RUHAGOYACU.com

Para Volley: U Rwanda rwakatishije itike yo kwerekeza muri shampiyona y’isi

Ikipe y’igihugu y’Abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yakatishije itike yo gukina shampiyona y’isi muri uyu mukino izabera mu gihugu cy’Ubuholandi umwaka utaha, ni nyuma yo gutsinda Misiri mu mukino wa kabiri wa shampiyona ya Afurika iri kubera i Kigali.

U Rwanda rwahuraga na Misiri nyuma yo gutsinda Congo byoroshye, ntabwo nubundi rwaje korohera aba barabu dore ko aba bagore b’u Rwanda batsinze kuri seti 3-0 (25-13, 25-11, 25-16) ku mukino wabereye kuri Petit Stade i Remera.

Ikipe y'Abagore yatsinze Congo na Misiri amaseti atandatu nta n'imwe yinjijweIkipe y’Abagore yatsinze Congo na Misiri amaseti atandatu nta n’imwe yinjijwe
Iyi kipe isanzwe iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa AfurikaIyi kipe isanzwe iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Afurika
Sitting Volleyball iba iryoheye ijisho ku muntu uyikurikiranaSitting Volleyball iba iryoheye ijisho ku muntu uyikurikirana

Nyuma y’umukino, umutoza w’iyi kipe Nsengiyumva Jean Marie yatangarije itangazamakuru ko yishimiye gutsinda ikipe nka Misiri yari imwe mu zikomeye muri iri rushanwa.

Nsengiyumva yagize ati: “Gutsinda Misiri kandi ari imwe mu makipe yari akomeye, birerekana ko hari indi ntambwe turi gutera muri uyu mukino.

Turimo guhesha igihugu cyacu ishema ku rwego mpuzamahanga kandi twizeye kuzabikomeza”.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Liliane Mukobwankawe we yatangaje ko abakinnyi bari bafite ishyaka ryinshi ari kuko bari baziko Misiri itoroshye bityo bikaba byabafashije kwitwara neza kuri uyu munsi.

Gutsinda iyi mikino ibiri, bivuze ko u Rwanda rwizeye kuzarangiza mu makipe abiri ya mbere mu bagore, aho bihita biruhesha itike yo gukina shampiyona y’isi y’umwaka utaha. U Rwanda rukazahagararira Afurika ruri kumwe na Kenya na yo yatsinze imikino ibiri imaze gukina. Aya makipe yombi akaba ari bunahure kuri uyu wa gatanu saa 16:00.

Ikipe y'abagabo na yo yatangiye neza irushanwaIkipe y’abagabo na yo yatangiye neza irushanwa
Aba na bo bamaze gutsinda imikino ibiri bamaze gukina bituma bayoboye itsinda AAba na bo bamaze gutsinda imikino ibiri bamaze gukina bituma bayoboye itsinda A
Iyo batarimo gukina baba bafana basaza babo cyane ko ino mikino ititabiriwe nkuko bisanzweIyo batarimo gukina baba bafana basaza babo cyane ko ino mikino ititabiriwe nkuko bisanzwe

Mu bagabo, ikipe y’igihugu na ho yateye intambwe igana muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Kenya seti 3-0 igahita ikomeza kuyobora itsinda rya rya mbere.
Uko imikino yose yagenze kuri uyu munsi:

Abagore

  • Kenya seti 3-0 DR Congo
  • Rwanda seti 3-0 Misiri

Abagabo

  • Marooc seti 3-0 Afurika y’epfo
  • Misiri seti 3-0 Algeria
  • Rwanda seti 3-0 Kenya

Uko imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeli 2017

Abagabo

  • Afurika y’epfo vs Kenya (12h00’)
  • Algeria vs Congo Kinshasa (14h00’)
  • Rwanda vs Marooc(18h00’)

Abagore

  • Congo Kinshasa vs Misiri(10h00’)
  • Rwanda vs Kenya (16h00’)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dudu

    Kuya 16-09-2017 saa 04:33'

    Nihahandi habo,bazajya mu buholandi batsindwe batanarenze umutaru,NPC huzuyemo ubusambo gusa gusa,kwigira beza,nta kindi bazi no kwimenyekanisha,ni byinshi mutazi biberamo imbere aliko muzabimenya,nabagira inama yo gukora bakava mu mandazi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru