RUHAGOYACU.com

Goalball: U Rwanda rwakuye umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika

Imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abafite ubumuga bwo kutabona yaberaga mu Misiri yasojwe, ikipe y’igihugu y’U Rwanda itahana umwanya wa kane itsinzwe na Morocco ibitego 8-5.

U Rwanda rwatsinzwe na Morocco mu guhatanira umwanya wa Gatatu nyuma yuko rwatsindiwe muri ½ n’ikipe y’igihugu ya Misiri 15-5. Mu bari n’abategarugori na ho umwanya wa Gatatu wegukanywe na Morocco.

Ikipe y'u Rwanda ntabwo yorohewe n'abarabuIkipe y’u Rwanda ntabwo yorohewe n’abarabu

Amakipe y’Algeria (Abagabo n’abagore) niyo yegukanye umudari wa zahabu nyuma yuko abagabo batsinze ikipe y’igihugu ya Misiri ibitego 10-1 ari na ko mu bagore Algeria yatsindaga Misiri ibitego 12-2 ihita yisubiza igikombe yarisanganywe cya 2016.

Algeria na Misiri nibyo bihugu bizahagararira Afurika haba mu bagabo ndetse n’abagore mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera I Malmo muri Sweden umwaka utaha wa 2018 muri Kamena.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izagera mu Rwanda kuwa Gatatu 15h z’i Kigali.

Uko amakipe yakurikiranye:

Abagabo

  • Algeria
  • Misiri
  • Morocco
  • Rwanda
  • Kenya

Abagore

  1. Algeria
  2. Misiri
  3. Morocco

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru