RUHAGOYACU.com

Amafoto- Kabega Mussa yegukanye Memorial Gakwaya ashima u Rwanda n’abafana

Umugande ukinisha imodoka ya Mitsubishi Evo 9, Kabega Mussa ni we wegukanya irushanwa rya Memorial Gakwaya ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu mihanda itandukanye yo mu karere ka Huye na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.

Kabega Mussa yari inshuro ya gatatu aza mu masiganwa y’amomodoka mu Rwanda, gusa izindi nshuro ntabwo imodoka ye yashoboraga kurangiza isiganwa, none inshuro bibaye ahise yegukanwa Huye Rally yasozwaga kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira.

Byose twabibakurikiraniye ku bufatanye na Barthos HotelByose twabibakurikiraniye ku bufatanye na Barthos Hotel
Mitsubishi Evo 9 ya Kabega Mussa na Sirwomu Rogers yaryoheje ibirori, iza ku isongaMitsubishi Evo 9 ya Kabega Mussa na Sirwomu Rogers yaryoheje ibirori, iza ku isonga
Bryan Capper ni umwe mu zashimishije abari kuri stade HuyeBryan Capper ni umwe mu zashimishije abari kuri stade Huye
Abafana bari uruvunganzoka i HuyeAbafana bari uruvunganzoka i Huye
Moto yakoze udukoryo dutandukanyeMoto yakoze udukoryo dutandukanye
Awandin na Bigirimana Christophe baturutse mu Burundi na bo bigaragajeAwandin na Bigirimana Christophe baturutse mu Burundi na bo bigaragaje
YeeeeeeeesYeeeeeeees
Buri umwe yari yambaye ukwe..Buri umwe yari yambaye ukwe..
Save aho imodoka zaatiraga na ho abantu bari baje ku bwinshiSave aho imodoka zaatiraga na ho abantu bari baje ku bwinshi
Byasabaga gukoresha uburyo bwose ngo amamodoka arebweByasabaga gukoresha uburyo bwose ngo amamodoka arebwe

Uyu munsi wanyuma waranzwe ahanini n’imyiyereko y’amamodoka na moto kuri Stade Huye yabaye nyuma ya saa sita imbere y’imbaga y’abanyabutare bari baje ku bwinshi ugereranyije n’umunsi wabanje, kubera ikirere cyari cyagerageje kumera neza.

Mbere ya saa sita ariko, abasiganwa babanje kuzenguruka inshuro enye inzira ya Save-Rango-Shyanda maze nk’uko byari byagenze kuwa gatandatu, nanone Kabega Mussa ashobora kurusha abandi ba pilote bahanganaga, bityo iyi nzira y’iminsi ibiri ireshya n’ibirometero 175 ayirangiza ku isonga.

Uyu nyuma yo kwegukana iri siganwa yagize ati: “Nashimira amakipe yose yaje muri iri rushanwa. Harimo guhangana gukomeye, gusa twari twiteze ibirenze ariko ku bw’amahirwe make birangira imodoka ya Gakwaya igize ikibazo”.

Kabega Mussa yakomeje agira ati:

Kuza mu Rwanda ni ikintu kidushimishisha, ni igihugu cyiza duhora twifuza kuzamo kubera uburyo bategura amarushanwa, uko imihanda iba imeze ndetse n’abakinnyi. Buri kimwe cyose cyari cyiza, imihanda yose yari myiza

.

Nashimira abateguye iri rushanwa, nkashimira abafana kuko batubereye abana beza ntabwo bivangaga mu mihanda kandi bari benshi. Nabasaba gukomerezaho”.

Mayor wa Huye Muzuka Eugene(iburyo), n'Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi(ibumoso) bari mu bitabiriye Huye RallyMayor wa Huye Muzuka Eugene(iburyo), n’Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi(ibumoso) bari mu bitabiriye Huye Rally
Gakwaya Christian wa RAC asanga intego zabo bazigezeho mu gutegura iyi RallyGakwaya Christian wa RAC asanga intego zabo bazigezeho mu gutegura iyi Rally
Christian yishimiye uko abanyarwanda bakiri bato bitwaye muri iyi RallyChristian yishimiye uko abanyarwanda bakiri bato bitwaye muri iyi Rally
Mayor na we yashimiye abitabiriye RallyMayor na we yashimiye abitabiriye Rally

Hatanzwe ibikombe ku bitwaye nezaHatanzwe ibikombe ku bitwaye neza
Police yashimiwe uruhare rwayo mu migendekere myiza ya Rally ya HuyePolice yashimiwe uruhare rwayo mu migendekere myiza ya Rally ya Huye
Bryan Capper na Hendrick basusurukije abanyehuye kuri Moto na bo bahawe imidariBryan Capper na Hendrick basusurukije abanyehuye kuri Moto na bo bahawe imidari
Muri rusange hatanzwe ibikombe bitandukanyeMuri rusange hatanzwe ibikombe bitandukanye

Muri rusange, iri rushanwa ku ntango ryagombaga kwitabirwa n’imodoka 13 gusa birangira imwe yagombaga guturuka muri Uganda itabonetse bityo 12 aba ari zo zitabira isiganwa. Aha na ho, kuwa gatandatu imodoka ya Gakwaya Claude ihita igira ikibazo bityo izigera kuri 11 aba ari zo zisoza isiganwa ku cyumweru.

Aha, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda RAC, bukaba bwatangaje ko bwishimiye uko irushanwa ryagenze, nkuko Gakwaya Christian uyobora RAC yabidutangarije.

Ni isiganwa ritegurwa kubera impamvu ebyiri, kwibuka Gakwaya ndetse no kuba ari rimwe mu bigize shampiyona y’u Rwanda. iyo bibaye bikagenda neza tuba twishimye”.

“Guhangana kwari ku rwego rwo hejuru aho urebye ziriya modoka eshatu za mbere zakoresheje ibihe biri hejuru cyane, bihutaga cyane kandi twanashimishijwe n’uburyo bariya banyarwanda bakiri bato babiri barimo Christian(Kanangire) na Yoto(Fabrice) byadushimishije bitwereka ko mu minsi iri imbere tuzagira abakina uyu mukino bakirimo kuzamuka”.

Memorial Gakwaya cyangwa Rally ya Huye ,iza ku mwanya wa gatanu ku ngengabihe ya shampiyona y’umukino w’amamodoka mu Rwanda aho ibanziriza andi masiganwa ya Sprint Rally yabaye mu kwezi kwa gatanu, Kabare Rally na Pearl Of Africazabereye I Bugande ndetse na Rwanda Mountain Gorilla Rally iheruka kuba muri Nzeri.

Iyi izakurikirwa na Rallye de Milles Collines ari na yo izasoza shampiyona y’u Rwanda izakinwa ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2017.











Barthos Hotelibanga ryayo rizwi n'abayigana. Nawe nushaka aho kuruhukira i Huye hatuje kandi bakwitaho ku buryo bwose ntuzatekereze ahandi. Ni kuri uyu muhanda uva mu mujyi ugana i Tumba, iruhande rwa Kaminuza y'u RwandaBarthos Hotelibanga ryayo rizwi n’abayigana. Nawe nushaka aho kuruhukira i Huye hatuje kandi bakwitaho ku buryo bwose ntuzatekereze ahandi. Ni kuri uyu muhanda uva mu mujyi ugana i Tumba, iruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda
Amafoto : Hardi/Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru