RUHAGOYACU.com

Abatsinze muri Marato mpuzamahanga ya Kigali bagiye guhabwa ibihembo byabo nyuma y’amezi atanu

Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo, MINISPOC, yemeye guha RAF amafaranga yaburaga ngo ihembe abatsinze muri Marato Mpuzamahanga y’amahoro i Kigali (Kigali International Peace Marathon) ariko ntibashyikirizwe ibihembo byabo none ngo ntihashira ibyumweru bibiri buri wese adahawe ibye.

Kuwa 21 Gicurasi 2017 ni bwo habaye Kigali International Peace Marathon yakinwaga ku nshuro ya 13, yakinwe mu byiciro bitatu, ari byo gusiganwa ibirometero 42 (Marathon), ikindi kikaba gusiganwa ibirometero 21 (Half Marathon) ndetse n’abasiganwaga bishimisha (Run for Fun) ahareshya n’ibirometerp 7.

Muri iryo siganwa ryitabiriwe n’abantu basaga 3500, muri Marato umudali wa zahabu mu bagabo wegukanywe n’Umunyakenya Gilbert Chumba Kipleting, wakoresheje 2:19’49” asize bagenzi be Edwin Kiyeng Kemboi wakoresheje 2:19’57” na James Tallam wakoresheje 2:20’00”.

Bamwe aya mafaranga ni yo bifashisha mu gushaka aho bajya kwitoreza cyangwa bakayifashisha bajya gukina amarushanwaBamwe aya mafaranga ni yo bifashisha mu gushaka aho bajya kwitoreza cyangwa bakayifashisha bajya gukina amarushanwa

Mu bari n’abategarugori muri Marato, umudali wa zahabu wegukanywe na Beatrice Rutto Jepkorir wakoresheje 2:46’38” akurikirwa na Pamela Bundotich Chepkoech wakoresheje 2:47’21” n’aho Sarah Jerop aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 2:47’24”.

Mu gusiganwa igice cya Marato ni ho Abanyarwanda bagaragaye mu ba mbere gusa, aho Umunyakenya Bartile Kipkoech Kipto yegukanye umudali wa zahabu, agakurikirwa na Ezechiel Mutai Kimeli n’aho Umunyarwanda usanzwe ari n’Umucmungagereza John Hakizimana aza ku mwanya wa gatatu.

Mu bari n’abategarugori ho Umunyarwandakazi Salome Nyirarukundo yegukanye umudali wa zahabu akoresheje 1:15’28” asiga Umunyakenyakazi Sheilla Chesang na Mukasakindi Claudette na we w’Umunyarwandakazi.

Byari biteganyijwe ko Umudali wa zahabu uzahembwa amafaranga y’u Rwanda 2.000.000, Umulinga ugahembwa 1.500.000 n’aho Feza yo igahembwa 1,200,000.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu abo bakinnyi bose bari batarahabwa ibihembo byabo nk’uko John Hakizimana yabitangarije RuhagoYacu, ariko ngo basabwe gutegereza n’ubwo nta gihe gifatika bahawe, ibyo bikaba ari byo byari byaratumye bakurayo amaso.

Ati “Ntabwo twigeze duhembwa, twarategereje none amaso yaheze mu kirere. Nigeze guca kuri Federation (ku ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri/RAF) bambwira ko babirimo ariko ntawe uzi igihe, mbese urebye igihe gishize ubu twakuyeyo amaso.”

Icyo gihe Sheki z'ikimenyetso ni zo batahiye gusaIcyo gihe Sheki z’ikimenyetso ni zo batahiye gusa

Iyo ni na yo ntero ya Salome Nyirarukundo na we uvuga ko bategereje ibihembo byabo none amaso akaba yaraheze mu kirere, bakaba batari barabwiwe impamvu yabiteye n’igihe nyacyo bashobora kuzabonera ibihembo byabo, ndetse n’abanyakenya na bo ngo bahoraga bamusaba ko yababariza iby’ibihembo byabo.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), Rukundo Johnson yatangarije RuhagoYacu ko Minsiteri ya Siporo n’Umuco yanditse ibaruwa yemera kwishyura amafaranga yari asigaye ngo ayo guhemba ahwanye 20.000.000 aboneke.

Ati “Oya, ngirango ahubwo Minisiteri yanditse yemera ayo mafaranga Federation (RAF) yaburagaho, kugira ibaruwa no kugira amafaranga biratandukanye, gusa n’ibindi biri mu nzira yo gukemuka.”

Rukundo yakomeje avuga ko amafaranga yari akenewe ngo abo bakinnyi bahembwe ari 20.000.000 z’Amafaranga y’u Rwanda, RAF ikaba yari ifite make, andi agera muri Miliyoni 13 cyangwa 14 (nk’uko abivuga dore ko atibuka neza umubare) akaba ari yo agomba gutangwa na MINISPOC.

Ese ubundi ni iki cyatumye abakinnyi badahemberwa igihe?

Hasize amezi hafi atanu Kigali International Peace Marathon ibaye, ariko abo bakinnyi ntibahembwe ndetse nta n’impamvu ifatika bo babwiwe ngo basabwe gutegereza bityo bagire n’icyizere cy’uko bazashyikirizwa ibihembo byabo.

Nyirarukundo Salome yanikiye Umunyakenyakazi wari ukurikiwe na Mukasakindi ClaudetteNyirarukundo Salome yanikiye Umunyakenyakazi wari ukurikiwe na Mukasakindi Claudette

Mu mizo ya mbere, Ubuyobozi bwa RAF bwavugaga ko gutinda guhemba abo bakinnyi byatewe n’uko iyo irushanwa rirangiye haba hagomba kubanza gupima ibiyobyabwenge (Test Anti-doping) ku bakinnyi baritsinze mbere y’uko bashyikirizwa ibihembo.

Nyamara iteka uko Itangazamakuru ryabazaga ku kibazo cy’abatarahembwa, n’ubundi nta gisubizo gifatika cyatangwaga, ahubwo intero yari ko ‘RAF ikivugana n’abafatanyabikorwa bayo ngo ibihembo by’abo bakinnyi byihutishwe’.

Icyakora amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko gutinda guhemba abo bakinnyi batsinze Kigali International Peace Marathon byatewe n’uko amafaranga bagombaga guhembwa, Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri (RAF) ryayagurije Minisiteri ya Siporo n’Umuco, hanyuma igihe cyari giteganyijwe ngo aboneke nticyubahirizwa.

Icyakora kandi abo bakinnyi batahembwe ngo basubize agatima impembero, kuko dosiye y’ayo mafaranga asigaye ngo bahembwe iri muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo nko mu byumweru bibiri bitaha azaba yabonetse ndetse agahita ashyikirizwa beneyo.

Abanyakenya ni bo bihariye imyanya ya mbere mu gusiganwa ibirometero 42Abanyakenya ni bo bihariye imyanya ya mbere mu gusiganwa ibirometero 42

Minisitiri wa Siporo n'umuco ashyikiriza indabo Nyirarukundo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere asize abanyakenyakaziMinisitiri wa Siporo n’umuco ashyikiriza indabo Nyirarukundo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere asize abanyakenyakazi

Uwabaye uwa mbere muri Marato mu bari n'abategarugori yasoje ari indembe kubera umunaniroUwabaye uwa mbere muri Marato mu bari n’abategarugori yasoje ari indembe kubera umunaniro

Imbaraga batakaje ntibiyumvishaga ko baba barakoreraga ubusaImbaraga batakaje ntibiyumvishaga ko baba barakoreraga ubusa

Bari bahawe ibyapa bya sheki bibereka ibihembo batsindiyeBari bahawe ibyapa bya sheki bibereka ibihembo batsindiye

Bibazaga imbaraga bata mu gusiganwa none bakaba bamburiwe muri KigaliBibazaga imbaraga bata mu gusiganwa none bakaba bamburiwe muri Kigali

Madamu Jeannette Kagame ni we wari umushyitsi mukuru mu gusoza Kigali International Peace Marathon 2017Madamu Jeannette Kagame ni we wari umushyitsi mukuru mu gusoza Kigali International Peace Marathon 2017

Imihanda ya Kigali barayirutse karahavaImihanda ya Kigali barayirutse karahava

Madamu Kenyatta na we yari yaje gushyigikira abakinnyi ba Kenya muri Kigali International Peace MarathonMadamu Kenyatta na we yari yaje gushyigikira abakinnyi ba Kenya muri Kigali International Peace Marathon

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru