RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda yahize guhigika abandi mu mikino y’abafite ubumuga ku Isi

Niringiyimana Jean Claude ukina Para-Taekwondo ni we mukinnyi rukumbi ugiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’Isi ku bakinnyi bafite ubumuga bakina imikino itandukanye, ariko yahize kwegukana umudali bityo akarushaho no kwiyongerera icyizere cyo kwerekeza i Tokyo mu 2020.

KKuri uyu wa kanera tariki ya 30 Ugushyingo ni bwo Niringiyimana yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko we n’Umutoza we Bagire Alain Irene bahaguruka i Kigali berekeza muri Portugal, aho uwo mukinnyi agiye gukina imikino y’abafite ubumuga igomba kuhabera.

Niringiyimana Jean Claude mu mukino w'imyitozo na Benon Kayitare, Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya TaekwondoNiringiyimana Jean Claude mu mukino w’imyitozo na Benon Kayitare, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Taekwondo

Nyuma y’imyitozo, Niringiyimana yatangaje ko yiteguye neza ku buryo atatinya kuvuga ko azegukana umudali, gusa ngo umushishikaje ni uwa zahabu.
Niringiyimana yagize ati “Ubu mpagaze neza, nariteguye kandi ndacyakomeza. Shampiyona y’Isi duherukamo mu Bwongereza hari amakosa nabonye nagiye nkora ari nay o yatumye ntsindirwa muri ¼ cy’irangiza, ayo makosa ni yo nitayeho cyane gukosora mu myitozo maze iminsi nkora. Ndizera ko aho ngiye nzazana umudali.”

Bagire Alain Irene usanzwe ari Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Taekwondo n’iya Para-Taekwondo yatangarije RuhagoYacu ko yizeye Umudali ku mukinnyi we ariko ngo umuraje ishinga ni uwa Zahabu uzatuma yongera amanota ku rutonde rw’Isi bityo bikazamworohera kubona itike yo kujya mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu 2020.

Umutoza Bagire uzaba atoza Niringiyimana muri PortugalUmutoza Bagire uzaba atoza Niringiyimana muri Portugal

Umutoza Bagire yagize ati “Ukurikije uko yari ameze muri shampiyona y’Isi, twaraje ngerageza kumukosora amakosa yari yakozemo, ni yo mpamvu n’uyu munsi namukinishije imikino ya gicuti myinshi ngo ndebe ko yakosoye amakosa yose.”

“Ndashaka ko yabona umudali wa zahabu tukareba ko yabona itike yo kujya mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu 2020. Icyizere ndagifite rwose ntiyataha atazanye umudali, ariko njye undaje ishinga ni uwa zahabu kuko yahita agira amanota menshi cyane.”

Niringiyimana Jean Claude yaherukaga muri shampiyona y’Isi yabereye i London mu Bwongereza, aho yasezerewe muri ¼ cy’irangiza atsinzwe n’umukinnyi ukomoka muri Mongolia.

Niringiyiman ayipimiye ku bakinnyi bakomeye muri Taekwondo y'u RwandaNiringiyiman ayipimiye ku bakinnyi bakomeye muri Taekwondo y’u Rwanda

Niringiyimana akina mu cyiciro cy’abafite ubumuga bwa K42 batarengeje ibiro 61, iki cyiciro kikaba kibamo abakinnyi benshi, ari na yo mpamvu uyu munyarwanda ari we watoranyijwe kwitabira imikino yo muri Portugal kugirango amahirwe ye yo kujya i Tokyo arusheho wkiyongera nk’uko Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide yabitangarije RuhagoYacu.

Niringiyimana agiye kwitabira iyi mikino ku nkunga ya sosiyete Bouyong yo muri Korea y’Epfo, yamwishyuriye ibikenewe byose bitewe n’uburyo abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda bitwaye muri Shampiyona y’Isi.

U Rwanda rwashoboraga kohereza abakinnyi benshi barimo n’abegukanye imidali muri shampiyona y’Isi yabereye i Londre mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, ariko iri rushanwa Minisiteri ya Siporo n’umuco ntiyigeze yemera gutera inkunga yo kuritegura no kuryitabira, dore ko inkunga yayo ku marushanwa mpuzamahanga muri uyu mwaka yarangiriye kuri shampiyona y’Isi.

N'ubwo we akina Para-Taekwondo, abakina Taekwondo si benshi bapfa kumwigerereza mu RwandaN’ubwo we akina Para-Taekwondo, abakina Taekwondo si benshi bapfa kumwigerereza mu Rwanda
Niringiyimana Jean Claude afite ubumuga bw'ukubokoNiringiyimana Jean Claude afite ubumuga bw’ukuboko
Niringiyimna aJean Claude ubu ni nomero 5 ku rutonde rw'Isi muri Para-TaekwondoNiringiyimna aJean Claude ubu ni nomero 5 ku rutonde rw’Isi muri Para-Taekwondo

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru