RUHAGOYACU.com

Abarenga 200 bazitabira shampiyona y’igihugu mu mikino Ngororamubiri

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, FRA ryateguye shampiyona y’igihugu izitabirwa n’amakipe umunani yo mu gihugu kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2017.

Iyi shampiyona y’uyu mwaka ikaba izanye impinduka zigaragara dore ko umubare w’abakinnyi bazayitabira wiyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje kugira ngo bongere guhatana no kuzamura impano z’abakinnyi b’imikino ngororamubiri bari hirya no hino mu gihugu.

Sebahire Eric ukinira APR ni umwe mu bitezweSebahire Eric ukinira APR ni umwe mu bitezwe

Ibi ngo byasabye ko ishyirahamwe ry’imikino ngororamuri mu Rwanda rikorana n’amakipe mu rwego rwo kugira irushanwa ryiza nkuko Kajuga usanzwe ari vice perezida wa FRA yabidutangarije.

“Twavuganye n’amakipe agera ku munani azitabira iyi shampiyona gusa hari n’abandi bazyitabira badaturutse mu makipe kuko ni shampiyona iba ifunguye.

Twasabye buri kipe kuzana abakinnyi batari munsi ya 20 bivuze ko hari abazazana 30 n’abandi barenga. Gusa aha mu rwego rwo kutagira ikibazo cyo kuzana abakinnyi benshi cyane cyane ku makipe aturutse kure, twemereye amakipe yose ko tuzabasubiza amafaranga y’urugendo.

Ibi byose turi kubitegura kugira ngo umubare w’abazitabira iyi shampiyona uzabe munini maze tubonereho wenda n’abakinnyi tudasanzwe tuzi baturutse mu gihugu cyose”.

Salome yahawe ibyumweru bitanu adakina nyuma yo kuvunikira muri shampiyona y'isiSalome yahawe ibyumweru bitanu adakina nyuma yo kuvunikira muri shampiyona y’isi

Iyi shampiyona izakinwa mu byiciro bitandukanye harimo gusiganwa ku maguru muri metero 100, 200, 400 800, 1500, 3000 5000 n’ 10 000, hakabamo gusimbuka mu buryo butandukanye burimo ubw’umurambararo, ubw’urukiramende; gutera umuhunda n’iyindi.

Abakinnyi batatu muri buri cyiciro bakazagenerwa imidari ndetse n’ibahasha irimo amafaranga.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru