RUHAGOYACU.com

Abagiye muri Shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo bahize kudatenguha Perezida Kagame bakesha Agaciro

N’ubwo badashyitse ku mubare ugomba kuba ugize ikipe ya Para-Taekwndo, abagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’abakina Umukino wa Taekwondo y’Abafite ubumuga bahize kwegukana imidali bagahesha ishema u Rwanda n’Umuyobozi warwo Paul Kagame bakesha agaciro bahawe.

Ubusanzwe ikipe yuzuye ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) igomba kuba igizwe n’abakinnyi 32, ariko Abanyarwanda batandatu ni bo bagomba kuba bari i London mu Bwongereza mu cyumweru gitaha, aho bazaba bitabiriye shampiyona y’Isi igomba kuhabera kuwa 19 Ukwakira.

Ntibisanzwe ko Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) itera inkunga cyangwa ikorera umwiherero amakipe akina imikino njyarugamba cyangwa indi ikinwa n’umuntu ku giti cye (Jeux individuel), ariko abagiye guhagararira u Rwanda muri Para-Taekwondo bo umwiherero bawumaze ibyumweru bitatu.

Ikipe y'u Rwanda ya Para-Taekwondo ni yo yegukanye igikombe muri shampiyona nyafurikaIkipe y’u Rwanda ya Para-Taekwondo ni yo yegukanye igikombe muri shampiyona nyafurika

Mu kigo cyabugenewe cy’imyitozo giherereye mu ishuri ryisumbuye ryititiriwe Umwamikazi Elisabeti riri mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ni ho abo basore batanu n’inkumi imwe bakorera imyitozo bagacumbika muri Sprendid Hotel iri muri uwo Mujyi.

Uwo mwiherero bakorewe, uburyo bitaweho ndetse n’agahimbazamusyi bemerewe kiyongera ku mafaranga y’urugendo, ni byo bashimira Perezida Kagame bavuga ko ari agaciro yabongereye ubwo yasabaga ko amakipe y’igihugu yajya afatwa kimwe nk’uko Umutoza Bagire Alain Irene yabitangarije RuhagoYacu.

Ati “Tumaze igihe kirekire dukina tukajya no hanze tukazana imidali ariko tutahawe umwiherero, ahanini njye ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame washyizeho gahunda ivuga ko amakipe y’igihugu yose agomba gufatwa kimwe, natwe bikaba byaratugezeho, abana bakaba barya, banywa, bafite uburyo buborohereza mu rugendo, mbese ibintu byose bimeze neza.”

Umutoza Bagire yakomeje asaba ko bitagarukira ku bafite ubumuga gusa, ahubwo n’ikipe y’igihugu ya Taekwondo yaba inkuru cyangwa iy’ingimbi na bo bajye bahabwa umwiherero kuko ibyiza basanzwe bakora batawubonye, bawukorewe noneho barushaho.

mu gutebya bati "Gahunda ni twa tuntu bambara mu ijosi tugatendera mu gituza dushashagira,..twa tundi tw'utudali-dali twazahabu."mu gutebya bati "Gahunda ni twa tuntu bambara mu ijosi tugatendera mu gituza dushashagira,..twa tundi tw’utudali-dali twazahabu."

Abo bakinnyi ba Para-Taekwondo bari mu mwiherero kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse ngo imyitozo bakoze yatumye bazamura cyane urwego rw’imikinire ku buryo biteguye kujya guhangana n’ibihangange bizaturuka mu bihugu 60 bizitabira iyo shampiyona y’Isi mu Bwongereza.

Niringiyimana Jean Claude watsindiwe ku mukino wa nyuma muri shampiyona nyafurika yabereye i Kigali muri Mata uyu mwaka yatangarije RuhagoYacu ko urwego yariho icyo gihe ubu rwikubye kane, ibyo bikamwongerera icyizere cyo gutsinda muri shampiyona y’Isi.

Ati “Uko nakoze mbere, kuri njye numva narakubye incuro enye kugirango nkomeze koko kwitwara neza mu muryango wa Taekwondo ndetse nkomeze nanigire imbere ku rutonde mpuzamahanga rw’abakina Para-Taekwondo, kandi ni amasezerano, nzabikora.”

Yakomeje avuga ko mu myitozo akora yibanda cyane ku kwigira ku buhanga yarushijwe n’Umunya-Espagne Aythami Santana Santana wamutsinze ku mukino wa nyuma muri shampiyona nyafurika, kugirango azamutsinde kuko “Nta kabiri mu rugo rw’umugabo”.

Yatsinzwe na nomero ya mbere ku Isi mu bafite ubumuga bituma na we ahita yigira imbere cyane ku rutonde mpuzamahangaYatsinzwe na nomero ya mbere ku Isi mu bafite ubumuga bituma na we ahita yigira imbere cyane ku rutonde mpuzamahanga

Rukundo Consolee, Umwari rukumbi uri mu ikipe y’igihugu ya Para-Taekwondo yatangarije RuhagoYacu ko intego yabo ari ugutsinda bakegukana imidali muri shampiyona y’Isi, na bo bakimakaza umuco wo gutsinda k’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Intego tujyanye muri shampiyona y’Isi ni uko tugomba gutsinda, tugahesha intsinzi igihugu cyacu kandi turabisanganywe. Imbogamizi n’impungenge ntibibura, kuko burya wakina maze ubumuga ufite bukiyongeraho n’imvune ariko ubuyobozi buhora butwitaho buri munsi ku buryo nta mpungenge.”

Yakomeje asaba n’abandi bafite ubumuga gutinyuka, ati “Natwe tuba dukeneye gukora siporo, ahubwo n’abandi bakwiye kuza tugafatanya, bagatinyuka nk’uko nanjye natinyutse.”

Abagomba guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi bazahaguruka i Kigali kuwa 16 Ukwakira, irushanwa rikinwe mu munsi umwe kuwa 19 Ukwakira, aho mu mukino buri gace (Round) kazajya kamara umunota n’amasegonda 30, bagahabwa amasegonda 30 y’ikiruhuko, ibyo bikazatuma bakina imikino myinshi kandi ibasaba imbaraga kuko nta kuruhuka guhagije kuzabamo.

Abakinnyi bari mu mwiherero ni 6 barimo:

Jean Pierre Manirakiza
Consolee Rukundo
Jean Claude Niringiyimana
Jean de la Croix Nikwigize
Tuyishime Eliezer
Bizumuremyi Jean Marie Vianney

Niringiyimana Jean Claude na Rukundo Consolee hamwe n'Umunyamabanga mukuru w'Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide wari wasuye iyo kipe mu mwihereroNiringiyimana Jean Claude na Rukundo Consolee hamwe n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide wari wasuye iyo kipe mu mwiherero

Niringiyimana Jean Claude watsindiwe ku mukino wa nyuma mu batarengeje ibiro 61 bafite ubumuga bwa bwo mu cyiciro cya K44Niringiyimana Jean Claude watsindiwe ku mukino wa nyuma mu batarengeje ibiro 61 bafite ubumuga bwa bwo mu cyiciro cya K44

Niringiyimana Jean Claude byaramubabaje cyane none ngo yakoze imyitozo ituma urwego rwe rwikuba kaneNiringiyimana Jean Claude byaramubabaje cyane none ngo yakoze imyitozo ituma urwego rwe rwikuba kane

Niringiyimana Jean Claude ngo intego ye ni ukwambara umudali w'Isi wa zahabuNiringiyimana Jean Claude ngo intego ye ni ukwambara umudali w’Isi wa zahabu

Ni aba bakinnyi batanu biyongeraho Rukundo Consolee mu bari n'abategarugoriNi aba bakinnyi batanu biyongeraho Rukundo Consolee mu bari n’abategarugori

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru