RUHAGOYACU.com

Abatsinze muri Kigali Peace Marathon bashyikirijwe ibihembo byabo

Nyuma y’igihe bari bamaze bavuga ko ibihembo batsindiye muri Kigali International Peace Marathon batarabishyikirizwa, kera kabaye ubu akanyamuneza ni kose nyuma y’aho bamaze kubishyikirizwa.

Kuwa 21 Gicurasi 2017 ni bwo mu Mujyi wa Kigali byari ibicika, ubwo intyoza mu gusiganwa ku maguru baramukiye mu mihanda barushanwa mu isiganwa mpuzamahanga ry’Amahoro.

Irushanwa ryabaye muri Gicurasi uyu mwakaIrushanwa ryabaye muri Gicurasi uyu mwaka

Abanyarwanda benshi basiganwe kandi begukana imyanya ibemerera guhembwa mu cyiciro cy’abiruka igice cya marato (Half Marathon), dore ko mu gice cya marato (Full Marathon) ho abanya-Kenya bihariye imyanya igenewe ibihembo.

Icyakora kuva icyo gihe abo bakinnyi bari barategereje ibihembo byabo baraheba, akenshi bakabwirwa ko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku maguru (RAF) buri kuvugana n’abafatanyabikorwa kugirango ibihembo by’abo bakinnyi biboneke kandi bibagereho.

Nk’uko Jean Pierre Ndacyayisenga, Umuyobozi ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku maguru (RAF) yabitangarije RuhagoYacu, abatsindiye ibihembo muri Kigali International Peace Marathon bamaze kubishyikirizwa, uretse abari kure, ariko nab o ngo kuwa gatatu w’icyumweru bizabageraho.

Ahenshi iyo irushanwa rirangiye ntibahita bahembwa ahubwo habanza no gupimwa abakoresha ibiyobyabwengeAhenshi iyo irushanwa rirangiye ntibahita bahembwa ahubwo habanza no gupimwa abakoresha ibiyobyabwenge

Ndacyayisenga yagize ati “Rwose bamaze kubishyikirizwa, n’abasigaye nka Claudette Mukasakindi utari hafi hamwe n’undi mwana wo mu nkambi y’impunzi, sheik zabo zizabageraho kuwa gatatu abantu bagarutse mu kazi.”

Ndacyayisenga yakomeje avuga ko abanyamahanga na bo bamwe bamaze kubishyikira, gusa ngo hari abatanze nomero za konti zifite ibibazo, ariko nab o hamaze gushyirwaho urubuga rwa WhatsApp ku buryo ibibazo byose biganirirwaho bigakemuka ibihembo byabo bikabageraho bitarambiranye.

Bimwe mu bihembo byari biteganyijwe ni uko uwegukanye umudali wa zahabu yaba mu bagabo n’abagore yagombaga guhabwa miliyoni 2,uwegukanye umudali wa Silver yagumbaga guhabwa miliyoni 1 n’ibihumbi 500 mu gihe uwa gatatu yagombaga guhabwa miliyoni 1 n’ibihumbi 200.

Isiganwa mpuzamahanga ry'amahoro ryari ryanitabiriwe na Madamu Jeannette KagameIsiganwa mpuzamahanga ry’amahoro ryari ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Uwabaye uwa mbere muri Marathon (42 km) mu bagabo ni umunya Kenya Gilbert Chumba Kipleting wakoresheje 2h:19:49,uwa kabiri yabaye Edwin Kiyeng Kemboi 2h:19:57,mu gihe ku mwanya wa gatatu James Tallam 2h:20:00.

Mu Bagore uwabaye uwa mbere ni umunya Kenya Beatrice Rutto Jepkorir wakoresheje 2h:46:38,uwa kabiri yabaye Pamela Bundotich Chepkoech wakoresheje 2h:47:21 mu gihe uwa gatatu Sarah Jerop Legat wakoresheje 2h:47:24.

Mu gusiganwa mu gice cya Marathon (21km),uwabaye mu bagabo nawe yabaye umunya Kenya Bartile Kipkoech Kipto, wakoresheje 1h:04:25,uwa kabiri yabaye Ezekiel Mutai Kimeli wakoresheje 1h:05:38,mu gihe ku mwanya wa gatatu haje umunyarwanda Hakizimana John wakoresheje 1h:05:48.

Mu bagore uwegukanye umudali wa zahabu ni Nyirarukundo Salome wakoze agashya ko kuba Umunyarwandakazi wa mbere ubashije gutwara umudali wa zahabu muri iri rushanwa aho yakoresheje isaha 1 iminota 15 n’amasegonda 28.

Madamu wa Perezida wa Kenya na we yari yaje gushyigikira abasore n'inkumi b'abanyakenyaMadamu wa Perezida wa Kenya na we yari yaje gushyigikira abasore n’inkumi b’abanyakenya

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru