RUHAGOYACU.com

Paravolley Africa Sitting volleyball: U Rwanda rwatangiranye intsinzi mu mikino nyafurika

Amakipe y’ibihugu y’abagabo n’abagore yatangiye yitwara neza mu mikino ya Volleyball y’abafite ubumuga yatangiye kuri uyu wa gatatu i Kigali mu Rwanda.

Iyi mikino ya Sitting Volleyball yo ku rwego rwa Afurika, yahuruje ibihugu birindwi birimo amakipe arindwi y’abagabo hamwe n’ane y’abagore.

Umuhango wo gufungura iyi mikino ku mugaragaro, witabirwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne Ministiri washimiye komite y’imikino y’abafite ubumuga kuba barabashishe gutegura amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga cyane ko bihesha isura nziza igihugu.

Minisitiri Uwacu ni we wafunguye iyi mikinoMinisitiri Uwacu ni we wafunguye iyi mikino

Minisitiri Uwacu, yanatangaje ko mu muryango nyarwanda imikino y’abafite ubumuga hari agaciro ifite mu muryango nyarwanda cyane cyane ko ituma abafite ubumuga bisanzura bakishima nk’ikimenyetso cyerekana ko bashyigikiwe.

Muri iyi mikino, ikipe y’Abagabo y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere hamwe na Marooc Kenya na Afurika y’epfo, mu gihe itsinda rya kabiri ririmo Misiri, Congo Kinshasa na Algeria.

Marooc yatangiye yitwara neza itsinda KenyaMarooc yatangiye yitwara neza itsinda Kenya
Mu bagore amakipe yose uko ari ane(Rwanda, Kenya Misiri, Congo) azahura hagati yayo harebwe abiri ya mbere azahurira ku mukino wanyuma.

Amakipe azarangiza ku myanya ibiri ya mbere mu Rwanda azahita abona itike yo gukina shampiyona y’isi mu mikino ya Sittimg Volleyball izabera mu gihugu cy’Ubuholandi umwaka utaha wa 2018.
Uko imikino yagenze kuri uyu munsi

Abagabo

  • Marooc seti 3-0 Kenya(25-21, 25-19, 25-18)
  • Misiri seti 3-0 DRC (25-8, 25-7, 25-15)
  • Rwanda seti 3-0 Afurike y’epfo( 25-10, 25-16, 25-17)

Abagore

  • Misiri seti 2-3 Kenya( 25-19, 13-25, 18-25, 25-22, 12-15)
  • Rwanda seti 3-0 Congo Kinshasa( 25-5, 25-5, 25-7)

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nzeri

Abagore

  • Kenya vs Congo Kinshasa
  • Rwanda vs Misiri

Abagabo

  • Marooc vs Afurika y’epfo
  • Algerie vs Misiri
  • Kenya vs Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru