RUHAGOYACU.com

Taekwondo: Abanyarwanda begukanye igikombe cya Ambassador’s Cup muri Uganda

Abakinnyi barindwi mu munani bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryiswe Ambassador’s Cup ryaberaga muri Uganda babashije kwegukana imidari ya zahabu, bihita bibahesha igikombe cy’iryo rushanwa bari bitabiriye ku ncuro ya mbere.

Nk’uko Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yari yabitangarije RuhagoYacu, abo bakinnyi babatumye imidali umunani ya zahabu izahita ibahesha igikombe, none ntibatetereje ababatumye, babasha kwegukana irindwi maze batwara igikombe.

Sibomana Innocent wakinnye mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 74 ni we wenyine utarashoboye kwegukana umudali wa zahabu, abandi bagenzi be uko ari barindwi bo barayegukana, aho babaye aba mbere mu byiciro bakinnyemo.

Umukino njyarugamba wa Taekwondo ni umuco w’abanya Korea nk’uko gushayaya no guhamiriza biba mu muco nyarwanda. Ni yo mpamvu igihugu cyose Korea y’epfo ifitemo Ambasade hategurwa irushanwa ryiswe ‘Ambassador’s Cup’.

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda ntiyatetereje abayitumyeIkipe yari ihagarariye u Rwanda ntiyatetereje abayitumye

Mu Rwanda, iryo rushanwa rikinwa muri Nzeri, mu gihe muri Uganda ho rikinwa muri Gicurasi ari na yo mpamvu ikipe (Club) yari yagiye guhagararira u Rwanda, dore ko irushanwa nk’iryo ribera i Kigali muri Nzeri, Abagande bo baryitabira buri mwaka.

Muri iryo rushanwa Abanyarwanda bari bahanganye n’amakipe atandukanye yo muri Uganda, ayo muri Kenya ndetse n’indi yaturutse i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda n’ibyiciro bakinamo:

Abahungu:

1. Kayitare Benon (Abari munsi y’ibiro 54/Uyu ni na we Kapiteni)
2. Nizeyimana Savio (Abari munsi y’ibiro 68)
3. Twizeyimana Moussa (Abari munsi y’ibiro 63)
4. Sibomana Innocent (Abari munsi y’ibiro 74)
5. Mwemezi Cedrick (Abari munsi y’ibiro 80)
6. Ukwigize Jean de Dieu (Abari munsi y’ibiro 58)

Abakobwa :

1. Uwayo Clarisse (Abari munsi y’ibiro 57)
2. Ndacyayisenga Aline (Abari munsi y’ibiro 53)

Abatoza:

Bagire Irene
Ntawangundi Eugene

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru