RUHAGOYACU.com

Para Volley: U Rwanda na Misiri bahuriye ku mukino wa nyuma mu bagabo n’abagore

Amakipe y’u Rwanda mu bagabo no mu bagore mu mukino wa Sitting Volleyball yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma, aho mu byiciro byombi barahura n’amakipe ahagarariye igihugu cya Misiri.

Mu mikino ya 1/2 yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’u Rwanda y’abagabo yatsinze Algeria amaseti 3-1 (19-25, 25-19, 25-20, 25-22) ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.

Algeria ni yo yatangiye neza umukino, itsinda u Rwanda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19, gusa abasore b’u Rwanda babasha kwitwara neza muri seti eshatu zakurikiyeho, bazitwara zose.

U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma, aho ruzahura na Misiri yo yasezereye Maroc mu mukino wabanje, na yo iyitsinze amaseti 3-1 (25-11, 23-25, 25-15, 25-9.

Algeria na Maroc barahatanira umwanya wa gatatu mu mukino uratangira saa 14:00 mu gihe u Rwanda na Misiri bakina umukino wa nyuma kuri iki Cyumweru saa 18:00.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma itsinze Congo Kinshasa amaseti 3-0 (25-13, 25-17, 25-13) mu gihe mu wundi mukino wa 1/2, Kenya yatsinzwe na Misiri 3-0 (16-25, 15-25, 23-25).

Kenya irahatanira umwanya wa gatatu mu bagore, ihura na Congo Kinshasa naho ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikine na Misiri guhera saa 16:00 ku mukino wa nyuma.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru