RUHAGOYACU.com

Sitting Volleyball: Rubavu na Gicumbi zegukanye ibikombe mu irushanwa ry’umunsi w’Intwari - Amafoto

Ikipe y’Akarere ka Rubavu (mu bagabo) n’iy’Akarere ka Gicumbi (mu bari n’abategarugori) ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa rya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Kimwe no mu mupira w’amaguru, irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwariwizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, muri Sitting Volleyball ryitabiriwe n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize.

Nta mukino utaryoha iyo ukinwa n'abawuziNta mukino utaryoha iyo ukinwa n’abawuzi

Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare, mu bagabo hitabiriye Gasabo, Rubavu, Musanze na Gisagara, mu gihe mu bari n’abategarugori hitabiriye ikipe yitwa Intwari, Gicumbi, Nyarugenge na Gakenke.

Muri ibyo byiciro byombi, amakipe yose uko aria ne yahuye, maze iyabonye amanota menshi mu mikino itatu yakinnye ikaba ari yo yegukana igikombe, hakaba hahembwe amakipe 3 ya mbere.

Mu cyiciro cy’abagabo, Rubavu yaje ku isonga n’amanota ikurikirwa na Gasabo n’aho Gisagara iza ku mwanya wa gatatu, mu gihe Musanze ari yo yaje ku mwanya wa kane.

Mu bari n’abategarugori ho, Gicumbi yegukanye igikombe ihigitse Intwali zaje ku mwanya wa kabiri, Nyarugenge iba iya gatatu n’aho Gakenke iza ku mwanya wa kane.

Intwari za Gasabo zari zahigiye kwegukana iki gikombe ari birangaIntwari za Gasabo zari zahigiye kwegukana iki gikombe ari biranga

Murema Jean Baptiste, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'imiino y'abafite ubumuga mu Rwanda, ikipe ye ntiyashoboye kwegukana igikombeMurema Jean Baptiste, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imiino y’abafite ubumuga mu Rwanda, ikipe ye ntiyashoboye kwegukana igikombe

Iri rushanwa ryitabiriwe ahanini n'abasanzwe bakina shampiyona ya Sitting Volleyball n'abandi bantu bake bafite umutima wo gushyigikira imikino y'abafite ubumugaIri rushanwa ryitabiriwe ahanini n’abasanzwe bakina shampiyona ya Sitting Volleyball n’abandi bantu bake bafite umutima wo gushyigikira imikino y’abafite ubumuga

Sitting Volleyball ni umwe mu mikino u Rwanda rufitemo ibigwi mu ruhando mpuzamahangaSitting Volleyball ni umwe mu mikino u Rwanda rufitemo ibigwi mu ruhando mpuzamahanga

Ikipe y'Akarere ka Gicumbi ni yo yegukanye igikombe mu bari n'abategarugoriIkipe y’Akarere ka Gicumbi ni yo yegukanye igikombe mu bari n’abategarugori

Abanyacyubahiro bari barimo Umuyobozi wari uhagarariye Urwego rushinzwe Intwari, imidali n'impeta by'ishimwe, n'Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike, Dominique BizimanaAbanyacyubahiro bari barimo Umuyobozi wari uhagarariye Urwego rushinzwe Intwari, imidali n’impeta by’ishimwe, n’Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike, Dominique Bizimana

Sitting Volleyball irimo abasore bavuza umupira abafana bakaryoherwaSitting Volleyball irimo abasore bavuza umupira abafana bakaryoherwa

Iri ni rimwe mu marushanwa ya Sitting Volleyballa afasha no mu gutegura abakinnyi b'ikipe y'igihuguIri ni rimwe mu marushanwa ya Sitting Volleyballa afasha no mu gutegura abakinnyi b’ikipe y’igihugu

Sitting Volleyball ni Volleyball bakina bicaye, ndetse igira amategeko yihariyeSitting Volleyball ni Volleyball bakina bicaye, ndetse igira amategeko yihariye

Intwali za Gasabo mu bakobwa zisanzwe zihangana na Gicumbi rukabura gicaIntwali za Gasabo mu bakobwa zisanzwe zihangana na Gicumbi rukabura gica

Imikino y'abafite ubumuga ntiyitabirwa n'abafana nk'uko bikwiyeImikino y’abafite ubumuga ntiyitabirwa n’abafana nk’uko bikwiye

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru