RUHAGOYACU.com

Abarundi bigaragaje muri Rallye des Milles Collines, Gakwaya yegukana Shampiyona

Abapilote batatu baturutse mu gihugu cy’u Burundi ni bo batwaye imyanya itatu ya mbere muri Rallye des Milles Collines yakinwaga kuri uyu wa gatandata hasozwa shampiyona y’umwaka w’imikino yo gusiganwa ku mamodoka.

Iyi Rallye yakiniwe mu Bugesera, aho abasiganwaga bakoze inzira y’ibirometero 156 byanyuraga mu mihanda ya Kayenzi-Gashyushya na Kayumba-Mwogo ndetse by’umwihariko na Super Stage yakorerwaga kuri Tuza Inn aho mu Bugesera.

Giesen Jean Jean wari muri Toyota Celica ni we waje kuza ku isonga muri iyi Rallye aho iyi nzira yayigenze mu isaha imwe, iminota 39 n’amasegonda 13. Uyu yakurikiwe na Remezo Christian na we ukinira kuri Licence y’u Burundi we wakoresheje 1h50’04’’ mu gihe undi murundi Din Imitiaz yaje ku mwanya wa gatatu 01h52’24’’ akaba ari byo bihe yakoresheje.

Abegukanye Rallye des Milles Collines bahawe igikombeAbegukanye Rallye des Milles Collines bahawe igikombe
Giesen yari atwaye Toyota CelicaGiesen yari atwaye Toyota Celica
Abarundi muri rusange bitwaye neza muri iyi RallyeAbarundi muri rusange bitwaye neza muri iyi Rallye
Yoto Fabrice ni we munyarwanda witwaye neza nubwo imodoka ye yigeze kuvamo ipineYoto Fabrice ni we munyarwanda witwaye neza nubwo imodoka ye yigeze kuvamo ipine
Ntabwo byari byoroshyeNtabwo byari byoroshye

Umunyarwanda waje hafi yabaye Nyiridandi Fabrice bakunze kwita Yoto we wakoresheje 2h 13’20’’, gusa uyu mwanya ukaba utari uhagije ngo yegukane shampiyona y’u Rwanda kuko yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 55.

Gakwaya Jean Claude utashoboye kwitabira iyi Rallye yagumanye umwanya wa mbere n’amanota 67 bivuze ko ari na we wegukanye shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka wa 2017.

Nyuma y’iri siganwa umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda Gakwaya Christian akaba yatangaje ko bishimiye ko Rallye des Milles Colline ikomeje gutegurwa kandi ikagenda neza.

Yagize ati : “Icya mbere cyo kwishimira ni uko iba kandi izakomeza kuba. Ni imw mu ma Rallye amaze igihe kinini iba kandi ikabera igihe kuko uku kwezi ni bwo ikinwamo”.

Umwihariko w’iyi Rallly des Milles Collines kandi, ni uko ku nshuro ya mbere yagaragayemo umukobwa w’umunyarwandakazi, Fabienne Mugeni wari co-pilote wa Gakwaya Eric. Uyu mushiki wa Fabrice Yoto na we ukina Rally, yatangaje ko hari byinshi yakuyemo nubwo bitari byoroshye.

Ati : “Umunsi wa mbere biba biteye ubwoba ariko nagerageje kubyikuramo mbere. Nubwo tutarangije ariko ndishimira iyi ntambwe nateye.

Ndumva nashishikariza abandi bakobwa kwitabira uyu mukino kuko haba harimo ubwirinzi. Ntabwo nshaka kugumamo ngenyine ndumva baza tugafatanya”.

Uretse amamodoka na moto yiyeretse abanyabugeseraUretse amamodoka na moto yiyeretse abanyabugesera
IrebereIrebere
Fabiene(iburyo) yakanguriye abandi bakobwa ngo na bo bitabire RallyFabiene(iburyo) yakanguriye abandi bakobwa ngo na bo bitabire Rally

Muri rusange Rallye des Milles Collines ni ryo siganwa risoza shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amamodoka watangijwe na Gorilla in the Mist rally yabareye muri Uganda kuva tariki 3- 5 Werurwe, ikurikirwa na Sprint Rally yaberey i Nyamata tariki ya 20 Gicurasi, Uganda Pearl of Africa Rally (30/06-2/7), Rwanda Mountain Gorilla Rally (8-9 Nzeri ) ndetse na Memorial Gakwaya yakiniwe i Huye m’Ukwakira.

Andi mafoto ya Rally kanda hano
Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru