RUHAGOYACU.com

Intsinzi y’u Rwanda yaruhesheje inkunga n’umwanya wa mbere muri Afurika muri Para-Taekwondo

Intsinzi y’u Rwanda muri shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yabereye mu Bwongereza, yaruhesheje ‘Scholarship’, iyi ikaba inkunga ikomeye mu irushanwa mpuzamahanga ritaha, ruhita rujya no ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 8 ku Isi ku rutonde rw’ibihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide yatangarije RuhagoYacu ko ibigwi by’Abanyarwanda muri shampiyona y’Isi ari byo byahesheje u Rwanda inkunga yo kwitabira irushanwa mpuzamahanga ritaha.

Ati “Ubwo twitabiraga shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo yabereye i London mu Bwongereza, twaratsinze twegukana imidali, ubwo yasozwaga barebye ubushake na gahunda tuba dufite nk’u Rwanda muri iyi mikino ya Taekwondo by’umwihariko y’abafite ubumuga. Ntabwo ibihugu byose bigira gahunda yo kwigisha Taekwondo y’abafite ubumuga.”

“Mu gukomeza kudutera ingabo mu bitugu, batwemereye ‘Scholarship’ itangwa n’ikigo cy’Abanya-Korea cyitwa Booyoung, iyi ikaba inkunga y’amafaranga ku bakinnyi batsinze, kugirango bakomeze kwitabira indi mikino ikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

Umudali wa Zahabu Rukundo Consolee yatwaye watumye ahita aba nomero ya mbere ku Isi, ariko atitabiriye irushanwa ryo muri Portugal ashobora guhita atakaza uyu mwanya Umudali wa Zahabu Rukundo Consolee yatwaye watumye ahita aba nomero ya mbere ku Isi, ariko atitabiriye irushanwa ryo muri Portugal ashobora guhita atakaza uyu mwanya

Iyi nkunga yitwa ‘Booyoung Scholarship Award’ yahawe ibihugu bine birimo n’u Rwanda mu bihugu 59 byari byitabiriye shampiyona y’Isi.

Iyo nkunga u Rwanda rwabonye izarufasha kwitabira imikino y’Abafite ubumuga yo ku rwego rw’Isi izaba irimo na Para-Taekwondo, ikazabera muri Portugal kuva kuwa 30 Ugushyingo kugeza kuwa 5 Ukuboza.

Abanyarwanda nibaramuka batitabiriye iyo mikino, iyo nkunga izakoreshwa mu yandi marushanwa azaba mu mwaka utaha, arimo na shampiyona ya Afurika, ndetse banatubwiye ko shampiyona y’Isi izajya iba buri mwaka kubera ko turimo kwitegura imikino Paralempike izabera i Tokyo mu 2020.

Iyo nkunga yitwa ‘Scholarship’ ifite agaciro mu mafaranga ariko umubare wo uterwa n’ingengo y’imari y’irushanwa runaka abo igenewe bagiye kwitabira, akenshi iyo nkunga ikaba ikunze kuba ari amacumbi n’ikiguzi cy’urugendo.

Ubwo bari bagisesekara ku kibuga cy’indege bakubutse i London mu Bwongereza muri shampiyona y’Isi 2017 aho bari batahukanye Umudali wa zahabu n’uwa Bronze, Umutoza Bagire Alain Irene aganira na RuhagoYacu yasabye Guverinoma y’u Rwanda gukomeza gushyigikira iyi kipe ikazitabira iryo rushanwa ryo muri Portugal kuko ari amahirwe asesuye yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya Paralempike 2020.

Nikwigize Jean de la Croix ubu ni nomero ya gatatu mu bafite ubumuga ku IsiNikwigize Jean de la Croix ubu ni nomero ya gatatu mu bafite ubumuga ku Isi

Ati “Iyi ni intangiriro nziza, iri ni ryo rushanwa rya mbere mpuzamahanga bakinnye, ibi binyeretse rero ko bazitwara neza kurushaho mu rindi rushanwa dufite muri Portugal mu kwezi gutaha, nkaba nongeye gusaba MINISPOC ko yakomeza kudufasha iryo rushanwa tukazaryitabira, kugirango twongere dushake andi manota azatuma tubasha kwitabira imikino Paralempike izabera i Tokyo mu 2020. Ubu twabonye zahabu imwe ariko ubutaha tuzabona nk’eshatu.”

U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 8 ku Isi

Imikino y’abafite ubumuga ntabwo ifite amateka maremare muri Taekwondo, kuko igiye gukinwa bwa mbare muri Paralempike mu 2020 izabera i Tokyo. Hatangiye gushakishwa amatike ku bagomba kuyitabira, ari yo mpamvu hashyizweho urutonde rw’Isi hagendewe ku mikino mpuzamahanga abakinnyi bagiye bakina n’iyo batsinze.

Bagabo akomeza agira ati “Si imidali twungutse gusa muri shampiyona y’Isi ahubwo twanazamuye abakinnyi bacu ku rutonde rw’Isi. Dufite abakinnyi bakinnye shampiyona ya Afurika muri Mata, banakina iyi shampiyona y’Isi dukubutsemo. Byarabazamuye ku rutonde rw’Isi, ku buryo mu bari n’abategarugori, Umunyarwandakazi Rukundo Consolee ari we wa mbere ku Isi, mu bagabo, Jean de la Croix Nikwigize yari nomero ya mbere ariko ubu ni iya gatatu."

“Niringiyimana Jean Claude we yagiye muri shampiyona y’Isi ari nomero 13 ariko nyuma yo gutsinda umunya-Korea n’Umurusiya agatsindwa n’umunya Cambodge muri ¼, ubu ni nomero ya gatanu ku Isi.”

Abakinnyi b'u Rwanda ba Para-Taekwondo bahawe inkunga izabafasha kwitabira amarushanwa atahaAbakinnyi b’u Rwanda ba Para-Taekwondo bahawe inkunga izabafasha kwitabira amarushanwa ataha

Abo ni bo banyarwanda bari mu myanya itanu ya mbere ku rutonde rw’Isi, ariko n’abandi bitabiriye ayo marushanwa yombi ntibari kure, ku buryo bitabiriye iryo rushanwa ryo muri Portugal mu kwezi gutaha, bafite amahirwe menshi yo guhita bigira imbere ku buryo bazaba biyongereye icyizere cyo kujya mu mikino Olempike y’abafite ubumuga (Paralempike) izabera mu Buyapani mu 2020.

Uretse kuba abakinnyi barakinnye bakegukana imidali ndetse amanota yabo akagwira bityo bakigira imbere ku rutonde rw’Isi, u Rwanda nk’igihugu na rwo rwashoboye kuza mu bihugu 10 bya mbere ku Isi, ruhita runafata umwanya wa mbere muri Afurika.

Bagabo ati “Nk’igihugu, u Rwanda na Morocco ni twe mu bihugu bya Afurika twashoboye kubona imidali muri shampiyona y’Isi, aho twabonye zahabu imwe na Bronze imwe, Morocco ibona Silver ebyiri na Bronze imwe.”

Zahabu iba ifite amanota indwi (7), Silver ifite atatu (3) n’aho Bronze ikagira inota rimwe (1), bivuze ko u Rwanda rwasaruye amanota 8, Morocco igatahana amanota 7, ibi bikaba ari byo bihugu bya Afurika byonyine bifite amanota ku rutonde kuko ibindi nta mudali n’umwe byigeze bibona.

“Iri ni ishema ku Rwanda, kuko urebye no ku rutonde usanga u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere byitwaye neza ku rwego rw’Isi, u Burusiya ni bwo bwa mbere bugakurikirwa n’u Butaliyani”- Bagabo Placide aganira na RuhagoYacu.

Kuba u Burusiya ari bwo bwa mbere ku Isi nyamara Umunyarwanda Niringiyimana Jean Claude yaratsinze umukinnyi wo muri icyo gihugu, byatewe n’uko icyo gihugu cyari gifite abakinnyi benshi ku buryo bari bujuje mu byiciro byose bityo baburira hamwe bakabonera ahandi, ibyo bigaha u Rwanda umukoro wo gushaka abandi bakinnyi benshi.

Umutoza Bagire Alain Irenee ngo yari yizeye imidali irenze ibiri ariko ubutaha ngo intego ni ukuyirenzaUmutoza Bagire Alain Irenee ngo yari yizeye imidali irenze ibiri ariko ubutaha ngo intego ni ukuyirenza

Intego ngo ni ukubaka ikipe ya Para-Taekwondo yuzuyeIntego ngo ni ukubaka ikipe ya Para-Taekwondo yuzuye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru