RUHAGOYACU.com

Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)

N’ubwo ibibazo bikiri uruhuri, imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ (Tennis y’abafite ubumuga bakina bicaye mu igare), zigiye guserukira u Rwanda mu irushwa mpuzamahanga rizabera muri Kenya.

Ni umukino ukiri mushya mu Rwanda kandi ngo “umuhini mushya utera amabavu”. Uretse kwifashisha ibibuga n’imipira abadafite ubumuga basanzwe bakoresha, ndetse n’amagare atari aya siporo batijwe na NPC, nta bindi bikoresho byihariye abakina ‘Wheelchair Tennis’ bafite.

Icyakora ngo uburyo bakoresheje amahirwe yo gutizwa amagare n’ibibuga, bwatumye bazamura urwego rwabo ku buryo ubu bashobora guseruka, ndetse ngo mu kwezi gutaha baratangirira i Nairobi muri Kenya, aho bazipimira kuri bagenzi babo.

Amagare atari aya siporo ndetse ni iyanga…

Ubuke bw’imipira yo gukina, ubuke bw’amagare bakoreraho imyitozo, no kuba atari n’aya siporo ni imbogamizi ikomereye abakinnyi n’abatoza, dore ko kugeza ubu ayo bakoresha atarenga atanu na yo baba bayatijwe na NPC.

Ntwali abatoza iminsi itatu mu cyumweruNtwali abatoza iminsi itatu mu cyumweru

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya ‘Wheelchair Tennis’ yatangarije RuhagoYacu ko ubuke bw’amagare butuma bamwe mu bakinnyi batabona amagare y’imyitozo, bityo ayo make batizwa na NPC bagahitamo kuyaharira abakinnyi bashya.

Ati “Uyu munsi sinakoze imyitozo kubera ikibazo cy’amagare, dufite makeya nay o dutizwa na NPC, iyo abaye makeya rero abakinnyi bashya baza ni bo tuyaharira ngo batangire turebe ko bazamura urwego rwabo.”

Yakomeje avuga ko batangira imyitozo babonaga gukina Tennis bicaye mu igare bidashoboka, ariko abatoza baberetse uburyo batwara igare bafite ‘raquette’ (icyo bakubitisha umupira), barabyimenyereza, bamaze kubimenyera babereka uburyo bakubita umupira.

Ati “Dutangira twabonaga ari ibintu bigoranye tutashobora, ariko abatoza bagiye batwereka uburyo utwara igare ufite na ‘raquette’, turabyimenyereza biraza, batwigisha uburyo dutera umupira, bigoranye ariko uko iminsi yagiye ishira twagiye tumenyera, ubu tugeze ku rwego rushimishije.”

Ngo nibamara kuba abakinnyi bakomeye bazajya bishakira amarushanwa kuri Internet maze bayitabireNgo nibamara kuba abakinnyi bakomeye bazajya bishakira amarushanwa kuri Internet maze bayitabire

Ntwali Hakim, Umutoza w’ikipe rukumbi ya ‘Wheelchair Tennis’ mu Rwanda ari na yo ifatwa nk’iy’igihugu, yatangarije RuhagoYacu ko bamaze amezi ayingayinga atatu batangiye imyitozo, abakinnyi bakaba bamaze gutera imbere, dore ko bahereye ku kubereka uburyo umuntu asunika igare ngo ajye gukubita umupira, none bakaba baramenye no gukina.

Ati “Abakinnyi bageze ku rwego rushimishije, ariko ikintu kizatwereka uko duhagaze ni iryo rushanwa, gusa kuba bakina barikinana, bazi kwibarira amanota, muri make nta kintu batazi kuri uyu mukino.”

Yakomeje avuga ko iyo kipe irimo kwitegura amarushanwa azabera i Nairobi muri Kenya, iryo rikazaba ari na ryo rya mbere u Rwanda rwitabiriye muri ‘Wheelchair Tennis’, ari na ryo rizagaragaza neza aho izo mfura z’u Rwanda muri uyu mukino zihagaze.

Nk’uko Ntwali yakomeje abisobanura, mu Rwanda hari abakinnyi benshi ba ‘Wheelchair Tennis’, ariko nibura 10 muri bo ni bo bageze ku rwego rwo guseruka mu marushanwa. Muri abo harimo abakobwa batanu.

Bidatinze, Ishyirahamwe ry’imikino ya Tennis mu Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga (NPC), ku nkunga y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino ya Tennis (ITF) barateganya gutangiza ikipe z’ingimbi n’abangavu mu Karere ka Huye muri GS Gatagara.

Benshi baje bazi gutwara igare bisanzwe ariko bakagorwa no kuritwara banacigatiye 'Raquette'Benshi baje bazi gutwara igare bisanzwe ariko bakagorwa no kuritwara banacigatiye ’Raquette’

Byinshi kuri ‘Wheelchair Tennis' barabimenye, ubu bari ku rwego rwo kwimenyereza gukinaByinshi kuri ‘Wheelchair Tennis’ barabimenye, ubu bari ku rwego rwo kwimenyereza gukina

Mu myitozo na bo bagira ibongerera umuvuduko (Speed) n'imbaraga (Fitness)Mu myitozo na bo bagira ibongerera umuvuduko (Speed) n’imbaraga (Fitness)

Aha baba batanguranwa gukuraho cyangwa gushyira udupira ku makonaAha baba batanguranwa gukuraho cyangwa gushyira udupira ku makona

Kapiteni we yahisemo kwitangira umukinnyi mushya bituma adakora imyitozoKapiteni we yahisemo kwitangira umukinnyi mushya bituma adakora imyitozo

Bitoreza kuri Petit Stade i RemeraBitoreza kuri Petit Stade i Remera

Baritegura irushanwa batumiwemo muri Kenya na yo ikirimo gutangira kwiyubaka muri uyu mukinoBaritegura irushanwa batumiwemo muri Kenya na yo ikirimo gutangira kwiyubaka muri uyu mukino

Umutoza Ntwali ashima urwego abakinnyi be bagezehoUmutoza Ntwali ashima urwego abakinnyi be bagezeho

Uyu musore yigaragaje mu myitozo nk'uri ku rwego rwisumbuye ku rw'abo bakinanaUyu musore yigaragaje mu myitozo nk’uri ku rwego rwisumbuye ku rw’abo bakinana

Baracyari ku rwego rwo kwitoza gukina buri wese ku giti cyeBaracyari ku rwego rwo kwitoza gukina buri wese ku giti cye

Nibamara kumenyera ngo bazanatangira kujya bakina mu makipe y'abakinnyi babiriNibamara kumenyera ngo bazanatangira kujya bakina mu makipe y’abakinnyi babiri

Abari n'abategarugori ni bo benshi mu ikipe ya ‘Wheelchair Tennis'Abari n’abategarugori ni bo benshi mu ikipe ya ‘Wheelchair Tennis’

Uyu asanzwe azwi mu ikipe y'igihugu ya Volleyball y'abafite ubumugaUyu asanzwe azwi mu ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abafite ubumuga

Icyakora baracyagorwa no kumenyereza amaboko kuko asabwa imbaraga nyinshiIcyakora baracyagorwa no kumenyereza amaboko kuko asabwa imbaraga nyinshi

Kugeza ubu nta gikoresho na kimwe cyabugenewe bafiteKugeza ubu nta gikoresho na kimwe cyabugenewe bafite

Abakina ‘Wheelchair Tennis' bifuza ko MINISPOC yatangira kubitaho nk'uko n'andi makipe y'igihugu yitabwahoAbakina ‘Wheelchair Tennis’ bifuza ko MINISPOC yatangira kubitaho nk’uko n’andi makipe y’igihugu yitabwaho

Bitoza amasaha menshi, iminsi mike mu cyumweru kubera ikibazo cy'ingendo kuri bamweBitoza amasaha menshi, iminsi mike mu cyumweru kubera ikibazo cy’ingendo kuri bamwe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru