RUHAGOYACU.com

Ababirigi n’Abataliyani mu bakinnyi 143 bahatanira Rwanda Open Circuit

Abakinnyi 143 ndetse na 25 bakina bicaye mu tugare babana n’ubumuga, ni bo bari guhatanira irushanwa rya Tennis rizwi nka Rwanda Open Circuit ryatangiye tariki 27 Ukwakira rikazasozwa tariki 5 Ugushyingo 2017.

Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatatu, ryahurije hamwe ibihugu bigera ku munani aho imikino yose ikinirwa ku bibuga bya Tennis biri kuri stade Amahoto i Remera.

Ibi bihugu byitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka ni u Rwanda,Burundi,Kenya,Uganda, Ububiligi, Ubutaliyani, Tanzania,na Suede, aho Congo Kinshasa yari yitwaye neza mu riheruka itashoboye kohereza abakinnyi i Kigali.

Indondo Denis wegukanye irushanwa nk'iri umwaka ushize, ntabwo azagaragara mu ry'uyu mwakaIndondo Denis wegukanye irushanwa nk’iri umwaka ushize, ntabwo azagaragara mu ry’uyu mwaka

Irushanwa ry’uyu mwaka, ngo ahanini rigamije kureba urwego abatoza ndetse n’abasifuzi ba Tennis bagezeho mu Rwanda nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye nkuko umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere.

Ntageruka Kassim yagize ati : “Umwihariko w’uyu mwaka ni uko twishimiye ko abatoza bacu babanje kubona amahugurwa mpuzamahanga kandi akaba yarabereye hano mu Rwanda,turongera tunakoresha andi mahugurwa mpuzamahanga y’abasifuzi, ni ukuvuga ngo ubu ni ukugerageza tukareba urwego abatoza bacu bagezeho noneho n’abo basifuzi na bo basifure iyi mikino kugira ngo bamenyere.

Kassim uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis yizeye ko hari icyo Rwanda Open izafasha abanyarwandaKassim uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis yizeye ko hari icyo Rwanda Open izafasha abanyarwanda

Umukinnyi uzahiga abandi mu bagabo ndetse n’abagore azahembwa akayabo kangana n’igihumbi cy’idorali ry’Amerika(1000$) naho mu bakina babana n’ubumuga uwa mbere azahembwa Amadorali Magana Atatu(300$).

Nancy Onyi mu bagore na Indondo Denis mu bagabo, ni bo bari begukanye isiganwa nk’iri umwaka ushize aho aba bombi bakomoka muri Congo Kinshasa batazagaragara mu ry’uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru