RUHAGOYACU.com

GoalBall-Ikipe y’igihugu iri bwerekeze mu Misiri muri shampiyona ya Afurika

Ikipe y’igihugu y’umukino w’abafite ubumuga bwo kutabona, GoalBall, iri bwerekeze mu Misiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, guhatana n’ibindi bihangange bya Afurika muri shampiyona izakinwa hagati y’amatariki 14 na 24 Ukwakira 2017.

Iyi shampiyona ya Afurika izaba ikinwa ku nshuro ya munani, izahuriza hamwe ibihugu birindwi mu mujyi wa Sharm El Sheakh mu Misiri.

Ibi bihugu birimo iby’abarabu ni Marooc, Misiri, Algeria, Ghana, Rwanda, Cote d’Ivoire na Kenya.

Ikipe y'igihugu yari imaze iminsi mu myitozoIkipe y’igihugu yari imaze iminsi mu myitozo

Nsengiyumva Jean Marie yabwiye RuhagoYacu ko intego ibajyanye ari intsinzi nta kindi. Yagize ati:“Iyo ugiye mu irushanwa uba ushaka gutsinda. Natwe ikitujyanye ni ukugerageza gutsinda imikino yacu yose”.

U Rwanda umwanya mwiza rwabonye muri shampiyona ya Afurika ni uwa kane rwakuye muri Kenya mu mwaka wa 2013, ari na yo nshuro rukumbi bakinnye iyi shampiyona ya Goalball.

Ikipe izaba iya mbere muri iyi mikino, izahita akatisha itike yo kwerekeza muri shampiyona y’isi izabera muri Sweden mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha wa 2018.

Umukino wa Goalball washinzwe mu mwaka w’1946 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ushingwa n’umunya-Autriche Hanz Lorenzen, hamwe n’umudage Sepp Reindle. Aha bakaba barashakaga gufasha abahoze ari abasirikare bari bagize ubumuga bwo kutabona kubera iyi ntambara.

Umukino wa Goalball umaze kugira abakunzi benshi mu gihuguUmukino wa Goalball umaze kugira abakunzi benshi mu gihugu

Uyu mukino waje kugera ku isi mu mwaka w’1976 mu mikino paralimpike yabereye muri Canada I Toronto, ndetse uza no gukinwa muri shampiyona y’isi bwa mbere muri Autriche mu mwaka w’1978. Kuva ubwo ukaba warasakaye hirya no hino ku isi harimo n’u Rwanda.

Abakinnyi berri bwerekeze mu Misiri 16:20:

  1. Sibomana Theogene
  2. Callixte Ikuzwe
  3. Zacharie Dushimimana
  4. Ernest Munyaneza
  5. Vincent Mugisha

Abatoza

  • Joseph Munyurangabo-umutoza mukuru
  • Aimable Sibomana- umutoza wungirije
  • Williama Safari- Team Manager

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru