RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 13 APR ijyana muri Champions League nyafurika

Umutoza w’ikipe ya APR Handball Club ; Bagirishya Anaclet yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 13 azifashisha mu mikino nyafurika ya Champions League izabera i Hammamet mu gihugu cya Tunisia.

Iyi mikino ya CAHB Champions League izatangira kuwa Kane tariki ya 19 kugeza kuya 30 z’uku kwezi kwa 10.

Nyuma ya tombora yabaye mu kwezi gushize, APR Handball Club yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Esperance de Tunis yo muri Tunisia, AS Caïman Brazzaville yo muri Congo, na FAP yo muri Cameroun, ariko iri tsinda riza kongerwamo indi kipe nyuma.

Mu mwaka ushize, Police HC ni yo yari yahagarariye u Rwanda, isezerwa itarenze amatsinda, aho yaje ku mwanya wa nyuma mu makipe 11 yitabiriye irushanwa.

Umutoza Bagirishya Anaclet aherutse gutangariza RuhagoYacu ko abakinnyi be bameze neza, ndetse banatanga icyizere cyo kuzagera ku ntego yo kurenga ijonjora mu itsinda barimo bakagera muri ¼ cy’irangiza, bidakuyeho ko n’igikombe habonetse amahirwe yo kugitwara batakinemfaguza.

Umutoza Bagirishya afite icyizere cyo kwitwara nezaUmutoza Bagirishya afite icyizere cyo kwitwara neza

Ati: “Turagirango tugende tugaragaze isura nziza ya Handball nyarwanda, tugaragaze ko hari ibyo dufite, dufite impano nyinshi, kuko nk’ikipe dufite ni iy’abakiri bato, twizera rero ko imbaraga zabo za gisore zizagira icyo zigaragaza mu ruhando mpuzamahanga. Kuri twe rero tubashije kurenga amajonjora mu itsinda tukajya muri ¼ yaba ari intego nziza cyane tugezeho.”

Umutoza yakomeje avuga ko APR HC ari ubwa mbere igiye kwitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ariko abakinnyi ifite barimo abigeze kuyitabira bakinira Police HC hakabamo n’abasanzwe bakinira ikipe y’igihugu, bityo kuba ari ubwa mbere iyi kipe isohotse bikaba bitaba urwitwazo.

APR HC yabonye itike yo kwitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo kuwa 25 Kamena ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona ihigitse Police HC ku kinyuranyo cy’ibitego dore ko banganyaga amanota, iyitsinze mu mukino wo kwishyura ku kinyuranyo cy’ibitego 9, aho yayitsinze ibitego 37-28.

APR HC bamaze iminsi bitegura iri rushanwaAPR HC bamaze iminsi bitegura iri rushanwa

Iyi kipe irahagaruka i Kuyu wa Gatatu saa 16:00 n’indege ya Qatar Airlines, bakazanyura i Doha mbere yo kwerekeza muri Tunisia.

Abakinnyi 13 APR HC ihagurukana

  1. Benimana Sameul
  2. Hategekimana Ntwari Olivier
  3. Rukundo Bienvenu
  4. Niyonkuru Shaffy
  5. Nyirimanzi Jean de Dieu
  6. Umuhire Yves
  7. Giraneza Emile
  8. Niyingenera Jean Paul
  9. Muhawenayo Jean Paul
  10. Nshimiyimana Alexis
  11. Muhumure Elysee
  12. Niyonteze Ephron
  13. Karenzi Yannick

Indi nkuru: APR HC irakubita agatoki ku kandi mu gihe yitegura gusohokera u Rwanda ku ncuro ya mbere

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru