RUHAGOYACU.com

Muvunyi Hermas yasabye imbabazi NPC na Minispoc ku makosa yagize ubwiru

Muvunyi Hermas Cliff, Umunyarwanda wafatwaga nka nomero ya mbere mu bafite ubumuga bakina umukino wo gusiganwa ku maguru, yasabye imbabazi nyuma y’umwaka yari amaze yarahagaritse gukina, gusa yirinda gushyira ahagaragara amakosa yasabiye imbabazi.

Kuwa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017 ni bwo hakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, itangazo rigenewe abanyamakuru, ryanditseho amazina ya Muvunyi, rikaba rikoporoye ijambo ku rindi ku ryo Hadi Janvier yasohoye kuwa 9 Ukwakira nyuma yo gusaba imbabazi ngo agaruke mu mukino w’amagare.

Iryo tangazo rivuga ko nyuma yo gutekereza akabona amakosa yakoze, Muvunyi yahise afata icyemezo cyo gusaba imbabazi ubuyobozi bwa bw’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga (NPC Rwanda), Umutoza w’ikipe y’igihugu, Minisiteri ya siporo n’Umuco, ikipe ya APR Athletisme Club ndetse n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange, atibagiwe n’abafana be.

Muvunyi Hermas yahagarariye u Rwanda mu mikino itandukanye mu myaka itandatu yoseMuvunyi Hermas yahagarariye u Rwanda mu mikino itandukanye mu myaka itandatu yose

Aganira na RuhagoYacu ku murongo wa telefoni, Muvunyi yemeje ko iryo tangazo rigenewe Abanyamakuru ari we waritanze, ariko abajijwe amakosa asabira imbabazi yirinda kuyatangaza.

Muvunyi yagize ati “Iyo baruwa ni iyanjye. Urebye nta bintu byinshi, gusaba imbabazi ni ibintu bibaho burya iyo wakoze amakosa uba ugomba kuzisaba. Buriya n’iyo ushaka gutandukana n’abantu mushobora gutandukana mu mahoro, ariko ku bwanjye sinashakaga gutandukana na Federasiyo, ni yo mpamvu nayandikiye ibaruwa, ubu ntegereje igisubizo.”

“Hari igihe umuntu ashobora gutekereza ibitari byiza, ariko njye nashatse gusezera kuko numvaga nshaka kuwuvamo ariko nyuma naje kumva ngifite imbaraga zamfasha gukina indi mikino iri imbere.”

“Ushobora kuvuga amagambo atari meza wenda kubera n’uburakari, akaba atashimisha abantu, mbese ni muri uwo murongo.”

Muvunyi yegukanye imidali kenshi mu marushanwa mpuzamahanga ariko asezera mu buryo bamwe bafashe nko gutererana ikipe y'igihugu y'abafite ubumugaMuvunyi yegukanye imidali kenshi mu marushanwa mpuzamahanga ariko asezera mu buryo bamwe bafashe nko gutererana ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga

Yakomeje avuga ko yifuza kubabarirwa agasubira mu mukino wo gusiganwa ku maguru akunda kandi akesha byinshi mu buzima bwe, bityo igihe azongera gukina akazihatira kugera ku rwego yahozeho akarurenga maze akongera gufasha u rwanda kwesa imihigo yegukana imidali mu ruhando rw’amahanga.

Abajijwe niba imbabazi yasabye atari ibya nyirarureshwa bitewe n’uko Itangazo rigenewe abanyamakuru yatanze risa neza n’iryo hadi Janvier yashyize ahagaragara nyuma yo kwandikira FERWACY ayisaba imbabazi kuwa 9 Ukwakira 2017, Muvunyi yabiteye utwatsi, avuga ko iyo baruwa nta n’iyo yigeze aca iryera.

Ati “Njyewe numvise gusa ko Hadi janvier yasabye imbabazi nta n’ubwo namenye ibyo yanditse ari ibiki. Nabyumvise gusa ku maradiyo, numvise ko yandikiye Federasiyo ariko ntabwo nzi ibyo yayandikiye.”

Muvunyi Hermas afite amateka yihariye mu banyarwanda bakina imikino y’abafite ubumuga, aho mu myaka itandatu yakiniye ikipe y’igihugu, yegukanye imidali myinshi irimo uwa zahabu yakuye i Lyon mu Bufaransa muri shampiyona y’Isi mu kwiruka metero 800 mu 2013, indi ibiri ya zahabu yakuye mu mikino Para-Africa Games ya 2011 i Maputo mu kwiruka metero 400, ndetse no mu 2015 i Brazzaville muri metero 400 n’umwe wa feza yakuye i Maputo mu kwiruka metero 800 mu 2011.

Itangazo Muvunyi yandikiye abanyamakuruItangazo Muvunyi yandikiye abanyamakuru

Muvunyi yari yarasezeye imburagiheMuvunyi yari yarasezeye imburagihe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru