RUHAGOYACU.com

Taekwondo: Abanyarwanda bihariye imidali mu iruhanwa ryaberaga muri Kenya

Abakinnyi bose uko ari 13 b’ikipe ya Dream Taekwondo Club yo mu Rwanda begukanye imidali mu irushanwa mpuzamahanga ryiswe ‘Professors Cup International Open Championship’ iyi kipe yahuriyemo n’andi makipe yo muri icyo gihugu, iyo muri Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Yari inshuro ya mbere iyo kipe (club) yo mu Rwanda yitabiriye irushanwa mpuzamahanga, ari na zo mpungenge zonyine yari ifite mbere yo guhaguruka yerekeza muri iryo rushanwa n’ubwo icyizere cyari cyose ku bakinnyi bashingiye ku myitozo bakoze.

Abanyarwanda bagiye muri Kenya mu modoka bazana imidali boseAbanyarwanda bagiye muri Kenya mu modoka bazana imidali bose

Mu bakinnyi 13 bari bagize iyo kipe, 9 begukanye imidali ya zahabu, bane basigaye begukana imidali ya ‘silver’ babaye aba kabiri mu byiciro bakinagamo. Igiteranyo cy’iyo midali yose cyahise gihesha igikombe iyo kipe yo mu Rwanda nk’iyahize izindi mu irushanwa, ikurikirwa na Kibabi University yo muri Kenya.

Mu bakinnyi 13 ba Dream Club hari harimo abana batandatu batarengeje imyaka 16 barimo gutegurwa kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi izaba mu kwezi gutaha mu Misiri, ndetse n’imikino Olempike y’abana (Youth Olympique Games) izaba mu mwaka utaha.

Nta watashye imbokoboko, buri mukinnyi yatahanye umudali, ikipe yegukana igikombeNta watashye imbokoboko, buri mukinnyi yatahanye umudali, ikipe yegukana igikombe

Abo bana bose begukanye imidali ya zahabu, ndetse uburyo bakinnye ngo butanga icyizere cy’uko nibakomeza gufashwa kurushaho kwitegura neza bazahigika amahanga nk’uko Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekowndo, Bagabo Placide yabitangarije RuhagoYacu.

Ati “Abana bato U16 bari gutegurwa bagaragaje ko biteguye neza nyuma yo kwegukana imidali ya zahabu nabo bakaba baritabiriye iri rushanwa nka ‘Test event’ (igeragezwa). Dufite icyizere cy’uko bazitwara neza mu mikino itaha yo ku rundi rwego mu gihe batewe inkunga yo gutegurwa ndetse no kwitabira.”

Ndacyayisenga yongeye guhamya ko ari we wa mbere mu bakobwa bo mu Karere

Ndacyayisenga Aline yongeye guhamya ko ari we wa mbere mu bakobwa bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba mu mukino wa Taekwondo, aho yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 53, akanahabwa igikombe nk’uwitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa.

Ndacyayisenga Aline ayoboye abandi bakobwa mu KarereNdacyayisenga Aline ayoboye abandi bakobwa mu Karere

Ndacyayisenga yegukanye icyo gikombe nyuma y’icyo yari yegukanye mu 2016 muri Kenya Ambassador’s Cup ndetse n’umudali wa zahabu yegukanye muri Uganda Ambassador’s Cup muri Gicurasi uyu mwaka.

Aganira na RuhagoYacu mbere y’uko ajya muri iryo rushanwa, Ndacyayisenga Aline yatangaje ko bagiye kuzana intsinzi bagahesha ishema u Rwanda kandi na bo batiretse.

Ati “Ntabwo tugiye gutembera, ikitujyanye ni imidali kandi tugomba kuyizana, kuko iyo twitegura kenshi, twitegura nk’abagomba kuba aba mbere.”

Uretse Ndacyayisenga Aline wegukanye igikombe nk’umukobwa witwaye neza kurusha abandi mu iryo rushanwa, Umutoza wa Dream Taekwondo Club, Ntawangundi Eugene na we yegukanye igikombe nk’umutoza witwaye neza kurusha abandi.

Iryo rushanwa ryatangiye kuwa 23 risozwa ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Dream Taekwondo Club, Kenya yo yari ifite amakipe an,e ariko iyari ifite abakinyi benshi ni Kibabi University ari na yo yakurikiye u Rwanda, mu gihe DRC yari yohereje ikipe imwe ndetse na Uganda yari ihagarariwe n’ikipe imwe yitwa Lee club.

Bagabo Placide ashyikirizwa igikombe na kapiteni Kayitare BenonBagabo Placide ashyikirizwa igikombe na kapiteni Kayitare Benon

Ni ishema ku Rwanda kuba ari rwo ruhatse ibindi bihugu byo mu Karere muri TaekwondoNi ishema ku Rwanda kuba ari rwo ruhatse ibindi bihugu byo mu Karere muri Taekwondo

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru