ku ncuro ya Gatanu, ariko ni ku ncuro ya mbere u Rwanda ruryitabira, abanyarwanda n’abagande bakaba bari basanzwe bahurira mu ribera i Kigali, aho abagande batari bakura igikombe na rimwe.

Iri rushanwa ryatumiwemo amakipe atandukanye atari ay’igihugu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rikazakinwa mu byiciro bitandukanye kuva ku bana bato b’imyaka 8 n’ingimbi kugeza ku myaka 17 (aha u Rwanda ntiruzaba ruhagarariwe), ndetse n’abakuze.

Iri rushanwa ngo rizafasha abo bakinnyi kwitegura neza iryo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi (GMT 2017) rizaba kuwa 10 Kamena, ndetse n’andi marushanwa nk’iry’Isi (World Championship), Ambassador’s Cup izabera i Kigali muri Nzeri ndetse na Gorilla Open izaba mu Ukwakira uyu mwaka.

Ati “Ubwo rero ni uburyo bwiza bwo kugirango abakinnyi bacu bakanguke kuko uretse irushanwa ry’abafite ubumuga twagize mu mpera za Werurwe n’intangiriro za Mata, abakinnyi badafite ubumuga baherukaga gukina irushanwa mu Ukuboza umwaka ushize. Ubwo rero ni uburyo bwiza bwo kugirango abakinnyi bacu bakangure tekiniki zabo, bumve ko umuntu yitoza kugirango akine amarushanwa.”

N’ubwo iyi kipe yahagurukanye intego yo kwegukana igikombe, imbogamizi ifite ni ebyiri gusa, zirimo iyo kuba abo bakinnyi bari bamaze amezi 5 badakina amarushanwa, ariko ngo iyi ntabwo ikanganye kuko n’irushanwa bagiyemo ntirihambaye ku buryo risaba gutegurwa n’irindi.

Indi mbogamizi ngo ni umubare muto w’abakinnyi bahagarariye u Rwanda ugereranyije n’umubare w’abagande n’abo mu bindi bihugu bazaba bahanganye, aha ngo nibaba bake beza bikaba bizatuma begukana intsinzi.

Muri iryo rushanwa Abanyarwanda bazaba bahanganye n’amakipe atandukanye yo muri Uganda, ayo muri Kenya ndetse n’indi yaturutse i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda n’ibvyiciro bakinamo:
1. Kayitare Benon (Abari munsi y’ibiro 54/Uyu ni na we Kapiteni)
2. Nizeyimana Savio (Abari munsi y’ibiro 68)
3. Twizeyimana Moussa (Abari munsi y’ibiro 63)
4. Sibomana Innocent (Abari munsi y’ibiro 74)
5. Mwemezi Cedrick (Abari munsi y’ibiro 80)
6. Ukwigize Jean de Dieu (Abari munsi y’ibiro 58)
Abakobwa :
1. Uwayo Clarisse (Abari munsi y’ibiro 57)
2. Ndacyayisenga Aline (Abari munsi y’ibiro 53)

Abatoza:

Bagire Irene
Ntawangundi Eugene

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru