RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwegukanye imidali ibiri irimo uwa zahabu muri shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo

Rukundo Consolee yegukanye umudali wa Zahabu n’aho Jean de la Croix Nikwigize yegukana uwa Bronze muri shampiyona y’Isi y’umukino wa Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yaberaga i London mu Bwongereza.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukwakira, Copper Box muri Queen Elizabeth Park mu Mujyi wa Landon ho mu Bwongereza hari hateraniye abakinnyi bagera kuri 263 baturutse mu bihugu 59, baje guhatanira imidali n’igikombe muri shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo).

Niringiyimana Jean Claude yatomboye guhura n'Umunya-Korea mu mukino wa mbere bamwe barikangaNiringiyimana Jean Claude yatomboye guhura n’Umunya-Korea mu mukino wa mbere bamwe barikanga

Muri abo bakinnyi hari harimo Abanyarwanda 6 barimo abagabo batanu bo mu cyiciro cy’abagabo n’umwe mu bari n’abategarugori.

Niringiyimana Jean Claude ni we wabimburiye abandi banyarwanda guseruka muri ir rushanwa, aho yatangiye akina n’Umunya-Korea ahita amutsinda byihuse ku manota 41-26.

Yahise akurikizaho gukina n’Umurusiya Ibbagimov, na we amutsinda amanota 29-9, uyu munyarwanda akomeza kwiyongerera amanota ku rutonde mpuzamahanga rw’abakinnyi ba Para-Taekwondo, ari na ko yiyongerera icyizere cyo kugera mu mikino ya nyuma dore ko icyo cyiciro yakinagamo cyarimo abakinnyi benshi.

Icyakora kuba yari mu cyiciro kirimo abakinnyi benshi byatumye atoroherwa na gato muri ¼ cy’irangiza, bituma atanabasha kuharenga, ariko amanota yari yabonye mu mikino yakinnye akaba yatumye ahita azamuka ku rutonde mpuzamahanga rw’abakinnyi ba Para-T
aekwondo, aho yavuye ku mwanya wa 13 ku Isi akagera ku mwanya wa 5.

Rukundo Consolee ufite ukuboko kumwe akaba mu cyiciro cya K42 afashe impamyabushobozi ye n'iya Jean de la Croix Nikwigize udafite na kumwe akaba mu cyiciro cya K41Rukundo Consolee ufite ukuboko kumwe akaba mu cyiciro cya K42 afashe impamyabushobozi ye n’iya Jean de la Croix Nikwigize udafite na kumwe akaba mu cyiciro cya K41

Mu bagabo, u Rwanda rwashoboye kwegukana umudali umwe wa Bronze wegukanywe na Jean de la Croix Nikwigize ukina mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 61 mu bafite ubumuga bwa K41. Bizumuremyi Jean Marie Vianney we yavunikiye mu mukino wa ¼ avamo umukino utarangiye, mu gihe Jean Pierre Manirakiza na Tuyishime Eliezer bo batashoboye kurenga amajonjora.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ni ho u Rwanda rwongeye guserukana ishema, Rukundo Consolee uruhagarariye yegukana umudali wa zahabu, ubwo yabaga uwa mbere mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 58 mu bafite ubumuga bwa K42.

Indi nkuru mwasoma: Abanyarwanda 6 mu bakinnyi 263 bahatanira imidali muri Shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo

Jean de la Croix Nikwigize akina mu cyiciro cy'abafite ubumuga bwa K41, icyiciro kiba kirimo abadafite ukuboko na kumweJean de la Croix Nikwigize akina mu cyiciro cy’abafite ubumuga bwa K41, icyiciro kiba kirimo abadafite ukuboko na kumwe

Umutoza Bagire Allan Irene ategura Niringiyimana ngo ahangane n'Umunya-KoreaUmutoza Bagire Allan Irene ategura Niringiyimana ngo ahangane n’Umunya-Korea

Niringiyimana yamutsinze atazuyajeNiringiyimana yamutsinze atazuyaje

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jacques

    Kuya 20-10-2017 saa 08:09'

    Coup de chapeau kuli team yacu ya Para-Taekwondo, courage courage basore n’inkumi. Bravoooooooooooooooooo!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru