RUHAGOYACU.com

Umwe mu banyarwanda bagiye gukina shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo yatorokeye mu Bwongereza

Tuyishime Eliezer ukomoka mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, akaba umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yagiye gukina shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yatorokeye mu gihugu cy’u Bwongereza.

Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo akaba ari na we wari uyoboye itsinda ryari rihagarariye u Rwanda muri iyo shampiyona y’Isi ya Para-Taekwondo yatangarije RuhagoYacu ko uwo mukinnyi yatorotse mbere y’uko irushanwa nyirizina riba.

Ikipe ya Para-Taekwondo yagarutse i Kigali mu gitondo cy'uyu wa gatandatuIkipe ya Para-Taekwondo yagarutse i Kigali mu gitondo cy’uyu wa gatandatu

Ati “Twarabyutse ku itariki 19 Ukwakira dusanga hari umukinnyi umwe utari muri twe, ariko tukagirango ari hafi aho, gusa nari narabambuye Pasiporo na telefoni ngo barusheho gushyira umutima ku cyabajyanye.”

“Naje kureba muri telefoni ye nsanga ni umugambi yari yarapanze kuko hari abantu benshi yavuganaga na bo, hari uwo muri Guinea n’undi wo mu Bwongereza bari bapanze umugambi wo kugirango atoroke.”

“Twakomeje kumutegereza, mbonye bigeze saa sita ataraza mpita menyesha inzego zimwe na zimwe zibishinzwe kugirango ataburirwa irengero burundu kandi batwijeje ko mu minsi mike bazamugarura ino aha.”

N’ubwo uwo mukinnyi yatorotse mbere yo gukina, abasigaye bo bitwaye neza begukana imidali ibiri irimo uwa zahabu wegukanywe na Rukundo Consolee ndetse na Jean de la Croix Nikwigize yegukana uwa Bronze.

Rukundo Consolee yegukanye umudali wa zahabuRukundo Consolee yegukanye umudali wa zahabu

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ bakinnyi barimo; Jean Pierre Manirakiza,
Consolee Rukundo, Jean Claude Niringiyimana, Jean de la Croix Nikwigize, Tuyishime Eliezer na Bizumuremyi Jean Marie Vianney bafashwaga n’abatoza Alain Irene Bagire na Eugene Ntawangundi ndetse n’Umuyobozi akaba n’Umusifuzi mpuzamahanga, Bagabo Placide.

Ikipe ya Para-Taekwondo yakiriwe mu cyubahiro n'abandi bakinnyi ba TaekwondoIkipe ya Para-Taekwondo yakiriwe mu cyubahiro n’abandi bakinnyi ba Taekwondo

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda igeze i Kigali mukanya gato gashizeIkipe yari ihagarariye u Rwanda igeze i Kigali mukanya gato gashize
U Rwanda rukuye imidali ibiri i LondonU Rwanda rukuye imidali ibiri i London

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru