RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Musanze FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’Umupira w’amaguru mu bafite ubumuga
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nk’uko Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona mu badafite ubumuga, Musanze Amputee Football Club (Musanze Amp.FC) ni yo yacyegukanye mu bafite ubumuga ihigitse andi makipe atanu bakirwaniraga.

Musanze Amp.FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, dore ko mu mikino irindwi yatsinzemo itandatu inganya umwe wonyine, byatumye ihita igira amanita 19, ikurikirwa na Kigali Amp.FC yo yatsinzwe imikino itatu, itsinda nitatu inganya umwe, bityo iba igize amanita 10.

Amputee Football ni Umupira w’amaguru nk’uwo dusanzwe tumenyereye, uretse ko hari amategeko make ahinduka nk’ingano y’ikibuga, umubare w’abakinnyi babanza mu kibuga, uw’abemerewe gusimbura, ukagira n’andi yihariye bitewe n’uko ukinwa n’abafite ubumuga kandi bagakinana imbago.

Champion 2017: Musanze Amp.FCChampion 2017: Musanze Amp.FC

Uyu mukino si mushya mu Rwanda, ariko ni ku nshuro ya mbere Ishyirahamwe ryawo “Amputee Football Association” riteguye shampiyona ku rwego rw’igihugu, Musanze Amp.FC ikaba ari yo yahise ikora amateka yo kucyegukana bwa mbere.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru w’abafite ubumuga, Rugwiro Audaceyatangarije RuhagoYacu ko nyuma y’iyi shampiyona y’igihugu ya mbere muri uyu mukino bishimira ko byabakuye mu bwigunge, bakerekana impano z’abawukina, bityo ejo hazaza bikaba bishobora kuzababera isoko y’ubukire.

Ati “Icyo twishimira ni uko siporo yacu yakuye mu bwigunge abafite ubumuga bakagaragaza impano zabo, ndetse bikabongerera icyizere mu buzima bwabo, ko na bo bashoboye umupira w’amaguru. Ikindi ni uko umukino wakunzwe cyane hanze n’abawureba bityo byongerera agaciro umuntu ufite ubumuga.”

Musanze Amp.FC yegukanye igikombe mu gihe Musanze FC y'abadafite ubumuga yo yabaye iya iya 6Musanze Amp.FC yegukanye igikombe mu gihe Musanze FC y’abadafite ubumuga yo yabaye iya iya 6

Nubwo hari byinshi byo kwishimira muri ’Amputee Football’, ngo n’imbogamizi ziracyari nyinshi.

Rugwiro akomeza agira ati "Imbogamizi nta muterankunga turabona, amakipe amwe nta bikoresho afite nk’imbago, imipira yo gukina, ibibuga byujuje ibisabwa, twagize n’ikibazo gikomeye cy’uko nta mazamu bimukana dufite."

Nubwo umupira w’amaguru w’abafite ubumuga (Amputee Football) watangiye gukinwa mu Rwanda mu myaka yo hambere, ikipe ya mbere yabayeho ni Kigali Amp.FC yashinzwe mu 2013, ariko uwo mukino utangizwa ku mugaragaro kuwa 31 Gicurasi 2015 ari na bwo hashyizweho ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ryawo (Amputee Football Association).

Imikino ya shampiyona y’uyu mwaka mu mupira w’amaguru w’abafite ubumuga yatangirijwe i Kigali kuwa 25 Gicurasi, isorezwa i Rubavu kuwa 24 Kamena 2017.

Musanze Amp.FC yegukanye igikombe cya shampiyona ni yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, iryo rushanwa rikazabera muri Kenya muri Kanama uyu mwaka.

Uko imikino imwe n'imwe yagenzeUko imikino imwe n’imwe yagenze

uko amakipe akurikiranye mku rutonde rwa shampiyonauko amakipe akurikiranye mku rutonde rwa shampiyona

Imikino isoza shampiyona yitabiriwe n'abantu mu nzego zitandukanyeImikino isoza shampiyona yitabiriwe n’abantu mu nzego zitandukanye

Amputee Football ikinwa n'abafite ubumuga bw'amaguruAmputee Football ikinwa n’abafite ubumuga bw’amaguru

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu asuhuza abakinnyi mbere y'umukino usoza shampiyonaUmuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu asuhuza abakinnyi mbere y’umukino usoza shampiyona

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu atangiza ku mugaragaro umukino usoza shampiyona ya Amputee FootballlUmuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu atangiza ku mugaragaro umukino usoza shampiyona ya Amputee Footballl

Imikino ya shampiyona yatangirijwe ku KimisagaraImikino ya shampiyona yatangirijwe ku Kimisagara

Imihango yo gutangiza shampiyona y'igihugu y'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga yitabiriwe na Miss Umuhoza Simbi Phanique Imihango yo gutangiza shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga yitabiriwe na Miss Umuhoza Simbi Phanique

papa paul Kuya 30-06-2017 saa 09:03'

Nimukoereze aho basore bacu turebe ko twazagera kure.Icyagaragaye n’uko imikino y’abantu bafite ubumuga ariyo izana ibikombe n’imidari mu gihugu n’ubwo iba itahawe agaciro cyane nk’iyindi mikino y’abadafite ubumuga.Nta kabuza rero ko namwe ejo bundi wasanga mwazanye igikombe ibendera ry’igihugu cyacu rikazamuka.Icyo twasaba gusa ministère ifite sport mu nshingano zayo,yari ikwiye kuba hafi yanyu mu bibazo by’amikoro.Ndetse n’abashoramari bagatangira kubaha inkunga kuko umukino wanyu uryoheye ijisho.Iyaba nari mfite ubushobozi nakabahaye imbago ariko ndasaba abifite ko babashakira ibikoresho mukikorera sport.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)