RUHAGOYACU.com

Africa ParaTaekwondo izatwara Frw 45,000,000-Ibihugu 18 birategerejwe

Mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru harabera imikino nyafurika y’abafite ubumuga, mu mukino njya rugamba wa TEKWONDO, ihuze ibihugu birenga 18, bituruka ku migabane itandukanye.

Ni inshuro ya 2, iyi mikino igiye kuba ku mugabane w’Africa, ikaba inshuro ya mbere ibereye mu Rwanda, kuko imikino ibanza yabereye mu Misiri.

JPEG - 154.4 kb
Bagabo Placide, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe nyarwanda rya Taekwondo

" Ni imikino ihuza abakinnyi bafite ubumuga muri Taekwondo, akaba ari imikino itaramara igihe kinini itangiye, tugiye kwakira," Bagabo Placide, umunyamabanga mukuru wa Rwanda Taekwondo, aganira na RuhagoYacu.

" Kuri ubu hamaze kwiyandikisha ibihugu 18, harimo ibyo ku mugabane w’Africa, Asia, u Burayi na Amerika. Nk’uko nabibabwiye, iyi mikino ntiratangira gukinwa n’ibihugu byinshi, akaba ari yo mpanvu hazamo n’ibindi bihugu biva ku yindi migabane byitabira."

JPEG - 48.9 kb
Bimwe mu bihugu byemeje ko bizitabira aya marushanwa

Ibirwa bya Maurices na Ghana, ni byo bihugu byamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa 2, hakaba hategerejwe ibindi bihugu kuri uyu wa 3 no kuri uyu wa kane.

" Imikino nyiri zina izatangira kuri uyu wa gatandatu. Ku wa Gatanu, ibihugu byose bimaze kuhagera, hazabaho gupima ibiro by’abakinnyi bashyirwe mu byiciro, hakurikijwe ibiro n’ubumuga baba bafite, kuko buratandukanye."

Bagabo Placide akomeza avuga ko uyu mwaka bazanahemba abakinnyi bitwaye neza kandi ibihembo bikaba bishimishije, kuko umukinnyi wa mbere mu cyiciro cy’abakuru azahabwa $1000, naho mu cyiciro cy’abato ahabwe $500.

ABaterankunga bakuru b’iyi mikino barimo Impuzamashyirahamwe y’imikino ya Taekwondo ku isi no muri Africa, MINISPOC n’abandi.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda rikaba ryarateguye iyi mikino rifatanyije na NPC Rwanda.

" Twakoranye na NPC nibo baduhaye abakinnyi, kuko ni urugaga ruhuza imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda. Hari abakinnyi baduhaye banagaragaye mu mikino ya shampiyona umwaka ushize, ubu bariteguye neza, kandi hari icyizere ko bazitwara neza," Placide Bagabo.

Uyu munyamabanga mukuru arasaba abanyarwanda kuzaza ari benshi, bagafasha abanyarwanda kwitwara neza, bakanereka abakinnyi bazitabira iyi mikino bava hanze y’u Rwanda ko abanyarwanda bakunda imikino.

Iyi mikino ifite ingengo y’imali ingana na Miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi mikino iratangira tariki ya 1 Mata, izarangire tariki ya 02 Mata.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru