RUHAGOYACU.com

Africa Junior Beach Volleyball Championship: Abanyarwandakazi babonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi

Abakinnnyi b’abanyarwandakazi mu mukino wa Volleyball yo ku musenyi (Beach Volleyball ) y’abatarengeje imyaka 20 bahesheje ishema u Rwanda ubwo batsindaga umukino wabo wa gatatu ikipe ya Zimbabwe amaseti 2-0, ukaba wari umukino wa kane usoza imikino yo mu matsinda bahita babona itike yo kujya muri 1/2 kirangiza aho bitwaye neza bakuramo Nigeria bayitsinze amaseti 2-1, umukino wa nyuma u Rwanda ruzakina na Afurika y’epfo yabatsinze mu majonjora irushanwa rya Africa Junior Beach Volleyball Championship ririmo ribera mu gihugu cya Togo. Indi mikino uko u Rwanda rwari rwitwaye batsinze Gabon amaseti 2-0 na Sierra Leone nayo bayitsinze amaseti abiri ku busa. Umukino wa gatatu u Rwanda rwatsinzwe na na South Africa amaseti 2-0.


Abo bakobwa babiri bari iruhande rwuwunamye nibo babonye itike y’igikombe cy’isi

Ikipe yu Rwanda igizwe na Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga, iyo kipe ikaba yahise ibona itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera Halifax muri Canada kuva tariki ya 29/08/2012 kugeza tariki ya 2/09/2012. Nibwo bwa mbere u Rwanda rubonye itike y’imikino y’igikombe cy’isi muri Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volleyball ).

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru