RUHAGOYACU.com

Alice Rwigema yegukanye PKF Golf Tournament agenera ubutumwa abandi bagore

Umugore ukinira ikipe ya Golf Club Alice Alice Rwigema, ni we wegukanye irushanwa ryaberaga i Nyarutarama mu mpera z’icyumweru twasoje ku nkunga ya PKF.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 80 bari baturutse mu makipe atandukanye, aho ryarangiye ryegukanywe na Alice Regema usanzwe akina uyu mukino, akaba yegukanaga igikombe cye cya 16.

Abagore baracyari bake mu mukino wa GOLFAbagore baracyari bake mu mukino wa GOLF
Hahembwe abantu b'ingeri zitandukanyeHahembwe abantu b’ingeri zitandukanye
Hahembwe abantu b'ingeri zitandukanyeHahembwe abantu b’ingeri zitandukanye

Uyu aganira n’itangazamakuru yatangaje ko yishimiye kwegukana iri rushanwa.

Yagize ati: “Uyu munsi nari nakaniye cyane kuko nari maze igihe ntabona igihembo. Uyu munsi nari nashyizemo imbaraga ku buryo n’umugabo wange byamutunguye.

Ikirere cyari cyiza ibintu byose byari byiza none birangiye negukanye igikombe”.

Muri rusange, irushanwa rikaba ryaratewe inkunga na PKF isanzwe ikorera mu bihugu 40 ibijyanye no kugira inama abantu ku bijyanye n’umutungo ndetse n’imisoro ari na ko bakora ibijyanye n’ubugenzuzi. Aba bakaba batangaje na bo ko bishimiye uko irushanwa ryagenze kandi ko bazakomeza gutera inkunga Golf.

“Twishimiye gutera inkunga iri rushanwa kandi byagenze neza nkuko twabishakaga.
Dusanzwe dufasha siporo y’u Rwanda kandi Golf ni kimwe mu bigize umuryango nyarwanda cyane ko yanazamuye urwego rero turishimye cyane kandi tuzakomeza kubatera inkunga”
.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'ibyiciro byose by'bakinnyi ba GolfIri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibyiciro byose by’bakinnyi ba Golf
Kigali Golf Club i Nyarutarama ni ho imikino yabereyeKigali Golf Club i Nyarutarama ni ho imikino yabereye
Abakinnyi barenga 80 bari bitabiriye irushanwa ryo mu mpera z'icyumweruAbakinnyi barenga 80 bari bitabiriye irushanwa ryo mu mpera z’icyumweru

Alice Alice Rwigema wegukanye iri rushanwa akina uretse kwegukana iri rushanwa yanahise azamuka mu cyiciro ava kuri Handicap 24 ahabwa 22. Uyu nyuma y’ imyaka itatu akina uyu mukino akaba yagiriye inama abandi bagore bakomeje gusa nk’abawutinya.

Abagore turacyari bake, kuko ubu ngubu turi nk’umunani gusa. Buri munsi ngenda nshishikariza abandi badamu kuza tukaba twazamura Golf y’u Rwanda”.

Iri rushanwa rikaba rizakurikirwa n’ayandi marushanwa arimo BK Golf Competition ndetse na MTN Open izaba isoza uyu mwaka w’imikino ya Golf.

Ibikombe byaratanzwe ku bwinshiIbikombe byaratanzwe ku bwinshi
Ni irushanwa ryatewe inkunga na PKFNi irushanwa ryatewe inkunga na PKF

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru