RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda ya Para-Taekwondo yerekeje mu Bwongereza, intego ni ukuhakorera amateka

Ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yerekeje muri shampiyona y”isi igiye kubera mu Bwongereza, aho ijyanye intego yo gukora amateka, igahigika ibihangange maze ikegukana imidali n’ubwo umubare wa bo utabemerera kwegukana igikombe.

Ubusanzwe ikipe yuzuye ya Para-Taekwondo iba igizwe n’abakinnyi 32, ariko muri shampiyona y’Isi igiye kubera mu Bwongereza, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu barimo abahungu batanu n’umukobwa umwe.

Icyakora ngo ibyo ntacyo bibabwiye, ikibaraje ishinga ni imidali bityo bikazatera abandi ishyari ryiza bakaza bagakina, ku buryo bazagera aho buzuza ikipe kandi ikomeye maze ubutaha bakajya bahatanira n’ibikombe nk’ikipe yuzuye.

Ikipe y'u Rwanda ya Para-Taekwondo ni yo yegukanye igikombe muri shampiyona nyafurikaIkipe y’u Rwanda ya Para-Taekwondo ni yo yegukanye igikombe muri shampiyona nyafurika

Ubwo Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo yabasuraga bwa nyuma mu mwiherero w’imyitozo i Muhanga, Jean Pierre Manirakiza, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Para-Taekwondo yatangarije RuhagoYacu ko ikibajyanye mu Bwongereza ari ugutsinda, kuko bitaweho mu buryo bwihariye ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Ati “Twakoze neza imyitozo twese tuzamura urwego twariho muri shampiyona ya Afurika, batwitaho bihagije, ku buryo ubu icyizere ari cyose, twiteguye gutsinda tukegukana imidali.”

Ibyo kandi byashimangiwe na Rukundo Consolee, Umwari rukumbi uri mu ikipe y’igihugu ya Para-Taekwondo watangarije RuhagoYacu ko intego yabo ari ugutsinda bakegukana imidali muri shampiyona y’Isi, na bo bakimakaza umuco wo gutsinda k’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Intego tujyanye muri shampiyona y’Isi ni uko tugomba gutsinda, tugahesha intsinzi igihugu cyacu kandi turabisanganywe. Imbogamizi n’impungenge ntibibura, kuko burya wakina maze ubumuga ufite bukiyongeraho n’imvune ariko ubuyobozi buhora butwitaho buri munsi ku buryo nta mpungenge.”

Ikipe igizwe n'abakinnyi batandatu, abatoza babiri n'Umuyobozi akaba n'Umusifuzi mpuzamahanga, Bagabo PlacideIkipe igizwe n’abakinnyi batandatu, abatoza babiri n’Umuyobozi akaba n’Umusifuzi mpuzamahanga, Bagabo Placide

Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda:

Jean Pierre ManirakizaAutomatic word wrap
Consolee RukundoAutomatic word wrap
Jean Claude NiringiyimanaAutomatic word wrap
Jean de la Croix NikwigizeAutomatic word wrap
Tuyishime EliezerAutomatic word wrap
Bizumuremyi Jean Marie Vianney

Abatoza:

Alain Irene Bagire
Eugene Ntawangundi

Shampiyona y’isi ya Para-Taekwondo izaba ku itariki ya 19 Ukwakira, ibere muri Copperbox Arena muri Queen Elizabeth Park ho mu Mujyi wa London.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu gitondo cy’uyu wa Kabiri saa tatu (9:00am) n’indege ya RwandAir, bikaba biteganyijwe ko irara igeze i London, aho iza kuruhukira yitegura kwesurana n’ibihangange biturutse mu bihugu bigera kuri 60.

Niringiyimana Jean Claude watsindiwe ku mukino wa nyuma mu batarengeje ibiro 61 bafite ubumuga bwa bwo mu cyiciro cya K44Niringiyimana Jean Claude watsindiwe ku mukino wa nyuma mu batarengeje ibiro 61 bafite ubumuga bwa bwo mu cyiciro cya K44

Ikipe y'igihugu ya Para-Taekwondo ku kibuga cy'indege mbere yo guhagurukaIkipe y’igihugu ya Para-Taekwondo ku kibuga cy’indege mbere yo guhaguruka

Intego ngo ni ugukora namateka yo guhigika amahanga u Rwanda rukabona imidali ku rwego rw'IsiIntego ngo ni ugukora namateka yo guhigika amahanga u Rwanda rukabona imidali ku rwego rw’Isi

Indi nkuru wasoma: Abagiye muri Shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo bahize kudatenguha Perezida Kagame bakesha Agaciro

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru