RUHAGOYACU.com

Abanyarwanda Magare na Hakizimana begukanye irushanwa rikomeye i Brazaville basize ibihangange

Umukinnyi Muhitira Felecien bakunda kwita Magare na Jean Hakizimana begukanye irushanwa rya ½ cya Marato mu gihugu cya Congo Brazzaville mu murwa mukuru, basize ibihangange birimo abanyakenya n’abanya Ethiopia, bakundaga gutsinda iri rushanwa.

Muhitira Felecien kuri uyu wa mbere ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje 1h4’31”. AKaba ari inshuro ya mbere umukinnyi akoresha ibihe byiza kurusha ibindi muri iri rushanwa, ryabaga ku nshuro ya 14.

Muhitira bita Magare, yakurikiwe n’umukinnyi Richard Kiplimo Mutai mu gihe Hakizimana Jean wari wegukanye umwanya wa 3 muri Kigali Peace Marathon naha yongeye kuza ku mwanya wa 3, akoresheje isaha imwe n’iminota 8.

JPEG - 419.4 kb
Muhitira Felecien bita Magare
JPEG - 321.9 kb
Uyu mukinnyi ari mu bakomeye u Rwanda rufite muri iyi minsi

Iri rushanwa mpuzamahanga rya Brazzaville ni ku nshuro ya 14 ryabaga, aho abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Kenya, bakomeje kugenda baryegukana cyane mu myaka ishize.

Muhitira Felecien wegukanye iri rushanwa yahembwe 4,500 by’amadorali y’amanyamerika, naho Jean Hakizimana wabaye u wa 2, ahabwa 2,500 by’amadorali y’amanyamerika.

“ Ndishimye cyane kuba nabashije kwegukana iri rushanwa mu gihugu cya Congo Brazzaville. Naje aha nta yindi ntego inzanye buretse kwitwara neza nkareba ko nakwegukana iri rushanwa, kuba mbigezeho biranshimishije cyane.” Muhitira Felecien, aganira na RuhagoYacu.

“ Harimo abakinnyi bakomeye bari banamenyereye kuritwara bakomoka mu gihugu cya Kenya. Ntabwo benshi baduhaga amahirwe cyane yaba njye na Hakizimana, ariko twakoze ibishoboka byose turabasiga.”

Muhitira Felicien ni irushanwa rya 2 rikomeye yegukanye vuba aha, nyuma y’irushanwa ryabereye mu Bufaransa mu mpera za Nyakanga akaba kuritsinda naryo.

Uyu musore akaba yabwiye RuhagoYacu ko ari amarushanwa atandukanye ari kubasha kwitabira, abifashijwemo na Disi Dieudonne umushakira aya marushanwa, akanamufasha kuyitabira.

JPEG - 131.2 kb
Muhitira yahawe igihembo cya miliyoni 3,700,000 y’amafaranga y’u Rwanda
JPEG - 125.5 kb
Jean Hakizimana yegukanye hafi miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda

Ku ruhande rwa Jean Hakizimana wafashijwe na Federatiyo Nyarwanda y’imikino Ngororamubiri kugira ngo abashe kwitabira iri rushanwa, yabwiye RuhagoYacu ko bakomeje kubona amarushanwa menshi yo kwitabira, nta kabuza bakomeza kwanikira abanyamahanga.

Muri iri rushanwa rya Brazzaville mu bagore, ryihariwe n’abakinnyi bakomoka muri Kenya, dore ko 3 bazamutse kuri Podium, bose bakomoka muri iki gihugu cyo mu ihembe rya Africa.

JPEG - 117.5 kb
Magare arashimira Disi wamuboneye iri rushanwa ryo muri Kongo Brazza, akavuga ko babonye n’andi marushanwa menshi bajya bayatsinda

Agness Barsosio yafashe umwanya wa mbere akoresheje 1h11 ‘’52’, akurikirwa na mwene wabo witwa Bornes Jerikrui.

JPEG - 173 kb
Abanyekanya 3 begukanye ibihembo mu bagore

Aba bakinnyi b’abanyarwanda bakaba bazagaruka i Kigali kuri uyu wa 3.

Abagabo uko bakurikiranye:

  • Félicien Muhitira (Rwanda), 1h 4’31’’
  • Wilson (Kenya), 1h 8’ 8’’
  • John Hakizinama (Rwanda), 1h 8’ 17’’

Abagore uko bakurikiranye:

  • Agnes Barsossio (Kenya), 1h 11’ 52’’
  • Bornes Jerikrui (Kenya), 1h 12’ 1’
  • Joséphine Chepkoech (Kenya), 1h 15’.

Abagabo bakomoka muri Congo Brazzaville:

  • Maël Okouéké, 1h 11’ 38’’
  • Rony Ampion, 1h 13’ 27’’
  • Vendeze Botoka, 1h 15’ 29’’

Abagore bakomoka muri Congo Brazzaville:

  • Clem Mambeke, 1h 24’ 17’’
  • Jodel Ossou 1h 26’ 20’’
  • Cherie Matsoni 1h’ 27’’
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. murenzi

    Kuya 21-08-2017 saa 10:47'

    conglatulation kur john hakizimana na mugenzi we!! tubarinyuma kuko amateka atugira abatsinzi!!

  2. Juvenali

    Kuya 18-08-2017 saa 02:31'

    Magare Ndamushimiye Yerekanyeko Abanyarwanda Bashoboye Kuraje Kbs

  3. Jados

    Kuya 15-08-2017 saa 12:26'

    Ma Velo Komerezaho Courage Kbs

  4. aimable

    Kuya 15-08-2017 saa 10:54'

    cngx kuri magare, nakomereze aho kd ariya mafranga ni menshi kbsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru