RUHAGOYACU.com

Amafoto-Imodoka 16 ziyeretse Minisitiri Uwacu mbere yo guhatana muri Rwanda Mountain Gorilla Rally

Minisitiri w’umuco na Siporo Madame Uwacu Julienne ni we watangije ku mugaragaro isiganwa ry’amamodoka rizakinwa muri izi mpera z’icyumweru rigahuza ibihangange muri Afurika, Rwanda Mountain Gorilla Rally.

Ibi akaba yabikoreze uyu munsi kuri Kigali Convention, ahari habereye umuhango wo kwerekana aba “pilote” n’imodoka 16 zizaba zitabira isiganwa ry’uyu mwaka maze bikarangira Minisitiri Uwacu ari kumwe na Perezida wa Komite Olimpike Munyabagisha bafunguye iyi shampiyona nyafurika igeze ku munsi wa gatandatu izaba ikinwa kuva ku munsi w’ejo.

Abapilote biteguye kwiyereka abanyarwanda kuva kuri uyu wa gatanuAbapilote biteguye kwiyereka abanyarwanda kuva kuri uyu wa gatanu
Gakwaya Claude ni we abanyarwanda bahanze amasoGakwaya Claude ni we abanyarwanda bahanze amaso
Giancarlo Davite yongeye kugaruka gukina mu Rwand anyuma y'igiheGiancarlo Davite yongeye kugaruka gukina mu Rwand anyuma y’igihe

Mu bitezwe kuzagaragara mu Rwanda harimo Umunyakenya Manvier Baryan uyoboye urutonde y’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Afurika n’amanota 65 hamwe n’Umunyazambia Leroy Gomes umugwa mu ntege n’amanota 53.
Uyu munyazambia akaba yatangarije itangazamakuru ko yizeye ko azagira icyo avana mu Rwanda ubwo isiganwa rizaba rishojwe.

Leroy Gomes yagize ati: Kuri ubu ku rutonde barandusha amanota 12 gusa ndizera ko ngiye kuyakuramo muri iri siganwa ryo mu Rwanda, bityo tukazajya gukina umunsi wanyuma wa shampiyona nyafurika tunganya cyane ko uzanakinirwa iwacu muri Zambia.

Perezida wa Komite Olimpike Munyabagisha na we yari ari kuri ConventionPerezida wa Komite Olimpike Munyabagisha na we yari ari kuri Convention
Iyo uri umunyamahanga ukabona aba uhita umenya ko wageze mu Rwanda nyine...Iyo uri umunyamahanga ukabona aba uhita umenya ko wageze mu Rwanda nyine...
Minisitiri Uwacu ni we wafunguye ku mugaragaroo iri siganwaMinisitiri Uwacu ni we wafunguye ku mugaragaroo iri siganwa
Yego...Yego...
Leroy Gomez (Zambia) na Gomez Urshlla (Zambia) bafite icyizere cyo gukuramo amanota 12 barushwa n'uri ku mwanya wa mbereLeroy Gomez (Zambia) na Gomez Urshlla (Zambia) bafite icyizere cyo gukuramo amanota 12 barushwa n’uri ku mwanya wa mbere

Undi mukinnyi witezwe muri iri rushanwa ni Giancarlo Davite ufatanya na Slyvia Vindevogel batwaye iryo siganwa mu mwaka wa 2013. Giancarlo ubwo yaherukaga gukina amarushanwa atandukanye mu Rwanda yakiniraga ku byangombwa by’u Rwanda, ariko yashinjwe imyitwarire mibi anahanwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka ‘RAC’, ni ko guhindura ubu akaba aje akinira Ababirigi.

Yaba Ginacarlo ndetse n’abayobozi ba RAC birinze kuvuga kuri ibi, gusa uyu Davite yatangaje ko yizeye ko afite azitwara neza muri iyi mikino kuko mu bakomeye ari we umenyereye imihanda y’u Rwanda, gusa yongeraho ko ariko abizi neza ko imihanda yo mu Rwanda iteye kimwe nk’iya Zambia bityo ko icyo atakigenderaho cyane.







Imodoka zizitabira RMGR

  1. Giancarlo Davite (Ububiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) – Mitsubishi Evo X
  2. Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) – Mitsubishi Evo X
  3. Gomez Kleevan (Zambia) & Latife Riyaz (Zambia) – Mitsubishi Evo IX
  4. Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (UK) – Skoda Fabia
  5. Rudy Cantanhede (Burundi) & Israel David (Burundi) – Mitsubishi Evo IX
  6. Bukera Valery (Burundi) & Kethia Nital (Burundi) – Subaru Impreza N12
  7. Cammobio Piero (KEN) & Frigo Slivia (Kenya) – Mitsubishi Evo IX
  8. Nyiridandi Fabrice (Rwanda) & Karingirwa Regis (Rwanda) – Toyota Celica
  9. Gilberto Balondemu (Uganda) & Bunya Stephen (Uganda) – Toyota Corolla
  10. Remezo Christian (Burundi) & Gahuragiza Jean Marie (Burundi) – Toyota Celica
  11. Din Imitiaz (Burundi) & Bigirimana Christophe (Burundi) – Toyota Avensis
  12. Gakuba Diotis Tassos (Rwanda) & Kayitankore Lionel (Rwanda) – Toyota Corolla
  13. Gakwaya Jean Claude (Rwanda) & Mugabo Jean Claude (Rwanda) – Subaru Impreza
  14. Nizette Christophe (Rwanda) – Subaru Impreza
  15. Watendwa Samuel (Uganda) & Muhamad Asuman (Uganda) – Toyota Corona
  16. Gawaya Timothy (Uganda) & Lwanga Humuza (Uganda) – Toyota Celica.

Inzira ya Rwanda Mountain Gorilla Rally

Kuwa gatanu tariki ya 8/9/2017

  • Mu gitondo: Rugende- Mbandazi & Ruhanga- Mbandazi
  • Nyuma ya saa sita: Stade Amahoro Super Stage

Kuwa gatandatu tariki ya 9/9/2017

  • Imihanda itanu: Nyamata Ririma, Uwa Minagri, Ugera Nemba hamwe na Gako- Nyamizi, Nyamizi Nemba.

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru