RUHAGOYACU.com

Taekwondo: u Rwanda rwongeye kwegukana igikombe cya Korean Ambassador’s Cup

Ikipe ya Dream Taekwondo Club yagize ubwiganze mu kwegukana imidali maze yongera guhesha u Rwanda igikombe cy’irushanwa Korean Ambassador’s Cup, maze Kenya yari yaje yahize kucyegukana itaha yimyiza imoso.

Impera z’iki cyumweru tariki ya 23 na 24 Nzeri byari ibirori muri Taekwondo mu Rwanda, aho amakipe akomeye yo muri aka karere yari ateraniye i Kigali, ahatanira imidali n’igikombe mu irushanwa ‘Korean Ambassador’s Cup’ ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 5.

Iri rushanwa umwaka ushize ryababaje cyane abanyakenya, kuko u Rwanda rwari rwabatwaye igikombe, ari na yo mpamvu uyu mwaka muri icyo gihugu hari haturutse amakipe atandatu, intego ari iyo kwambukana icyo gikombe imipaka kigataha i Nairobi.

U Rwanda rwegukanye igikombe nk'uko byagenze i Kampala muri Gicurasi uyu mwakaU Rwanda rwegukanye igikombe nk’uko byagenze i Kampala muri Gicurasi uyu mwaka

Icyakora abanyarwanda bari bafite amakipe agera kuri 14 ntibabyemeye, aho begukanye imidali myinshi, abakinnyi b’ikipe ya Dream Taekwondo Club bakiganza mu kwegukana iyo midali, maze u Rwanda rwongera kwegukana icyo gikombe.

Mu midali 22 ya Zahabu u Rwanda rwegukanye muri iryo rushanwa, harimo 13 y’abakinnyi ba Dream Taekwondo Club, ikipe imaze kuba ubukombe muri aka Karere, dore ko ari na yo yegukanye igihembo cy’ikipe yitwaye neza kurusha izindi muri iryo rushanwa.

Uko ibihugu byakurikiranye muri Korean Ambassador’s Cup:

1. Rwanda: 22 gold + 14 silver + 21 bronze = 57
2. Uganda: 3 gold + 7 silver + 4 bronze = 14
3. Kenya: 1 gold + 3 silver + 4 bronze = 8
4. DRC: 1 silver + 1 bronze = 2
5. South Soudan: 1 Silver
6. Tanzania: 1 bronze

Irushanwa ryari ku rwego rwo hejuru ugereranyije n'ayaribanjirijeIrushanwa ryari ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ayaribanjirije

Ibihembo nyamukuru byatanzwe:

Uwitwaye neza kurusha abandi mu cyiciro cy’abangavu (Best Junior female): Umurerwa Nadege (Rwanda)

Uwitwaye neza kurusha abandi mu Ngimbi (Best Junior male): Gatari Geofrey (Rwanda)

Uwitwaye neza kurusha abandi mu bari n’abategarugori (Best senior female): Amina Namutosi (Uganda)

Uwitwaye neza kurusha abandi mu bagabo (Best senior male): Kayitare Benon (Rwanda)

Umutoza wahize abandi (Best Coach): Richard Kitol (Tanzania)

Umusifuzi wahize abandi (Best Referee): Musabyimana Emmnuel (Rwanda)

Fair-play Team: Shofco (Kenya)

Taekwondo Spirit: Somalia

Ikipe yitwaye neza kurusha izindi (Team champion): Dream Taekwondo Club

Igihugu cyahize ibindi (Country Champion): Rwanda

Uko imyaka ihita ni na ko abafana ba Taekwondo bagenda biyongeraUko imyaka ihita ni na ko abafana ba Taekwondo bagenda biyongera

Abakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo na bo baragororeweAbakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo na bo baragororewe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. DUSI

    Kuya 26-09-2017 saa 09:56'

    Ni byiza rwose. Amashyi menshi kubakinnyi ba Dream club.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru