RUHAGOYACU.com

Abanyamahanga ku isonga y’abashaka kuzitabira Peace Marathon 2017

Umubare w’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha basaba kuzitabira marato mpuzamahanga yitiriwe amahoro ya Kigali (Kigali International Peace Marathon) umaze kugera ku bantu 175 mu gihe abanyarwanda abamaze kwiyandikisha bagera kuri 20 gusa.

Abiyandikisha bari gukoresha urubuga rwa internet rw’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ndetse n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwateguwe.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Munyandamutsa Jean Paul, avuga ko kuba abanyamahanga bamaze kwiyandikisha baruta abanyarwanda biterwa nuko abantu bakunda kwiyandikisha mu minsi ya nyuma.

Munyandamutsa yagize ati” Ibyo bikwereka ko abantu bakunda kwiyandikisha batinze” .

Kigali Peace Marathon yakunze kwigarurirwa n'abanyamahanga(Photo TNT)Kigali Peace Marathon yakunze kwigarurirwa n’abanyamahanga(Photo TNT)

Taliki ya 21 Gicurasi 2017 nibwo iyi marato izaba ku nshuro yayo ya 13.
Munyandamutsa avuga ko nta gishya kirimo, dore ko n’ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka wa 2016 ari nayo yateganijwe muri uyu mwaka wa 2017.

Kigali International Peace Marathon yo muri 2016 yari yatwaye asaga miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, nubwo abaritegura bari bateganije gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 120, hakaza kuboneka miliyoni 90, ari nayo mpamvu bahisemo kutongera gutekereza ingengo y’imari nini.

Uyu mwaka, MTN ari nayo muterankunga mukuru w’iyi marato yatanze asaga miliyoni 71.504.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kigali International Peace Marathon izitabirwa n’abakinnyi basaga 6000 baturutse mu bihugu bitandukanye, uwa mbere akazahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000Rwfs).

Abanyakenya mu rwego rw’abagabo n’urw’abagore nibo baje mu myanya itatu ya mbere muri marato y’umwaka ushize.

James Cheritich Tallam yabaye uwa mbere, akoresheje amasaha 2:19:03 mu birometero 42, akurikirwa na Rono Kibet wakoresheje amasaha 2:19:20, uwa gatatu yabaye Barnabas Kiptum wakoresheje amasaha 2:20:11 .

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru