RUHAGOYACU.com

Gisagara yahigitse Intwari za Gasabo mu Gikombe cy’u Rwanda muri Sitting Volleyball

Ikipe ya Gisagara ni yo yegukanye igikombe mu bagabo, Intwari zigitwara mu bari n’abategarugori mu irushanwa ry’igikombe cy’u Rwanda (Coupe du Rwanda) muri Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball).

Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe irushanwa rishya mu mikino y’abafite ubumuga ryiswe ‘Coupe du Rwanda’, ryari rimaze iminsi ibiri, ryahuje amakipe 8 mu bagabo ndetse n’atandatu (6) mu bari n’abategarugori.

Intwari zagowe cyane na Musanze muri ½ ku buryo nta washidikanya ko ari na yo ntandaro yo gutsindirwa ku mukino wa nyumaIntwari zagowe cyane na Musanze muri ½ ku buryo nta washidikanya ko ari na yo ntandaro yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma

Mu bagabo Gisagara yegukanye igikombe itsinze bitayigoye Intwari za Gasabo amaseti 3-0, mu gihe mu bagore ho bigoranye Intwari yegukanye igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-2.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga bwishimira ubwitabire bw’amakipe muri iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, gusa ngo mu mubare amakipe yari make ugereranyije n’asanzwe yitabira shampiyona.

Iri rushanwa kandi ngo ryanafashije kubona abakinnyi bazaba bagize amakipe y’igihugu y’uyu mukino mu bari n’abategarugori ndetse no mu bagabo, dore ko bagomba kwitabira shampiyona ya Afurika iteganyijwe kuba muri Nzeri uyu mwaka.

Sitting Volleyball ni umwe mu mikino ijmaze gutera imbere mu y'abafite ubumugaSitting Volleyball ni umwe mu mikino ijmaze gutera imbere mu y’abafite ubumuga

Amakipe yari agabanyije mu matsinda mu buryo bukurikira:

Abari n’abategarugori:

Itsinda rya mbere: Gicumbi A, Gicumbi B, Bugesera na Musanze
Itsinda rya kabiri: Intwari, Nyarugenge na Ruhango

Mu Bagabo:

Itsinda rya mbere: Gisagara, Gicumbi, Musanze na Kimihurura
Itsinda rya kabiri: Intwari, COTTRARU, Kicukiro na Ruhango

Bajyaga bakina amarushanwa make mu mwaka ariko hiyongereyeho irindiBajyaga bakina amarushanwa make mu mwaka ariko hiyongereyeho irindi

Abafite ubumuga bakinaga shampiyona ndetse n'imikino yo kwibukaAbafite ubumuga bakinaga shampiyona ndetse n’imikino yo kwibuka

ABari n'abategarugori ho ku mukino wa nyuma rwari rwabuze gicaABari n’abategarugori ho ku mukino wa nyuma rwari rwabuze gica

Gicumbi yari imaze kwishyura iseti ya kabiriGicumbi yari imaze kwishyura iseti ya kabiri

Intwari zegukanye igikombe bigoranyeIntwari zegukanye igikombe bigoranye

'Services' ze zagoye cyane abakinnyi ba Gicumbi’Services’ ze zagoye cyane abakinnyi ba Gicumbi

Intwari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu y'abari n'abategarugoriIntwari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru