RUHAGOYACU.com

Paralympique: Abakinnyi babiri b’abanyarwanda baratorotse

Abakinnyi babiri bakina umukino wa Sitting Volleyball ntago bagarukanye nabandi bari bagize ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Paralympique yaberaga I London nyuma yo gutoroka ikipe.

Rutikanga James na Ngirinshuti Eric bari basanzwe bakina umukino w’intoki w’abamugaye sitting Volleyball basize bagenzi babo ubwo bari mu birori byo kubasezerera I Londres maze amarengero yabo ntiyamenyekana nkuko twabitangarijwe na Celestin Nzeyimana wari uhagarariye delegation y’u Rwanda mu mikino Paralympique.

“Baraducunze ni mugoroba ubwo twarimo gusezerera abandi bakinnyi maze baradutoroka kugeza ubu ntakindi turamenya kuri bo”. Celestin Nzeyimana

Hari hashize iminsi nta munyarwanda uvugwa ko yatorokeye mu mikino ikipe y’igihugu yasohotse gusa aba baje biyongera ku bandi banyafurika batandukanye barimo abanya Cameroon barindwi n’abanya Sudani batandatu bagiye batorokera muri iyi mikino yaba iyi ya Paralympique cyangwa iyayibanjirije ya Olympic.

Ubwo abo banya Cameroon tuvuze haruguru baburirwaga irengero ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’ Ubwongereza bari batangaje ko nta nkeke bibatwaye cyane ko Visa bari bafite zabemereraga kuguma mu bwongereza nio mu mezi make ari imbere.

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Paralympique nta mudari n’umwe yatahukanye n’uwo Muvunyi Hermas yari yahawe yaje kuwamburwa nyuma y’uko bigaragaye ko yasunikanye ubwo yirukaga.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru