RUHAGOYACU.com

Abanyarwanda 6 mu bakinnyi 263 bahatanira imidali muri Shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo

Abanyarwanda batandatu ni bo bahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Isi mu mukino wa Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) irimo kubera i London mu Bwongereza kuri uyu wa 19 Ukwakira, ikaba yahuje abakinnyi bagera kuri 263 mu byiciro bitandukanye hagendewe ku biro n’ubwoko bw’ubumuga bafite.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo abakinnyi batandatu bari kumwe n’umutoza ndetse n’ababaherekeje nk’abayobozi, bahagurutse i Kigali berekeza i London mu Bwongereza, aho bari bagiye mu rugamba rwo guhatanira imidali muri shampiyona y’Isi.

Aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda barimo abahungu batanu n’umukobwa umwe, bakaba baratangarije RuhagoYacu ko bajyanywe no gushaka imidali, bikabafasha kuzabona itike iberekeza mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu 2020, ndetse bakabasha no kwigira imbere mu manota ku rutonde rw’abakina Para Taekwondo ku Isi.

Ikipe y'u Rwanda ubwo yari ivuye gusura aho bazakinira no kuhakorera imyitozo mbere y'irushanwaIkipe y’u Rwanda ubwo yari ivuye gusura aho bazakinira no kuhakorera imyitozo mbere y’irushanwa

Iyi shampiyona y’Isi yitabiriwe n’abakinnyi 263 baturutse mu bihugu 59 bitandukanye ku Isi, u Rwanda ruikaba kimwe mu bihugu bike bihagarariye umugabane wa Afurika muri iryo rushanwa, uretse ko abakinnyi baruhagarariye badashyitse umubare ugize ikipe yuzuye, kuko bo ari batandatu mu gihe ikipe ihatanira igikombe iba igizwe n’abakinnyi 32.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imiino ya Taekwondo ku Isi, Chungwon Choue yatangaje ko kuba umubare w’abitabiriye shampiyona y’Isi uyu mwaka warazamutse cyane, ari ikimenyetso cy’uko uyu mukino urimo gutera imbere, u Rwanda na rwo rukaba ruri mu batumye uwo mubare uzamuka kuko ari ubwa mbere rwitabiriye iryo ushanwa.

Chungwon Choue yagize ati “Mu myaka ibiri uhereye muri shampiyona y’Isi iheruka, umubare w’abakinnyi ba Para Taekwondo warazamutse cyane ku isi, ndetse n’urwego rw’imikinire rurazamuka cyane bidasanzwe. Ndizera neza ko shampiyona y’uyu mwaka igenda neza kurusha izayibanjirije.”

“Abakinnyi barasabwa kuba bari ku rwego rwo hejuru mu buryo bwose bushoboka mu mikino baza gukina kugirango batsinde babashe kubona amanota ku rutonde rw’Isi bityo babashe kubona itike ibajyana i Tokyo mu 2020 mu mikino Olempike y’abafite ubumuga (Paralympic Games).”

Aho barimo gukinira hubatse hatyaAho barimo gukinira hubatse hatya

Shampiyona y’Isi ya Para Taekwondo y’uyu mwaka irimo kubera ahitwa Copper Box muri Queen Elizabeth Park mu Mujyi wa Landon ho mu Bwongereza, ikaba igomba kuba umunsi umwe kuri uyu wa 19 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko imikino irara irangiye.

Imikino yose y’iri rushanwa iraba iyobowe n’abasifuzi mpuzamahanga bagera kuri 50, ndetse harifashishwa ikoranabuhanga mu gukingira abakinnyi gutanga amanota (Protector and Scoring System/PSS), ndetse haranifashishwa uburyo bwo kujya hifashishwa amashusho igihe bibaye ngombwa mu gutanga amanota kugirango hirindwe kubogama uko ari ko kose.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na:

Jean Pierre Manirakiza
Consolee Rukundo
Jean Claude Niringiyimana
Jean de la Croix Nikwigize
Tuyishime Eliezer
Bizumuremyi Jean Marie Vianney

Abatoza:

Alain Irene Bagire
Eugene Ntawangundi
Mugorewase Elysee Fabrice (ushinzwe Consolee Rukundo)

Umuyobozi wa Delegasiyo:

Bagabo Placide

Aho bakinira ni ahaAho bakinira ni aha

Ikipe igizwe n'abakinnyi batandatu, abatoza babiri n'Umuyobozi akaba n'Umusifuzi mpuzamahanga, Bagabo PlacideIkipe igizwe n’abakinnyi batandatu, abatoza babiri n’Umuyobozi akaba n’Umusifuzi mpuzamahanga, Bagabo Placide

Irushanwa ririmo kubera muri Copper Box hameze nka Kigali y'ejo hazazaIrushanwa ririmo kubera muri Copper Box hameze nka Kigali y’ejo hazaza

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda bagiye bayobowe na Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w'Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo mu Rwanda akaba n'umusifuzi mpuzamahanga muri iyo mikinoAbakinnyi bahagarariye u Rwanda bagiye bayobowe na Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga muri iyo mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru