RUHAGOYACU.com

NPC-Abakinnyi bamugariye ku rugamba berekeje muri Tanzania mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball bakinira ku magare wheelchair Basketball, yerekeje mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa mbere, mu mukino wa gicuti bazakina n’iki gihugu kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza.

Iyi kipe y’abakinnyi batanu hamwe n’umutoza, igizwe n’abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu murenge wa Nyarugunga, aho igiye gukina uyu mukino wa Tanzania mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Iyi kipe ya Wheelchair Basketball nyuma yo kubona ubutumire buturutse muri Tanzania, ikaba yarahise itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda, NPC, bafatanyije na komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare bahoze ku rugerero.

Ikipe y'igihugu ya Wheelchair Basketball igizwe n'abakinnyi bamugariye ku rugambaIkipe y’igihugu ya Wheelchair Basketball igizwe n’abakinnyi bamugariye ku rugamba

Uretse gukina gusa, biteganyijwe ko iyi kipe izanagarukana amagare mashya, bityo bigatuma uyu mukino utamenyerewe ubundi mu Rwanda uhita ushyirwamo ingufu.

Biteganyijwe ko iyi kipe iri bugere kuri Julius Nyerere International Airport mu ma saa sita, aho ku munsi w’ejo izakina umukino kuri Jakaya Mrisho Kikwete Youth Park i Dar es Salaam, mbere yo kugaruka i Kigali kuwa gatatu.

Abakinnyi berekeje i Dar es Salaam

  1. Karagirwa Jules
  2. Kabayiza Innocent
  3. Niyonkindi Robert
  4. Rurangirwa Jean Bosco
  5. Nkusi Fred

Umutoza: Bizimana Dominique

Uyoboye Delegasiyo: Murema Jean Baptiste

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru