RUHAGOYACU.com

Uwari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball yegukanye umudali wa zahabu muri Taekwondo

Nyuma yo guhagarika gukina imikino y’intoki agatangira gukina imikino Njyarugamba, Uwase Muvunyi Denise wigeze kuba Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 yegukanye umudali wa zahabu mu irushanwa rya Taekwondo ryitwa Korean Ambassador’s Cup.

Uwase yatangarije RuhagoYacu ko Umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide ari we wamufashije kuvumbura impano ye mu mikino njyarugamba, uwo mwari yahise atangira imyitozo, none irushanwa rya mbere yitabiriye yahise yegukana umudali wa zahabu.

Ati “Icya mbere nagize abantu bandebye bambonamo ko nshoboye barabimbwira. SG wa Taekwondo gusa yabimbwiraga nisekera, nanamubwira ko nta mwanya nabona kuko Basketball nyibamo igihe kinini cyane.”

Denise intego ye ni imidali ya zahabu mu marushanwa akomeye ku IsiDenise intego ye ni imidali ya zahabu mu marushanwa akomeye ku Isi

Yakomeje avuga ko hari itandukaniro yabonye muri Taekwondo ugereranyije n’indi mikino, ari na cyo cyatumye akomeza kwitoza gukina uwo mukino.

Ati “Icyatumye nguma kuba nakwitoza kandi nkagira intego, ni uko nabonye ari umukino uri ‘Fair’ (utabogama), mu magambo sinzi uko nawusobanura, ariko ni umukino usaba gushishoza cyane, abenshi babyita kurwana ariko uko nawubonye biratandukanye.

Mu gukina umukino njyarugamba, Uwase afite intego zitandukanye ariko zirangajwe imbere no guhigika abandi mu marushanwa mpuzamahanga ya Taekwondo akongera kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Ati “Icya mbere ni ugukora Siporo, kuko akazi kose wakora udakora siporo ntabwo bigenda neza. Intego yindi ari na yo nyamukuru ku bwanjye numva nkeneye kugira uruhare mu guhesha ishema igihugu cyanjye nkina kandi ntsinda. Hari byinshi ngikeneye kwiga kandi nizera neza ko byose bishoboka. Ngize mahirwe yo kujya nkomeza gukina numva hari kure nzagera.”

Uwase Muvunyi Denise (wambaye ubururu) yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy'abatarengeje ibiro 80Uwase Muvunyi Denise (wambaye ubururu) yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 80

Uwase yatangiye gukina Basketball mu 2010 ahereye mu ikipe ya KIE (Ishuri rikuru nderabarezi), nyuma aza kurushaho kumenyekana ari umukinnyi w’ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, aho yigaga mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Yaje no kujya ahamagarwa mu ikipe y’igihugu, aho yanabereye kapiteni iy’abatarengekje imyaka 18 (U18) mu 2012.

Nyuma yaje gukomereza mu makipe atandukanye nka APR Women BBC, akinira Ubumwe BBC mbere y’uko ahagarika gukina akajya gukora mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Denise ngo bamwitege mu minsi iri imbere Imana nikomeza kumushobozaDenise ngo bamwitege mu minsi iri imbere Imana nikomeza kumushoboza

Denise hamwe n'abandi bakinnyi ba TaekwondoDenise hamwe n’abandi bakinnyi ba Taekwondo

Denise yari umwe mu bakiniraga ikipe ya Kaminuza y'u RwandaDenise yari umwe mu bakiniraga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda

Denise yakinnye imikino myinshi kuva mu buto bwe, aho yahereye muri Football, akina Handball, yiyegurira Basketball none akomereje muri TaekwondoDenise yakinnye imikino myinshi kuva mu buto bwe, aho yahereye muri Football, akina Handball, yiyegurira Basketball none akomereje muri Taekwondo

Denise ngo afite ukuntu kwihariye abana na bagenzi be gutuma bamukunda cyaneDenise ngo afite ukuntu kwihariye abana na bagenzi be gutuma bamukunda cyane

Denise muri APR WBBC, ayivuyemo ahita ajya mu Ubumwe BBC anayibera Kapiteni wungirijeDenise muri APR WBBC, ayivuyemo ahita ajya mu Ubumwe BBC anayibera Kapiteni wungirije

Denise avuye muri APR WBBC yahise ajya mu Ubumwe BBC aho yanatwaranye na yo igikombe cya shampiyonaDenise avuye muri APR WBBC yahise ajya mu Ubumwe BBC aho yanatwaranye na yo igikombe cya shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru