RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Abanyarwanda babiri mu isiganwa ry’amagare rikomeye mu Butaliyani
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abanyarwanda babiri, Areruya Joseph na Mugisha Samuel bari mu bakinnyi 174 bazaba bari mu isiganwa rikomeye ryitwa “Giro d’Italia” cyangwa “Giro Ciclistico D’Italia” ry’abatarengeje imyaka 23.

Areruya Joseph ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu gusiganwa ku igare, ndetse yegukanye umwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, ntiyahirwa cyane mu 2016 kuko ho yegukanye umwanya wa 5, ariko agakomeza kwiyerekana nk’umukinnyi ukomeye.

Mugisha Samuel we ibigwi bye arabyihariye mu banyarwanda, kuko yegukanye umwanya wa mbere mu bakinnyi bazi guterera cyane kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2016.

Bombi bahise babengukwa n’ikipe ya Dimension data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, hagendewe ku buhanga bwabo n’ubuke bw’imyaka bafite, bahita bajya gusimbura Ndayisenga Valens na Bonaventure Uwizeyimana bari barangije amasezerano muri iyo kipe y’ubukombe mu ruhando rwa Afurika.

Mugisha Samuel (washyize intoki ebyiri hejuru) na Areruya Joseph bamaze amezi 6 muri Dimension data for QhubekaMugisha Samuel (washyize intoki ebyiri hejuru) na Areruya Joseph bamaze amezi 6 muri Dimension data for Qhubeka

Nyuma y’amasiganwa atandukanye bitabiriye kuva mu Ukuboza 2016, Areruya na Mugisha baraba bari mu gikundi cy’abakinnyi 174 bazatangira isiganwa ryitwa “Giro d’Italia” ry’abatarengeje imyaka 23, rizatangira kuri uyu wa 9 Kamena.

Dimension data for Qhubeka ni imwe mu makipe 29 azaba ari muri iryo rushanwa, ikazaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Areruya Joseph na Mugisha Samuel utari uri ku rutonde ariko akaza kongerwamo asimbura umwe muri bagenzi be wakoze impanuka.

Iryo rushanwa rizaba rigizwe n’uduce (Etapes) turindwi, aka mbere kakazakinirwa ahitwa Imola ari na ho kazasorezwa, kakaba kagizwe n’ibirometero 132.2, aka kakaba ariko Areruya Joseph ashobora kwigaragarizamo, cyane ko azwi ho kwihuta (Sprint) kandi ako gace kakazaba gaha amahirwe menshi abakinnyi bo muri icyo cyiciro (sprinters).

Mugisha Samuel (wambaye Cogebanque) na Areruya Joseph bita 'Kimasa' (wambaye Soras)Mugisha Samuel (wambaye Cogebanque) na Areruya Joseph bita ’Kimasa’ (wambaye Soras)

Agace ka kabiri (Etape 2) kazakinwa kuwa 10 Kamena, aho abasiganwa bazahagurukira ahitwa San Antonio bagasoreza ahitwa San Valentino, ku ntera y’ibirometero 145,8. Aka gace ni ko Mugisha Samuel yakwigaragarizamo, dore ko gaha amahirwe abakinnyi bazamuka (climbers), ari na cyo cyiciro afitemo ibigwi.

Agace ka gatatu (Etape 3) ko kazakinwa kuwa 11 Kamena, aho abakinnyi bazahaguruka ahitwa Bagnara Di Romagna berekeza ahitwa Forli, ku ntera y’ibirometero 140.5, aha na ho hakaba hahabwa amahirwe abakinnyi bazi kwihuta (sprinters), kimwe n’agace ka kane (Etape 4) kazakinwa kuwa 12 Kamena, bagahaguruka i Forli berekeza Gabicce Mare, ku ntera y’ibirometero 155,5.

Agace ka gatanu (Etape 5) kazakinwa mu byiciro bibiri kuwa 13 Kamena, aho abakinnyi bazahaguruka ahitwa Senigallia berekeza i Osimo ku ntera y’ibirometero 87.2, bagahita bakina basiganwa n’igihe (ITT) ahitwa Campacavallo, ahareshya n’ibirometero 14.

Agace ka gatandatu (Etape 6) kazakinwa kuwa 14 Kamena, aho Mugisha Smauel, Areruya Joseph (nibazaba bakiri mu isiganwa) bazahaguruka ahitwa Francavilla Al Mare berekeza i Casalincontrada, ku ntera y’ibirometero 132,2.

Agace ka karindwi (Etape 7) ari na ko ka nyuma kazakinwa kuwa 15 Kamena, aho bazahaguruka ahitwa Francavilla Al Mare berekeza ahitwa Campo Imperatore, ku ntera y’ibirometero 148,9.

Iryo rushanwa rizitabirwa n'amakipe 29 akomeye ku IsiIryo rushanwa rizitabirwa n’amakipe 29 akomeye ku Isi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)