RUHAGOYACU.com

Taekwondo: Impunzi z’Abarundi zahize kwegukana imidali muri GMT

Ikipe y’Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda mu nkambi ya Mahama ho mu Karere ka Kirehe yahize kwegukana imidali mu irushanwa mpuzamahanga rya Taekwondo ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro na RuhagoYacu, Ingabire Gema Umutoza w’ikipe y’Impunzi z’Abarundi yatangaje ko biteguye neza ku buryo bazaza i Kigali baje gutwara imidali n’ubwo uburyo bitozamo butabaha amahirwe angana n’ay’abo bazaba bahanganye.

Ati “Gutwara imidali bayitwara ariko nyine kuba badafite uburyo bwiza bw’imibereho, ntabwo bafite ibikoresho bihagije, bakinira kuri sima, nta ‘Hugo’ (ibibarinda imvune bikanifashishwa mu gutanga amanota) bafite, ndetse bakaba bagikina mu buryo bwa gakondo. […] Ntabwo bashobora kugenda nta mudali batwaye kuko bazi gukina cyane.”

Umutoza w'Ikipe y'Impunzi z'Abarundi Ingabire Gema (wo hagati mu bicaye) na we afite Dan ebyiri muri TaekwondoUmutoza w’Ikipe y’Impunzi z’Abarundi Ingabire Gema (wo hagati mu bicaye) na we afite Dan ebyiri muri Taekwondo

Icyizere cyo kwegukana imidali Umutoza Ingabire agikura ku bushobozi bw’abakinnyi be bwo kumenyera vuba aho bagiye gukinira n’ibikoresho batamenyereye, ibyo akabihera ku byo yabonye kuri bagenzi babo bitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abafite ubumuga ryabereye i Kigali mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.

Umwe mu bakinnyi akaba n’umutoza wungirije mu ikipe y’Impunzi z’Abarundi, Hakizimana Parfait yatangarije RuhagoYacu ko biteguye neza ndetse bakosoye amakosa amwe n’amwe yatumye badatwara umudali mu irushanwa ry’abafite ubumuga, ariko hari icyiciro bafitemo icyizere cyinshi kurusha ahandi.

Ati “Ubu tuzakosora, imidali nko mu bana bafite imyaka iri munsi ya 18 ho icyizere ni cyinshi cyane. Mu cyiciro cy’abakuze tuzakina turi batandatu ariko ni ugutegereza kuko tuzakina n’abantu tutamenyeranye, ntushobora kugenda uvuga ngo uzatsinda cyangwa uzatsindwa, ariko ugomba guhora witeguye.”

Yakomeje asaba Abarundi bose bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, kuzaba bari ahazabera iri rushanwa kugirango babashyigikire, anabizeza ko batazabatetereza.

Imyitozo bayikorera kuri sima mu gihe abandi bitoreza ku tapi zabugeneweImyitozo bayikorera kuri sima mu gihe abandi bitoreza ku tapi zabugenewe

Ikipe y’impunzi z’abarundi muri Taekwondo izaseruka ari abakinnyi 18 mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubusanzwe ngo imaze kugeza abakinnyi 85 barimo Abana bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 53, abari hejuru y’iyo myaka bo ni 21, mu gihe abakobwa bo bakiri bake kuko ari 14 gusa.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi zisaga 50.000, ikaba ifite amakipe mu mikino itandukanye, ndetse iya Karate (Shotokan) yo imaze kwitabira amarushanwa inshuro eshatu i Kigali.

Irushanwa rya Taekwondo ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT) riteganyijwe gukinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10, rikazakinirwa mu Mujyi wa Kigali muri Green Hills Academy, rikazitabirwa n’abakinnyi bagera ku 100 barimo Abanyarwanda, Abagande, Abanya Kenya ndetse n’Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda.

Hakizimana Parfait (wambaye umweru hose) ngo imidali bayizeye mu bakinnyi bakiri batoHakizimana Parfait (wambaye umweru hose) ngo imidali bayizeye mu bakinnyi bakiri bato

Ikipe y'Impunzi z'Abarundi yaragutse cyane ndetse ifite abakinnyi benshi bakiri batoIkipe y’Impunzi z’Abarundi yaragutse cyane ndetse ifite abakinnyi benshi bakiri bato

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru