RUHAGOYACU.com

Taekwondo: Somalia na Tanzania mu bazitabira Korean Ambassador’s Cup i Kigali

Somalia na Tanzania ni byo bihugu bishya bizagaragara mu irushanwa rya Taekwondo ryitwa Korean Ambassador’s Cup riteganyijwe kubera i Kigali mu mpera z’uku kwezi, ahitezwe ibihugu birindwi bizaba bihatanira imidari n’igikombe gifitwe n’u Rwanda kugeza ubu.

Umukino njyarugamba wa Taekwondo ni umuco w’abanya Korea nk’uko gushayaya no guhamiriza biba mu muco nyarwanda. Ni yo mpamvu igihugu cyose Korea y’epfo ifitemo Ambasade hategurwa irushanwa ryiswe ‘Ambassador’s Cup’.

Korean Ambassador's Cup y'ubushize yegukanywe n'u RwandaKorean Ambassador’s Cup y’ubushize yegukanywe n’u Rwanda

Nk’uko bisanzwe, iryo rushanwa mu Rwanda rikinwa muri Nzeri buri mwaka, ari na yo mpamvu ku itariki ya 23 na 24 Nzeri, amakipe yo mu bihugu birindwi azaba asibanira muri Petit Stade Amahoro, abakinnyi bahatanira imidali ya zahabu, maze ibyo bihugu byo bigahatanira igikombe.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide yatangarije RuhagoYacu ko iri rushanwa ry’uyu mwaka rizaba ridasanzwe ugereranyije n’andi ane yaribanjirije, kuko rizitabirwa n’abakinnyi benshi kurushaho, ndetse n’ibihugu biryitabira bikaba byariyongereyeho Somalia na Tanzania.

Ati “Ubwitabire buzaba butandukanye n’ubw’andi ane yaribanjirije, ni bwo hazagaragaramo amasura mashya kuko hazaza abakinnyi baturutse muri Tanzania bazaba bitabira irushanwa ku nshuro ya mbere dore ko Taekwondo yaho idateye imbere nk’indi mikino tuzi.”

“Ikindi gihugu cyadutunguye ni Somalia cyadusabye ubutumire kinatubaza ibisabwa byose, kandi banatwemerera ko bazohereza abakinnyi babo bakaza kwitabira irushanwa rya Ambassador’s Cup. Bazaza biyongera ku bari basanzwe bitabira, bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba havuyemo Sudani y’Amajyepfo ahubwo hakiyongeramo Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”

Mu bakobwa na ho igikombe cyegukanywe n'u RwandaMu bakobwa na ho igikombe cyegukanywe n’u Rwanda

Ikindi kidasanzwe muri Ambassador’s Cup y’uyu mwaka ni uko Kenya izazana amakipe atanu aho kuba abiri nk’uko yari isanzwe ibigenza, ibyo bikaba igisobanuro gihagije cy’uko icyo gihugu kizaza cyiyemeje kwambura u Rwanda igikombe rusanganywe, ibyo bikazatuma irushanwa rirushaho gukomera no kuryohera abafana.

Bagabo yakomeje ashishikariza Abanyarwanda, baba abatuye i Kigali n’ahandi, kuzaza kwihera ijisho iryo rushanwa, bagatera ingabo mu bitugu abana, abasore n’inkumi bazaba bahagariye u Rwanda, kugirango imihigo n’ibigwi bitazasohoka mu rwa Gasabo.

Benshi mu bakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda ni bo basanzwe ari nomero ya mbere mu byiciro bakinamo muri aka karere, uhereye mu irushanwa nk’iri ryabaye umwaka ushize ndetse no mu marushanwa atandukanye bagiye bitabira muri aka Karere, nk’iryabereye muri Uganda muri Gicurasi ndetse n’iryo muri Kenya muri Nyakanga, ibyo bikaba ari byo bituma basaba gushyigikirwa kugirango izo ntebe z’icyubahiro bicayeho batazazihananturwaho.

Ibikoresho bizifashishwa muri iryo rushanwa nta handi biri muri EACIbikoresho bizifashishwa muri iryo rushanwa nta handi biri muri EAC

Iryo rushanwa rizakinwa mu byiciro urwenda (9) mu bana, n’indwi (7) mu basore n’inkumi hagendewe ku biro bapima, uwa mbere muri buri cyiciro akazajya yegukana umudali wa zahabu ufite agaciro k’amanota indwi (7), uwa kabiri akambikwa umudali w’Umulinga (Silver) uhwanye n’amanota atatu (3), n’aho uwa gatatu akambikwa uwa Feza (Bronze) uhwanye n’inota rimwe.

Ayo manota abakinnyi bo muri buri gihugu bazaba babonye ni yo azateranywa hanyuma hakaboneka igihugu gihita cyegukana igikombe nyamukuru cy’irushanwa.

Korean Ambassador’s Cup ni irushanwa ngarukamwaka, iry’uyu mwaka rikazaba rikinwa ku nshuro ya gatanu, abazaryitabira bakazaboneraho no gusura ahantu nyaburanga bashaka mu rwego rwo kuratira amahanga ubwiza bw’u Rwanda no kubereka amwe mu mahirwe ari mu bukerarugendo.

Bamwe imyitozo bayikajije ngo barebe ko bazabonamo imidaliBamwe imyitozo bayikajije ngo barebe ko bazabonamo imidali

Imyitozo bayikajijeImyitozo bayikajije

Tekiniki zo gusatira n'izo gukora amanota ni byo birimo kwibandwahoTekiniki zo gusatira n’izo gukora amanota ni byo birimo kwibandwaho

Taekwondo ni umukino uryohera abawureba iyo ukinwa n'abayiziTaekwondo ni umukino uryohera abawureba iyo ukinwa n’abayizi

Ni wo mukino njyarugamba ubamo ubwitonzi bwinshi kurusha indi yoseNi wo mukino njyarugamba ubamo ubwitonzi bwinshi kurusha indi yose

Iyumva Regis ni umwe mu bitezwe muri iri rushanwa dore ko anaharanira kwegera imbere ku rutonde rw'abakinnyi ba Taekwondo ku IsiIyumva Regis ni umwe mu bitezwe muri iri rushanwa dore ko anaharanira kwegera imbere ku rutonde rw’abakinnyi ba Taekwondo ku Isi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dan

    Kuya 8-09-2017 saa 08:32'

    Ni byiza cyane rwose. Ariko to be specific, kuko ambassodor"s cup yitabirwa n’ama club, umwaka ushize igikombe cyatwawe na Dream Taekwondo club yo mu Rwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru